RFL
Kigali

Ikipe y'abanyarwandakazi 11 b’uburanga bafite ibice bikurura Platini (P) nk'uko yabatangaje -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/12/2020 11:00
0


Umuhanzi Platini (P), ni umwe mu bahanzi bahagaze neza hano mu Rwanda kuva yatandukana na mugenzi we bakoranaga mu itsinda rya DreamBoyz, TMC. Ubu uyu muhanzi ari gukora agashya aho yerekana umukobwa mwiza ufite ibice by’umuribi bimukurura.



Mu minsi yashize uyu muhanzi yatangiye kujya ashyira abakobwa beza ku rukuta rwe rwa Instagram, bamwe batangira kwibaza impamvu yabyo, niba yaba yinjiye mu rukundo, gusa akomeza kwerekana amafoto y’abatandukanye.

Platini P, yaje kumara amatsiko abamukurikira maze avuga ko abakobwa ari kwerekana ku rukuta rwe rwa Instagram, ari abafite ibice by’umubiri bimukurura cyane, avuga ko bazaba ari abakobwa 11 bagize ikipe yise “Helena”.

Uyu muhanzi yeruye nyirizina ageze ku ifoto ya Isimbi Alliance, maze yanga kuripfana ayiherekeza amagambo agira ati: "N.B (Icyitonderwa): Aba bali rero mubona ni inshuti zanjye ariko buri wese afite igice ku mubiri kinkurura cyaneee, ni ahawe ho kuvumbura. Ikipe yanjye ya 11 yitwa #Helena ntiruzura”. Yongeye ati "Abanyarwandakazi ni beza koko"


Mu gushyiraho amafoto, Platini P yagiye yirinda kenshi gutangaza igice nyirizina kimukurura aho avuga ko abazajya babona izo foto ari bo bazajya bivumburira icyo gice. Ubwo yashyiragaho Isimbi Alliance usanzwe ari umukinnyi wa Filime, umwe mu bakurikira uyu muhanzi yamubwiye ko yajya ababwira igice kimukurura nabo bakamurebera ko atibeshye kuko ngo 'amaso akunda ntabona neza'.

Uwitwa Bob Deol yagize ati: “Ubwo rero uwo uzajya uposting ujye utubwira igice umukundaho ubundi tukubwire ko utarebye nabi kuko amaso akunda ntabona neza. Uretse ko njye mbere yo kubona ibindi bice mbanza kubona aha wagaragaje cyane urugero nk'uyu uba wagaragaje ikibero hari n'undi nabonye ikibuno undi amabere manini, undi isura”.

Platini (P) yabanje gushyiraho ifoto ya Shaddy Boo, ubu uwa 11 yashyizeho ni Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Filime ya Bamenya. Mu gutebya, hari abo yashyiragaho agakurikizaho izina ryumukinnyi muri ruhago uzwi ku Isi abagereranya. 

Urugero nka Isimbi Alliance uzwi muri sinema nyarwanda, Platini P yamugereranyije na Cristiano Ronaldo muri iyi kipe ye yise 'Helena'. Muri aba banyarwandakazi Platini yagaragaje harimo; Abakobwa bamurika imideri, ba Nyampinga, abahanzikazi, abanyamakuru, abakinnyi ba filime, n’abandi.

Dore abakobwa bose Platini P yagaragaje


Umunyamideri Shaddy Boo


Butera Knowless ufatwa nk'umwamikazi w'umuziki nyarwanda


Keza Joannah wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2015


Uwase Samantha wabaye Nyampinga wa Kaminuza yahoze ari SFB


Miss Uwase Vanessa umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda


Isimbi Alliance umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane

Flora Umutoniwase umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda


Miss Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018


Munezero Aline uzwi nka Bijoux wo muri Filime ya Bamenya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND