RFL
Kigali

Uganda: Umugabo w’imyaka 42 akurikiranyweho gufata ku ngufu ufite ubumuga bwo kutumva amwanduza SIDA

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:11/12/2020 17:07
0


Umugabo w’imyaka 42 akurikiranyweho yo gusambanya ku ngufu umugore ufite ubumuga bwo kutumva. Uyu mugabo bagiye kumupima ibizamini bitandukanye ngo barebe uko ubuzima bwe buhagaze, banarebe niba nta kibazo cyo mu mutwe afite, ibisubizo byaje byerekana ko ukurikiranyweho icyaha arwaye SIDA.



Uhagarariye ubugenzacyaha mu karere ka Iganga muri Uganda aya mahano yabereyemo ASP James Mubi, mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 42 asanzwe ari umurezi mu mashuri abanza ku kigo kitwa Buwana Primary School. Yakoje asonanura uko byagenze. Ati”Aya mahano yabaye tariki 6 Ukuboza 2020 nka saa 2:00 ku gicamunsi mu rugo rw'uyu mugore”.

Yakomeje avuga ko nyuma y'aya mahano uyu mugabo yatawe muri yombi agahita ajyanwa kwa muganga ngo apimwe ibizamini bitandukanye. Nyuma yaho ngo ibisubizo by’ibizamini byerekanye ko arwaye SIDA.  Muri iri tangazo yasoje avuga ko iperereza rigikomeje kuri uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w'imyaka 28 ufite ubumuga bwo kutumva.

Uyu mugabo w'imyaka 42 asanzwe ari umwarimu mu mashuri abanza

Src:blizz.co.ug






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND