RFL
Kigali

Ev Nirere Elise wanyuze mu buzima bushaririye akaba no ku muhanda yateguye amasengesho yo gusana inkike mu bashakanye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/12/2020 13:16
0


Umuvugabutumwa Nirere Elise yateguye amasengesho y'imiryango y'abashakanye agamije gusaba Imana gushyira uburinzi bwayo ku miryango yubatswe kuko asanga satani yamaze gukora igishushanyo mbonera cy'Ingo ashaka kuzasenya mu mwaka mushya wa 2021.



Aya masengesho ateguwe n'Umuvugabutumwa Nirere Elise uzwiho ubuhamya bukomeye bw'uburyo yari yaratereranywe n'Umuryango we bituma ajya kuba ku muhanda, arasiragizwa aratesekara maze Imana nyuma iza kumugirira neza imuhindurira amateka bituma muri we hashibukamo umuhamagaro wo kwita cyane ku mibereho myiza y'imiryango nk'uko avuga ko muri we ahorana ishyaka n'umwete mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo, guharanira uburenganzira bw'abana no kurwanya itandukana ry'Abashakanye (Divorce).

Umuvugabutumwa Nirere Elise aganira n'itangazamakuru yavuze ko akunda cyane kumvikana atanga ubuhamya bw'aho Imana yamukuye mu buzima butari bworoshye ikamugira neza bityo ko abantu badakwiriye kubitekereza nko kwiyamamaza cyangwa kwishyira imbere. Ati:

Hari abantu bamwe babona umuntu kuri Social Media bakabyita ibindi ariko ndagira ngo mbabwire ko imihamagaro itandukanye kandi Imana ikoresha umuntu uko ishaka dore ko ni intego yayo ituma ifata umuntu ikamunyuza mu bikomeye iba igira ngo imukomeze imuhe nibyo kuzakomeresha abandi kuko hari abantu batihana kubera kubwirizwa ijambo ry'Imana bakumva ubuhamya bukabahindura bagakizwa nk'uko njya ngenda mbibwirwa na benshi nk'umusaruro w'ubuhamya bwanjye.


Ev Nirere Elise yanyuze mu buzima bushaririye Imana iza kumuhindurira amateka

Ev Nirere yakomeje avuga ko mu minsi yatambutse yari yicaye mu rusengero maze agendererwa n'Imana imubwira uburyo satani yamaze gukora igishushanyo mbonera cy'ingo ashaka kuzasenya mu mwaka mushya wa 2021 bituma ahita ategura amasensho afite intego yo Gusana Inkike mu muryango no gusaba uburinzi ku miryango yacu "Icyampa Uwiteka agasana inkike z'Umuryango wanjye".

Ati: "Tuzagendera kw'ijambo ry'Imana ryanditse muri Zaburi 106:23. Ahari amagambo agira ati: "Bituma ivuga ko izabarimbura, kandi iba yarabarimbuye iyaba Mose Intore yayo atahagaze imbere yayo mu cyuho cy'Inkike,gukuraho umujinya wayo kugira ngo itabarimbura".

Aya masengesho azaba kuwa Gatatu taliki ya 16 Ukuboza 2020 saa moya z'umugoroba kugera saa saa mbiri na cumi n'itanu (19h00-20h30) akazaba ari guca imbonankubone (Live) kuri shene ya Youtbe yitwa INKINGI Y'UMURYANGO TV no kuri ZOOM hamwe na Facebook y'INKINGI Y'UMURYANGO ndetse no kuri Instagram ya INKINGI Y'UMURYANGO akazakorwa n'abavugabutumwa batandukanye ari bo; Nirere Elise, Ev Ingabire Sharon na Pastor EricRuhagararabahunga n'abandi batandukanye.


Ev Nirere yateguye amasengesho adasanzwe y'abashakanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND