RFL
Kigali

Tekno yasohoye album ya mbere yise 'Old Romance'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/12/2020 11:50
0


Umuhanzi Tekno yamaze gusohara album ye ya mbere nyuma y’imyaka icyenda akora umuziki gusa adasohora album, iyi ikaba ariyo album ye ya mbere asohoye akaba yayise Old Romance.



Augustine Miles Kelechi wamenyekanye ku izina rya Tekno mu muziki ni umwe mu bahanzi bagaragaje ko ashoboye kuririmba ndetse no gutunganya umuziki bya kinyamwuga. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2012 guhera ubwo yakunzwe n’abatari bacyeya.

Uyu muhanzi waranzwe no kugenda ahindura amazina y’ubuhanzi akaba yaravuye kuri Tekno Miles akajya kuri Slim Daddy nyuma akagaruka ku izina rya Tekno gusa. Uyu musore akaba yaratangiye kumenyakana hirya no hino ku isi mu mwaka wa 2015 ubwo yasohoraga indirimbo yise Duro.


Umuhanzi Tekno yari amaze igihe kinini mu muziki adasohora album

Yakomeje gukundwa bidasubirwaho ubwo yakoraga indirimbo yise Pana mu mwaka wa 2016, iyi ndirimbo ni nayo yatumye azenguruka ibihugu byinshi akora ibitaramo. Yongeye gukora indi ndirimbo ayita Go nayo irakundwa cyane.

Saa sita z’ijiro nibwo yasohoye album ye ya mbere yari itegerejwe na benshi dore ko ariyo ya mbere yarasohoye kuva yakwinjira mu muziki. Iyi album yise Old Romance igizwe n’indirimbo 14. Yanasohoye amashusho y’imwe mu ndirimbo zigize iyi album yitwa Designer. Umwihariko w'iyi album ni uko nta wundi muhanzi yafatanije nawe. Indirimbo ziriho zose ni we wazikoranye.

Tekno nyuma y’imyaka myinshi asohora indirimbo nyinshi zakunzwe yahise asohora album ye ya mbere nyuma y’igihe cyinini abazwa impamvu adasohora album. Uyu musore kandi uretse kuririmba ni umwe mu batunganya umuziki (producer) mwiza mu gihugu cya Nigeria. Yagiye akorera abahanzi bakomeye barimo Davido, Wizkid na Iceprince.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND