Muri iyi minsi havugwa imico mibi yo kwikinisha mu bihugu bitandukanye, Inkuru iri kuvugwa cyane muri Zambia, ni uburyo umugore yafashe muramu we yikingiranye mu cyumba ari kwikinisha akoreshe ifoto ye.
Umusore w'imyaka 26 y'amavuko ukomoka muri Chingola yabaye iciro
ry’umugani mu gace ingeso yo kwikinisha itamenyerewemo, yafashwe n’umugore wa
murumuna we mu cyumba cye, ari mu gikorwa yise icy’imibonano mpuzabitsina mu
ntekerezo, abifashijwemo n’ifoto y’umugore wa mukuru we.
Uyu mugore, Peggy Monde w’imyaka 30 y’amavuko, yabwiye
polisi ko ibyo yabonye byamubabaje kandi ko atabyiyumvisha uburyo muramu we
yakora ibyo bintu byo kwikinisha akoresheje amwe mu mafoto ye.
Monde akomeza avuga ko adashobora kwizera neza ibyo yabonye
igihe yagerageza kureba muramu we, mu cyumba cyo
kuraramo aho yari yagize ngo aryamanye n'umukobwa/umugore. Icyamutangaje, yamubonye
yikinisha akoresheje imwe mu ifoto ye agwa mu kantu.
Peggy Monde yabwiye Polisi ati: "Byarantangaje
kandi mfata videwo ari kwikinisha kugira ngo atazabihakana. Ni akaga kuri njye
n'abana banjye b'abakobwa mu rugo. Urebye imyitwarire ye ashobora kumfata ku ngufu
cyangwa abakobwa banjye".
Umugabo w’uyu mugore yakomeje gutungurwa ku byerekeranye n’ibikorwa bya murumuna we, yananiwe kugira ijambo avuga. Polisi yakusanyije iyo videwo maze ifunga uyu mugabo n'ubwo kwikinisha atari icyaha muri Zambia.
Src: Faceofmalawi.com
TANGA IGITECYEREZO