RFL
Kigali

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yahagaritswe igihe kitazwi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/12/2020 7:27
1


Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo irahagaritswe nyuma y’umunsi wa gatatu w’imikino gusa, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Imikino ribyemeza.



Uyu mwanzuro wo guhagarika shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ufashwe nyuma y’uko amabwiriza  yo kwirinda coronavirus yashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda – FERWAFA ndetse na Minisiporo atari gukurikizwa uko bikwiye.

Bivugwa ko ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Rayon Sports yagaragayemo abantu bane banduye coronavirus, aho yahise ishyirwa mu kato ndetse na Rutsiro bari bakinnye kuri uwo munsi nayo ishyirwa mu kato.

Nyuma yo kwemererwa gusubukura ibikorwa by’umupira w’amaguru ku  ikubitiro, Amagaju Fc niyo kipe ya mbere yabonetsemo abantu banduye coronavirus ubwo yiteguraga gukina imikino ya kamarampaka yari kubafasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ibyo byatumye ikurwa muri iryo rushanwa igitaraganya.


APR FC shampiyona isubitswe imaze kubona amanota yayo 3 mu mukino yatsinzemo Kiyovu Ports

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yatangiye tariki 4 Ukuboza 2020, ariko kuva yatangira hamaze gusubikwa imikino umunani ku munsi wa gatatu w’imikino gusa.

Mu mikino yasubitswe harimo iya APR FC na AS Kigali zitakinnye imikino ibiri ya mbere ya shampiyona kubera imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika aya makipe yombi yari yitabiriye.

Indi mikino yasubitswe harimo uwari guhuza Rayon Sports na Bugesera n’undi wari guhuza Police FC na Rutsiro ku munsi wa kabiri wa shampiyona, uwari guhuza Rayon Sports na Espoir n’uwari guhuza Rutsiro na Gasogi United ku munsi wa gatatu wa shampiyona — Iyi yombi yasubitswe kubera ko Rayon Sports na Rutsiro zari zikiri mu kato.

Minisiteri y’Imikino yemeje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda  igomba gusubikwa kugeza igihe bazabona ko bikwiye ko amakipe yakongera agakina nta kibazo kivutse.

Iyi Minisiteri itangazo imaze gushyira ahagaragara riragira riti: “Imikino yose n’imyitozo yose ya shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru y’umwaka wa 2020-21 ihagaze guhera tariki 12 Ukuboza 2021.

“Abakinnyi bacumbitse ntabwo bemerewe gusohoka aho bacumbitse basubira mu ngo zabo batabanje gupimwa coronavirus no kubona ibisubizo by’uko bahagaze.

“FERWAFA itegetswe kwishyura amafaranga yose ajyanye no gupimisha abakinnyi n’abatoza bose bari bitabiriye imikino ya shampiyona.


“Igihe shampiyona izasubukurirwa kizatangazwa mu gihe gikwiriye.”

Kugeza ubu Marine Fc niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ifite amanota arindwi ikurikiwe na Musanze FC  ifite amanota atandatu naho ikipe ya Mukura niyo iri ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe mu mikino itatu yari imaze gukina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwimpuhwe monique3 years ago
    Turashimira minister yumupira wamaguru murwanda kucyemezo bafashe babitewe nubuyobozi bwiza dufite burebera abaturage nukuri turabashimiye cyane(irinde nange nirinde duhashye icyi cyo rezo kdi dusenge imana idufashe





Inyarwanda BACKGROUND