RFL
Kigali

Shampiyona y'u Rwanda mu minsi 3

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/12/2020 19:15
1


Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo, yaraye ihagaritswe mu gihe kitazwi nk'uko byanyujijwe mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye abanyamakuru, ibi bikaba byaturutse ku kuba ingamba zo kwirinda Covid-19 zitarubahirijwe neza.



Iyi shampiyona y'umupira w'amaguru yari yatangiye tariki 04 Ukuboza 2020 hakinwa imikino yo ku munsi wa mbere, bivuze ko iyi shampiyona ihagaritswe hashize iminsi 8 gusa itangiye. Abanyarwanda, inshuti z'u Rwanda ndetse n'abakurikiranira hafi umupira w'amaguru mu Rwanda, bari bafite amatsiko n'inyota byo kubona iyi shampiyona itangiye ariko bakagira impungenge n'irungu kuko batari bemerewe kujya ku bibuga. 

Ni shampiyona yatangiranye imbaraga ndetse n'amerwe yo kwigaragaza ku bakinnyi bashya dore ko uyu mwaka w'imikino wari warabayemo impinduka zikakaye ku isoko ry'abakinnyi ibintu bitari byarigeze bibaho mu myaka yatambutse.


Marine FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona

Ku munsi wa Gatatu gusa abakinnyi 4 bari bamaze guhabwa amakarita y'umutuku, bivuze ko nibura kuri buri munsi wa shampiyona habonekaga ikosa ritangirwa ikarita y'umutuku. Shampiyona y'umwaka 2020/21 isubitswe ku munsi wa 3, ubundi imikino yari yemerewe kuba yakinwa yari 24 ariko hakinwe imikino 16 bivuze ko hasubitswe imikino ingana n'umunsi umwe wa shampiyona (imikino 8). 

Muri iyi mikino harimo 4 y'amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ndetse n'imikino ine yasubitswe nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports bayisanganye abakinnyi banduye Coronavirus, kimwe mu bintu byabaye intandaro yo gusubika shampiyona igihe kitazwi.


Gorilla FC niyo kipe itarabona igitego na kimwe

Muri iyo mikono 16 yakinwe habonetsemo ibitego 34 byose hamwe harimo ibitego 13 byo ku munsi wa mbere, ibitego 9 byo ku munsi wa 2 ndetse n'ibitego 12 byo ku munsi wa 3, nibura kuri buri mukino habonekaga ibitego 2.125.


Iradukunda Bertrand waguzwe na Gasogi United niwe uyoboye abafite ibitego byinshi ubu afite ibitego 2 

Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo, ihisemo gusubika iyi shampiyona ikipe ya Gorilla yazamutse mu cyiciro cya Mbere uyu mwaka, ariyo kipe itarinjiza igitego na kimwe mu izamu, mu gihe Marine FC ariyo ifite ubusatirizi bukomeye kuko bwatsinze ibitego 7 mu mikino 3, Ikipe ya Mukura Victory Sport niyo yagaragaje ubwugarizi buciriritse kuko yinjijwe ibitego bigera kuri 5 mu mikino 3.

 

Gutungurana kwaranze intangiriro za shampiyona

Ni umwaka w'imikino watangiye hashize amezi agera kuri 8 abakinnyi badakina imikino y'amarushanwa usibye abakinnyi bitabiriye imikino y'ibihugu bakomokamo. Ibi byatumye abakunzi b'amakipe yabo batungurwa no kubona bamwe mu bakinnyi babo barabyibushye ku buryo banagize impungenge ko batazabasha gukina nk'uko byari bisanzwe, ibi bikaba byarakunze kugarukwaho ku bakinnyi b'ikipe ya Kiyovu Sport.


Kimenyi ni umwe mu bakinnyi batangiye shampiyona barabaye abasore kurushaho

Ikipe ya Rayons yatangiye urugendo rwa shampiyona isa n'aho ititeguye kuko umukino bahuragamo na Rutsiro FC bisanze abakinnyi bambaye impuzankano zidasa. Ikipe ya Mukura Victory Sport ku mukino wayo wa mbere yashyize abakinnyi badafite ibyangombwa mu bakinnyi bagombaga kubanza mu kibuga, nyuma baza kubahindura saa 13:02 pm bamaze kubona ko nta byangombwa bafite ibintu byaje no kubagiraho ingaruka zo gutsindwa na Kiyovu ku mukino bari bakiriye.

Rayon Sports ikibazo cy'isogosi cyatangiye mu mikino ya gishuti

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyasakara ku isi, shampiyona y'u Rwanda imaze guhagarara inshuro 2 mu myaka ibiri y'imikino, harimo iya 2019/20 yahagaritswe tariki 14 Werurwe igeze ku munsi wa 23 byanatumye imikino 7 yari isigaye idakinwa ahubwo ikipe ya APR FC bayiha igikombe cya shampiyona kuko ariyo yari iyoboye kuri ubu shampiyona isubitswe ku munsi wa 3 ubwo haburaga imikino 27 ariko bikemezwa ko izasubukurwa n'ubwo igihe kitazwi ariko iyi mvigo niyo yavuzwe ubwo shampiyona y'umwaka 2019/20 yasubikwaga buheri heri.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkunzimana jean from university of burundi3 years ago
    Hwen someone is suffering from deseases,they haven't to think that god is the author because Jehova takes care for everyone





Inyarwanda BACKGROUND