RFL
Kigali

Hasobanuwe impamvu Nishimiwe Naomie atahembwe Miliyoni 9.6 Frw yari yemerewe nka Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/12/2020 15:27
4


Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 ntiyigeze yakira mu ntoki ze Miliyoni 9.6 Frw yagombaga guhabwa, kuko yasheshe amasezerano yari afitanye n’ikigo Rwanda Inspirationa Back Up gisanzwe gitegura iri rushanwa ryubakiye ku muco, uburanga n’ubwenge.



Muri Werurwe 2020, Miss Nishimwe Naomie yaratunguranye asohora ibaruwa ifunguye itariho umukono we yemeza ko mu gihe cy’umwaka umwe atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda.

Yahise atangira gukorana na Nyina nk’umujyanama we n’indi kipe ngari yamufashije gusinya amasezerano yo kwamamaza ikigo cya iTel, gushyira mu bikorwa umushinga we n’ibindi byinshi.

INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko uyu mukobwa yanditse iyi baruwa atagiranye ibiganiro n’abategura iri rushanwa. Ndetse ko abategura iri rushanwa babonye iyi baruwa ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru nk’uko abandi bayibonye.

Hari n’amakuru yizewe avuga ko mu ngingo zigize kontaro Miss Nishimwe Naomie yashyizeho umukono harimo ko ‘uyu mukobwa yagombaga kwamburwa ikamba nyuma y’uko yivanye mu maboko ya Rwanda Inspiration Back Up’. Ariko abategura iri rushanwa ntibabikoze.

Ibi byanashoboka ko ari byo byatumye ubuyobozi bwa Miss Rwanda bufata umwanzuro w’uko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021, ibisonga bye n’abandi bazegukana amakamba bazasinya amasezerano yo kuba umukozi w’iki kigo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Marriott Hotel, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yavuze ko kuba Miss Nishimwe Naomie atarishimiye gukorana n’ubuyobozi bwa Miss Rwanda ari ‘amahitamo meza’ kuri we kandi ko nta kibazo babigizeho.

Yavuze ko nta tegeko ririho rihana Nyampinga utakoranye na Rwanda Inspiration Back Up, kandi ko nta gikuba cyacitse abantu bakwiye kubyumva.

Miss Nishimwe Naomie yagombaga guhembwa ibihumbi 800 buri kwezi n’ikigo Improved Food, bivuze ko ku mwaka yari kwakira kuri konti ye miliyoni icyenda n’ibihumbi Magana atandatu [9,600,000 Frw].

Miss Nimwiza yavuze ko ibihembo birimo imodoka, kujya muri salon n’ibindi Nishimwe Naomie yabibonye ariko ko ibijyane n’umushahara atari kubibona bitewe n’uko atakoranye n’ikigo cyari kumuhemba.

Akavuga ko nta muntu ushobora guhemba umukozi utakoze. Ati “Ibihembo birimo imodoka, kujya muri Salon n’ibindi yarabihawe ariko niba atakoranye na kampani yagombaga gukorana nayo agakorera indi kampani twizeye neza ko iyo kompanyi imuhemba, kuko ntabwo yaba acyiyikorera. Ariko ntabwo Africa Improved Food [AIF] izamuhemba umushahara. Ntabwo ushobora guhemba umukozi utakoze sibyo?”

Akomeza ati “Niba yarahisemo gukoana n’ahandi, ahandi baramuhemba. Dufite icyizere ko bamuhemba. Yahisemo gufata inzira ye, kandi turamushyigikira bitari ubu gusa. No mu rugendo rwe arimo."

Uwari uhagarariye kompanyi AIF mu kiganiro n’itangazamakuru, nawe yavuze ko batari guhemba Miss Nishimwe Naomie mu gihe atigeze akorana nabo mu gihe cy’umwaka umwe agiye kumarana ikamba.

Miss Nimwiza Meghan yatangaje ko batari guhemba Miss Nishimwe Naomie mu gihe atakoranye nabo


Miss Nimwiza Meghan yavuze ko Miss Nishimwe Naomie atabananiye ahubwo ko yafashe inzira ye itandukanye n'iyo bari bamuharuriye


Ubuyobozi bwa Africa Improved Food yagombaga guhemba Miss Rwanda 2020, bwavuze ko butari kumuha miliyoni 9.6 Frw kandi yarabateye umugongo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Download3 years ago
    Seach Kuri Comed
  • Download3 years ago
    Seach
  • Cress3 years ago
    Aka kana ni agashwi
  • Gustave Ineza3 years ago
    Njye ndumva ibyo ari ubujura bwimbitse! None ayo mafaranga muri kontaro ahabwa umuMiss wagumye gukorana nabo, cyangwa ahabwa uwambitswe ikamba tout court? Niba se batarayamuhaye bayashyizehe? Mu nyungu zabo z'uyu mwaka? Cessons d'être ridicules!





Inyarwanda BACKGROUND