RFL
Kigali

Ellen DeGeneres yanduye COVID-19: Ibyamamare byahuye nawe mu kiganiro mu cyumweru gishize birimo Justin Bieber byo bite?

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:11/12/2020 13:34
1


Ellen DeGeneres yifashishije imbuga nkoranyambaga, yamenyesheje abakunzi be ko yanduye COVID-19 anavuga ko yumva ameze neza. Yasabye ibyamamare yatumiye mu kiganiro mu cyumweru gishize birimo Justin Bieber n’abandi kwitwararika.



Ubu butumwa yabushyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 saa 8:57 za mu gitondo. Yanditse agira ati ”Ndashaka kubamenyesha ko nanduye COVID-19. Cyakora muri kaka kanya meze neza. Uwo ariwe wese twahuye yarabimenyeshejwe”. Yakomeje avuga ko ari gukurikiza amabwiriza agenga abanduye iki cyorezo, yizeza abakunzi be ko bazongera bagahura nyuma y’ikiruhuko anabasaba gukomeza kwirinda.


Ellen yavuze ko abo yahuye nabo babimenyeshejwe

Kwandura iki cyorezo bigeye gutuma ikiganiro Ellen’s Show gihagarara mu gihe kitazwi. N’ubwo amakuru yuburwayi yayatangaje eje hashize kuwa Kane, hari abari batangiye kubivugaho kuva ku wa kabiri tariki 8 Ukuboza 2020. Abafite impungenge kugeza ubu n’ibyamamare biherutse gukorana nawe ikiganiro mu cyumweru gishize birimo Justin Bieber wubashywe mu muziki kuri uyu mubumbe, Bryan Cranston umunya-America kabuhariwe mu gutunganya filime, kuzikina kuziyobora n’ibindi bijyanye nazo.

Harimo kandi na mugenzi we Diane Keaton nawe uzwi muri filime, cyo kimwe na Alison Brie ndetse na Lil Nas X umuraperi w’umunya-America ugezweho mu ndirimbo ”Holiday”. Muri ibi byamamare ntawe uratangaza ko hari ikibazo afite.

Ellen DeGeneres n’icyamamare mu biganiro bikorerwa mu ruhame kuva 1994 ubwa yabitangiraga. Kuva mu 2003 amenyerewe mu cyitwa The Ellen DeGeneres Show gikunda n’abantu batari bake hirya no hino ku isi anashyira kuri konte ye ya Youtube yitwa “TheEllenShow”. Amaze kugitumiramo ibyamamare bikomeye ku isi nka Beyonce, Perezida Barack Obama, Dj Khaled, n’ibindi byamamare byinshi mungeri zitandukanye.

Justin Bieber ari mu bo yatumiye mu kiganiro mu cyumweru gishize

Umuraperi Lil Nas X Nawe barahuye yaramutumiye

Igihangange muri Filime Bryan nawe n'uko

REBA IKIGANIRO AHERUTSE GUKORANA NA JUSTIN BIEBER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nahimana jirbert3 years ago
    shwut zange ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND