Rutahizamu w'ikipe ya AC Milan Zlatan Ibrahimovic yatangaje ko n'ubwo afite imyaka 39 atiteguye gusezera kuri ruhago ko ahubwo ababyibazaho bazatungurwa bityo akaba yiteguye gukinana n'umwuzukuru wa Paolo Maldini.
Mu
kiganiro yagiranye na BBC, Zlatan yavuze ko azakomeza gukora cyane kugeza igihe
azumva ibyo yakoraga bitagishobotse. Yagize ati "Nzagumya gukora cyane
kugeza igihe ntazaba nkishoboye gukora ibyo ndi gukora muri iyi minsi,
nzakomeza kubaka umubiri wanjye ku buryo ugira imbaraga. Abafana benshi ntabwo
biyumvisha ko nakina neza ku rwego rukomeye nko gukina mu Butariyani ariko ibyo
byose baba bavuga nibyo bimpa imbaraga".
Zlatan ni umwe mu bakinnyi bazwiho gukina umupira wo munguni yose
"Ubwo
nazaga muri Milan AC bwa mbere nasanze ari ikipe ihatanira ibikombe gusa ubwo
nagarukaga bwa kabiri nasanze ikipe iri kurwana no kugaruka mu myanya myiza
yahozemo mbere. Ni igihe cyiza kandi nkunda mu buzima bwanjye, nkunda ahantu
haba abantu bumvako ibintu bitagishobotse kuko bigoye kuri njye niho mba numva
nshaka kwibera. Niba nshobora gusubiza Milan AC ku rwego yahozeho biranshimisha
mba numva nyuzwe kuruta kujya mu ikipe isanzwe ikomeye nanjye nkamereza aho
yari igejeje".
Yabaye Kapiteni w'igihugu cye cya Suwede kugeza asezeye kugikinira
Zilatan
ufite ibitego byinshi muri shampiyona y'u Butariyani avuga ko ataje muri Milan
AC kuko batari bamukeneye, ati "Njye ntabwo naje hano kubera ibyo nahakoze mbere
naje hano kubera ibyo ndi gukora muri ikigihe ndimo kandi nanjye nibyo bintera
gukora cyane. Nakoze ibyiza byinshi ariko sibyo niratana ahubwo ngomba
kwerekana uwo ndiwe buri munsi, nzakora cyane kugeza ubwo ibyo nakoraga
binaniye. Nakinnye n'ibiragano bitandukanye, nakinanye n'uwahoze ari myugariro
wa Milan AC Paolo Maldini none ubu ndi gukinana n'umwana we Daniel ntihazagire
rero umuntu utugurwa nkinanye n'umuzukuru we".
Umwe mu bakinnyi bakiniye amakipe menshi kandi akomeye
Mu bakinnyi bahataniye igihembo cy'umukinnyi mwiza ku isi mu 2005, Zlatan ni we mukinnyi usigaye mu kibuga. Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe nka PSG, Barcelona, Inter Milan, Ajax, Manchester United ndetse na Malmo, ubu afite ibitego 10 mu mikino 8 ya shampiyona y'u Butariyani akaba ari na we uyoboye urutonde rwa shampiyona aza imbere ya Cristiano Ronaldo na Rukaku.
TANGA IGITECYEREZO