RFL
Kigali

Ruti Joël yasohoye indirimbo ‘Igikobwa’ imwinjiza byeruye muri Label Jules Sentore abarizwamo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2020 8:26
0


Umuhanzi Ruti Joël yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Igikobwa’ imwinjiza byeruye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa ‘Kwanda Music Label’ isanzwemo ibarizwamo mubyara we Jules Sentore uri mu bakomeye umuziki wa gakondo mu Rwanda.



Ruti Joël ni umuhanga mu kuririmba mu Kinyarwanda cyumutse, Igifaransa, Icyongereza n’igiswahili. Afite indirimbo zizwi zirimo ‘La Vie Est Belle’ yasubiyemo’, ‘Rusaro’ yifashishijemo Mutoni Queen wahatanye muri Miss Supranational 2019, ‘Rumuri Rw’itabaza’ n’izindi nyinshi.

Muri Kamena 2020, yatangije urugendo rwogutegura Album ye ya mbere yahaye umwihariko w’umudiho gakondo, inariho iyi ndirimbo ‘Igikobwa’ yasohoye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020.

Rugira Maombi Patrick washinze ‘Kwanda Music Label’ yabwiye INYARWANDA, ko hashize igihe atangiye gukorana na Ruti Joel, ko iyi ndirimbo ‘Igikobwa’ yabaye imbarutso yo kugaragaza byeruye ko yatangiye kumufasha.

Ni mu gihe Ruti Joël avuga ko iyi Label imaze kumufasha ibikorwa bitandukanye by’umuziki we birimo na Album ye ya mbere avuga ko yamaze kurangiza gukora. Album ye iriho indirimbo 10 zitariho izo yabanje gusohora.

Iyi Album izaba iriho indirimbo zitari iz’umudiho gakondo ariko ziririmbitse gakondo. Ruti avuga ko mu bihe bitandukanye azagenda asohora buri ndirimbo igize iyi Album iherekejwe n’amashusho, ndetse aratekereza uko yazayimurika.

Ati “Album yanjye ikubiyemo Ruti Joël wa nyawe ariko higanjemo indirimbo za gakondo. Ni indirimbo zanjye niyandikiye za gakondo ariko ntizibujije ko n’izindi njyana zitarimo ariko ziririmbitse gakondo.”

Akomeza ati “Ni Album ya gakondo yose ariko harimo iby’umwimerere wa gakondo n’umwimerere wa Ruti Joël. Ubwo ng’ubwo ni uruvungitarane rwa gakondo yanjye na Nyarwanda yose."

Iyi ndirimbo ‘Igikobwa’ yumvikanamo amwe mu magambo, uyu muhanzi yaririmbye mu ndirimbo ‘Ndaryohewe’ yahuriyemo n’abahanzi b’ikiragano gishya. Iyi ndirimbo ye kandi yumvikanaho ibicurangisho gakondo n’iby’umuziki wa kizungu. Ndetse yishimiwe n'abarimo Daniel Ngarukiye.

Mu buryo bw'amajwi yakozwe na X-on The Beat, 'mix&mastering' bikorwa na Madebeats. Naho amashusho atunganywa na Bagenzi Bernard. Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo abarimo Murayire n'abandi.

Umuhanzi Ruti Joel yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Igikobwa' ikoze muri gakondo

Ruti Joel yavuze ko 'Kwanda Music Label' imaze kumufasha gutunganya Album ye ya mbere

Jules Sentore na Ruti Joel babaye abahanzi ba mbere batangajwe babarizwa muri Label 'Kwanda Music Label' ya Patrick Rugira

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIKOBWA' Y'UMUHANZI RUTI JOEL

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND