RFL
Kigali

Best Producers: Abanyarwanda 10 batunganya indirimbo buri muhanzi akwiriye kugana mu 2021

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:11/12/2020 22:09
2


Umwaka wa 2020 uragana ku musozo ariko abakunzi ba muzika bumvise impinduka mu gutunganya indirimbo. Bamwe muri bo bavuzweho gukora indirimbo zigenda kimwe ariko bo bagasobanura ko ari wo muziki ugezweho. Mu 2021 umuhanzi ntakwiriye gushakisha aho yakorera indirimbo kuko 10 beza bari aha!



  1. Bob Pro


Bob Emmanuel (Bob Pro) wamamaye bitewe no kugira ubuhanga bwihariye mu gutunganya indirimbo (Mixing and mastering) iyo uganiriye n’abafite ugutwi ko kumva indirimbo bakubwira ko ashoboye bidashidikanwaho. Mwibuke indirimbo '’Suzana’’ ya Sauti Sol yabiciye bigacika yakozwe na we. Studio ya Country records imwe mu zigezweho muri iyi minsi iyo batohereje indirimbo hanze y’u Rwanda ngo irangirizweyo biyambaza Bob Pro. Ni umwe mu bagize uruhare rutaziguye mu kumenyekana ku bahanzi barimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu n'abandi.

  1. Ishimwe Clement

Ishimwe Clement, umuyobozi w’inzu ya Kinamusic itunganya umuziki ni umwe mu bamaze imyaka muri uyu mwuga wo gutunganya indirimbo ndetse akaba yaragize uruhare runini mu kuzamura no kumenyekanisha abahanzi batari bake barimo Butera Knowless, Christopher Muneza, Nel Ngabo, Igor Mabano n’abandi. Yigeze gukora indirimbo y’umunyamerika witwa Michael Franti afatanyije n’Umugande Navio. Iyo ndirimbo yaramamaye muri Amerika ndetse iranaririmbwa mu bitaramo bitandukanye mu Mijyi yaho.

  1. Young P

Uyu musore benshi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ntibamuzi ndetse ubu hari n’abashobora kwibaza impamvu ari kuri uru rutonde. Producer Young P ukorera mu karere ka Rubavu asanzwe akora injyana z’indirimbo (Beat) akazigurisha kuri murandasi ariko abahanzi bafite amafaranga bo muri Nigeria n’ahandi nibo bazigura bakamuha ijanisha ryinjijwe na za ndirimbo aba yakoreye injyana zazo. 

Mu 2018 yakoze injyana ibengukwa na na Davido afatanyije na Ellyman bayikoramo indirimbo bise “Cover me’. Ntatinya kuvuga ko isoko rye ritari mu Rwanda kuko abahanzi nyarwanda bafite amikoro make ku buryo batabasha kumwishyura ariko rero niba bashaka gutera imbere bamwegera akabambutsa umupaka. Niba akora injyana zikundwa na Davido wamamaye muri Afurika no hanze yayo n’ab’inaha bamwegera.

 
  1. Made Beat

Uyu ni umwe mu basore bakiri dore ko afite imyaka 25 y’amavuko ariko amaze kwandika izina mu gihe gito. Mucyo David ukoresha izina rya Producer Madebeat mu kazi ke ko gutunganya indirimbo, yibitseho ibihembo bibiri by’uwatunganyije indirimbo nziza zahize izindi mu 2019 no mu 2020 yarongeye aracyegukana mu irushanwa ritegurwa na Kiss Fm ryitwa ‘’Kiss Sumer Award’. Mumwibuke ko ari we watunganyije indirimbo zamamaye zirimo izatumye yamamara: ‘Thank You’ ya The Ben na Tom Close, ’Got it’ ya Safi Madiba na Meddy, ’Simusiga’ ya Christopher, ’Yes’ ya Alpha. Mu 2020 nabwo yarahiriwe kuko abahanzi bamugannye agashyira ibiganze bye ku mishinga yabo baramamaye barushaho kwigwizaho igikundiro. Aha twavuga zimwe mu zo yakoze: ’Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce Melodie, ’Do Me’ ya Marina na Queen Cha, ’Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie, ’Igare’ ya Mico The Best n’izindi nyinshi.

 
  1. Element

Mugisha Fred Robinson w’i Karongi wamamariye mu murwa mukuru mu nzu ya Country records ku myaka 20 y’amavuko umuntu wese wumva umuziki mu Rwanda no hanze yarwo izina Element ararizi uko byagenda kose. Indirimbo Saa moya ya Bruce Melodie yigeze gufata iminsi myinshi ivugwaho n’abayobozi barimo n’abaminisitiri, ndetse yanavuzwe cyane ubwo Guverinoma yashyiragaho isaha ya Saa moya yo kugera mu rugo, benshi bakaba barahise batebya bakavuga ko Bruce Melodie adasanzwe kuko hashyizweho isaha  ihuye n'izina ry'indirimbo ye, nyamara uwahaye umugisha ya ndirimbo ni wa musore ukiri muto.  Mu Rwanda hose iyo ukoze igenzura usanga indirimbo zikunzwe nibura mu 10 ntihaburamo 5 ziba zakozwe na Element. Mwibuke muri: Ikanisa, Henzapu, Igare na Carolina ya Meddy iminsi igiye hanze.

  1. Real Beat pro

Bigirimana Aime Patrick wiyita  Real Beat pro ubu ari gukorera muri Touch Entertainment aho ari gukora ku mishinga y'indirimbo z'abahanzi bafite amazina hano mu Rwanda. Twavuga nka Mico The Best, Karigombe Siti True n'abandi. Ni umwe mu bategerejweho gukora indirimbo zibyinitse mu 2021 ku buryo afite ubuhanga bwo gukora Afrobeat. Kuba ari muri Touch Entertainment atanga icyizere cyo kwigarurira abagana iyo studio imaze kubaka ibigwi mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ku myaka 23 nibwo ari kubaka izina, gusa i Musanze arazwi dore ko mu 2019 yari afite studio ye yakoreragamo.

  1. Dr Nganji

Dominic Ngabonziza uzwi nka Dr. Nganji niwe uhagarariye Green Ferry Music dore ko yayishinze mu 2012, iherereye Kicukiro aho irimo abahanzi batandukanye barimo Bushali, Prime Mpazimpaka, Icenova, Weya Viatora, Pogatsa, Slum Drip, Neriwest, Maktain n’abandi. Dr. Nganji afite imyaka 28 ni we nkingi ya mwamba ya Green Ferry Music, mu 2012 nibwo yahuye na mugenzi we witwa Yawo, bahita batekereza gukora studio izaba ikomatanya no gufasha abahanzi bityo mu 2013 batangira gukora. Injyana ya Kinyatrap imaze gushinga imizi ifite amamuko kuri Dr Nganji abikesha abahanzi barimo Bushali.

 
  1. The Trackslayer

Nshuti Petero wamamaye nka The Trackslayer ni umwe mu bamenyekaniye mu nzu ya Touch Entertainment yaje kuvamo agashinga iyo afitemo imigabane. Ni umwe mu bahanga mu gukora indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop. abahanzi barimo P Fla, Riderman, Bull Dog n'abandi bakora Hip Hop ni we ubakorera.

 
  1. Holy Beat

Indirimbo z’abahanzi bo muri The Mane Music uyu musore ni we uzitunganya ariko nka 'Worokoso' yacuze beat afatanyije na Rash Beat n'ubwo yarangijwe na Herbertskills. 

  1. Knox beat

Uyu akorera muri Monster records. Mwibuke indirimbo zirimo Poupette ya King James imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’igice kuri shene King James mu gihe yagiyeho muri Kamena 2020, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Knox Beat. Ngufite ku mutima ya Zizou Alpacino, Bushali na The Ben uwo musore ni we wayikoze.

Aba batunganya indirimbo bavuzwe hejuru hari izo bakoze zirakundwa ndetse barimo n’abafashije abahanzi kuzamura amazina yabo, ikindi kandi harimo n’uwatwaye ibihembo 2 bitegurirwa hano mu Rwanda. 

Iterambere rya muzika rijyana n’abahanga batunganya indirimbo bakagira ugutwi kumva injyana zitandukanye ari nako barushaho kwihugura ku muziki ugezweho uba uri gucuruza bakawuhuza n’umuziki baba basanzwe bakora. Mu 2021 twizeye kuzabona izindi mpano mu gutunganya indirimbo ku buryo amazina atazahora ari amwe hakabura ihangana riganisha aheza umuziki nyarwanda. 

Birashoboka ko waba utishimiye uko uru rutonde rwakozwe ariko uwakoze cyane mu 2020 akaba yarakoze indirimbo zikamamara, ni we twagendeyeho cyane. Abajemo ni 10 wenda iyo hakorwa urutonde rw’abantu benshi n'uwo utekereza yari kuzamo, ariko bimuhe umukoro azazemo mu 2021. Iyi nkuru yacu yakozwe hagendewe ku bushishozi bw'umunyamakuru.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pentagram3 years ago
    Uwa mbere ni junior multisystem
  • igirimbabazi1 year ago
    murashoboy courage





Inyarwanda BACKGROUND