RFL
Kigali

Ikiganiro na Missy Nina: Miss Jojo, Miss Shanel na Dms twarakoranye! The Ben na Clarisse bafite umwihariko-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:13/12/2020 8:59
0


Nyiringango Empress wamamaye kera nka Missy Nina ni umuhanzikazi nyarwanda w'umuhanga uba muri Canada, gusa muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda aho yaje gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze harimo na 'Wanalia' aherutse gushyira hanze. Aririmba mu rwunge rw’injyana zitandukanjye nka Afro-soul, jazz, blues, reggae na gakondo.



Nyiringango Empress yatubwiye imvo n'imvano y'umuziki we, icyatumye aza mu Rwanda n'ingamba afite mu bijyanye n'umuziki we. Yavuze ko nta hantu yigeze yiga umuziki ahubwo ari uko yahereye kera awukunda cyane ko yagiye akorana n'abahanzi bakuru bo mu myaka yashize barimo nka Miss Jojo, Miss Shanel usigaye ukoresha mu muziki amazina ye asanzwe {Nirere Ruth}, umuraperi wari uzwi cyane witwaga Dms, Rafiki n'abandi benshi cyane.

Kugeza ubu uyu muhanzikazi Nyiringango avuga ko ari gutegura uko yakorana n'abahanzi bagezweho mu muziki nyarwanda, barimo umuhanzikazi ukunzwe cyane muri ino minsi witwa Clarisse Karasira ukunzwe kwiyita umukobwa w'Imana n'Igihugu. Yavuze ko hari n'abahanzi bo hanze y'u Rwanda bari gukorana nawe.


Yavuze ko afite inzozi zo kuzubaka ikigo gifasha imfubyi kimwe mu bintu bituma aririmba indirimbo za gakondo cyane akanasabira abababaye ubufasha hirya no hino. Yavuze n'ubwo atabasha kubikora wenyine ariko hari abandi akivugana nabo kugira ngo yumve ko bamufasha. Yongeyeho ko nibiba byiza na leta yazabafasha kugira ngo baba ababyeyi babayeho nabi cyangwa abana babayeho nabi bahindurirwe ubuzima babeho mu buzima bwiza nk'abandi.

Nyiringango yakomeje avuga ko umuziki we ashaka kuwushyiramo itandukaniro cyane cyane ko we azi no gukora umuziki w'umwimerere ni ukuvuga (Live) ku buryo uzajya yumva umuziki we azajya yumva ko utandukanye. Yatanze ingero z'abahanzi bakora umuziki ukumva ko koko harimo itandukaniro n'abandi, abo akaba ari The Ben, Clarisse Karasira benda no gukorana indirimbo, Miss Jojo n'abandi benshi bo hanze.

Nyiringango yatangiye kuririmba yiga muri Lycée Notre Dame De Citeaux mu mujyi wa kigali. Mbere yo guhindura amazina y’ubuhanzi yari azwwi ku izina rya Missy Nina. Kuva muri 2003 - 2007 : Yiga muri kaminuza (KIE) yakomeje kuririmba no gukorana n’abahanzi nka Tyna Codja utuye muri Bénin, mu ndirimbo zitwa Pauvre mec, Précieux Cadeaux, na Beauté Centrale na group y’abaraperi yitwa SKC (Sema Kweli Crew) yari igizwe na Bact-Two muri Afri Max, DMS, Inspector Lewis) mu ndirimbo zitwa Weekend, Pompom girl, n’izindi.

Muri icyo gihe Nyiringango akiri muri Kaminuza y'u Rwanda yari n’umukinnyi wa Filime na Theatre muri Rwanda Cinema Centre iyobowe na Eric Kabera, Mashirika iyobowe na Hope Azeda, Izuba iyobowe na Rurangwa Jean Marie Vianney.

Empress Nyiringango akunda kwifashisha guitar mu guhanga ndetse no mu bitaramo acurangamo. Muri 2019, yasohoye indirimbo (audio) eshatu: Jazzin’ love, Amahoro I Rwanda, Ishimwe; yafashijwe n’inkunga yahawe na Canada Council for the Arts. Muri 20017, yaririmbye mu ndirimbo yitwa “Free to live again” hamwe n’abahanzi batandukanye muri Canada; murayisanga kuri Sound Cloud.

Indirimbo ze zose mushobora kuzumva no kuzigura kuri website yitwa 'Bandcamp'. Uyu muhanzikazi twagiranye nawe ikiganiro, amaze iminsi mu Rwanda ari gutunganya amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nka Jazzin’ love, Amahoro I Rwanda na Wanalia yamaze gushyira hanze aho amashusho yayo yatunganyijwe na Eliel Filmz.

REBA HANO IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE NA EMPRESS NYIRINGANGO


REBA HANO INDIRIMBO 'WANALIA' YA EMPRESS NYIRINGANGO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND