RFL
Kigali

Foromina wo muri Papa Sava ibyo gukundana na Diamond yabiteye utwatsi-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:13/12/2020 8:11
0


Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda no muri Tanzania hacaracaye inkuru y’urukundo hagati y'umunyarwandakazi Noella n'umuhanzi w'icyamamare mu karere, Diamond ,ariko uyu mukobwa we avuga ko yatunguwe no kumva iyo nkuru.



Niyomubyeyi Noella ukina ari Foromina muri Papa Sava wanamenyekanye nka Liliane muri Seburikoko, mu kwezi kwa Gatanu nibwo imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda na Tanzaniya byanditse inkuru y'uko yaba ari mu rukundo na Diamond Platnumz wiyemerera ko akunda abagore cyane. 

INYARWANDA TV mu kiganiro kihariye yagiranye n'uyu mukobwa twamubajije ukuri kuri aya makuru yavuzweho yo gukundana na Diamond, adusobanurira ko yatunguwe no kubona inkuru atazi aho ituruka. Yagize ati: ”Byanyeretse ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze gutera imbere cyane kandi rikorana n’iryo hanze ariko njye nange numva iyo nkuru byarantangaje kuko sindanahura na Diamond”.


Yavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz (Net photo)

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NOELLA WAVUZWE MU RUKUNDO NA DIAMOND


Noella avuka mu muryango w’abana batandatu ariko umwe yaratabarutse. Ni we muhererezi iwabo akaba yarabonye izuba ku itariki 25 Ukuboza n'ubwo umwaka avuga ko azaba awutangaza igihe nikigera. Amaze kwamamara abikesha gukina muri filimi. Avuga ko yabitangiye mu 2016 aho yakinnye muri “Virunga School” yitwaga Aline ariko ngo ntiyamenye aho yarengeye.

Ni umukirisitu gatorika witabira Misa ariko ku kijyanye no gukundana asobanura ko nta mukunzi afite-aheruka gukundana mu 2015, kuva ubwo kugeza ubu ntiyongeye kwinjira mu byo gukundana. Abamaze kwamamara usanga bagira ibyo bagenderaho mu gutoranya umukunzi nyamara we asobanura ko nta kintu yagenderaho kuko urukundo rujya aho rushatse. 

Ni we rukumbi wamamaye mu muryango we ibintu ashimira Imana n’ababyeyi kuko bamuretse agakora ibyo ashaka. Ati: ”Kuba nkibasha gutega amatwi umubyeyi wanjye birabashimisha kandi nange ndabyishimira”.

Yageze ate muri Seburikoko na Papa Sava?

Mu 2018 yatangiye urugendo rweruye rwo gukina muri Seburikoko aho aba ari Liliane, yamenye ko bakeneye abakinnyi noneho yitabira ijonjora (Casting) aho yahawe gukina ibyo yagombaga gukina. Ni benshi batangiranye batakiri kumwe muri iyo filime avuga ko ari uko we akina neza. Muri Seburikoko akina ari umukunzi wa Kadogo. Hari icyo avuga kuri Niyitegeka Gracien, ati:”Akenshi duhura ari umukoresha wanjye ahandi aba ari umujyanama wanjye”.

Bamwe mu bo batangiranye bari gutangiza filime zabo, we ahagaze he? 

Kuri iyi ngingo Noella avuga ko biterwa n’amahitamo ya buri muntu kuko we ntabyo ateganya wenda nibimuzamo cyangwa se akabona abamugana bifuza ko bakorana, ngo azabitekerezaho. Ati: ”Turi mu 2020 ariko simbiteganya mu 2021 buri wese agira uko ahirwa rero njye sinabikora kuko abandi babikoze”.

Inzozi yarose akiri umwana yarazikabije

Buri wese ukiri muto aba afite ibitekerezo bimurwaniramo by’ibyo yifuza kuzaba iyo ubuze ugufasha kugera ku nzozi zawe birangira nta cyo ugezeho. Noella rero we ati: ”Nifuzaga kugeza ijwi ryanjye kure kandi nabigezeho kuko kugeza aka kanya nshobora gutanga ubutumwa bukagera kure”. Nubwo avuga atyo ariko hari ikindi yifuza kuzakora mu buzima bwe. Ati:”Nibura nshaka ko hari umwana w’umukobwa nazafasha kugera ku ntego ze zo gukina filime”. 

Noella yishimira kugira ababyeyi bamufana kuko hari igihe ataha agasanga bari kureba filime akinamo ndetse bahora bamwungura inama zimufasha mu rugendo rwe rwo gukina filime. Yishimira gutura mu gihugu gito ariko gisurwa cyane ku buryo bimutera imbaraga. Ahantu hamushimishije yasuye mu buzima bwe ni muri Park ya Nyungwe kuri cya Kiraro kiri mu kirere (Canopy walk). Ibigo byifuza gukorana na we mu kwamamaza ibikorwa byabyo avuga ko amarembo afunguye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND