RFL
Kigali

Abakobwa: Mwirinde gushyira ibi bintu mu maso niba mushaka uruhu rwiza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/12/2020 21:44
0


Hari ibintu usanga abantu barishyiriyeho bavuga ko bituma umuntu akira ibiheri no kugira uruhu rwiza ndetse bigakwira mu bantu bakabifata nk’ukuri kandi atari byo. Ibyo bintu akenshi iyo bishyizwe ruhu rwo mu maso ushobora gukira ariko ukiteza ibindi bibazo.



Mu rwego rwo kubungabunga uruhu rwawe rwo mu maso ndetse ugatuma rukomeza kunoga dore bimwe ukwiye kwirinda gushyira mu maso:

Umuti wo koza amenyo

Usanga abantu bamwe iyo barwaye ibiheri bashyiraho umuti wo koza amenyo ngo bikire cyane cyane ku biheri binini. Kuri bamwe birakira bikanuma vuba ariko kuko umuti woza amenyo utagenewe gukoreshwa ku ruhu, haba harimo ibiwugize byinshi uruhu rudashobora kwihanganira.

Niho uzasanga nyuma yo gukira ibiheri uruhu rwumirana cyane. Ni ingenzi rero gukoresha uburyo bundi nko gukubaho tungurusumu kurusha kwimenyereza ko uzajya wisiga umuti wagenewe koza amenyo.

Amazi ashyushye

Ubusanzwe ku mubiri amazi ashyushye ni meza kuko atuma imitsi ikora neza n’umuntu akumva aruhutse neza. Gusa ku ruhu rwo mu maso ho aya mazi ashobora kukwangiza kuko yatuma uruhu rubura amazi rukumirana. Ibyo bitandukanye no kwiyuhagira ukoresheje amazi ashyushye kuko byo bizibura utwenge tw’uruhu.

Amavuta yagenewe gusigwa ahandi

Abantu bamwe bafata amavuta yagenwe kwisiga ahandi ku ruhu nko ku mubiri usanzwe no mu mutwe bakayakoresha no mu maso. Mu maso yagombaga kugira amavuta yaho yihariye ajyanye n’imiterere y’uruhu rwaho. Si byiza kuba wafata amavuta yagenwe koroshya intoki n’ibirenge ngo uyasige mu maso ushaka ko naho horoha. Uruhu rwo ku birenge ruba rutandukanye cyane n’uwo mu maso. Ntabwo rero bigamba gukoresha amavuta amwe mu gukemura ikibazo runaka.

Urutunguru

Urutunguru bavuga ko kurusiga mu maso ugiye kuryama bituma ukira ibiheri ndetse ukanacya mu maso gusa siko biri ahubwo bituma uruhu rukanyarara kandi rukijima bityo uruhu rwawe ukaba urarwangije.

Amazi yo mu birayi

Ibirayi bigira amazi mo imbere muri byo binavugwa ko ayo mazi iyo abakobwa bayisize barushaho gusa neza mu maso, gusa ibi nabyo ntibikora ahubwo biteza uruhu gushishuka ndetse uwabyisize bimutera guhora yishima mu maso.

Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND