RFL
Kigali

Miss Akiwacu Colombe yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/12/2020 7:41
0


Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, yandikanye ishimwe ku mutima, atangaza ko yamaze guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu ishami rya ‘Digital Marketing’.



Mu mwaka wa 2018, ni bwo Miss Akiwacu Colombe yatangaje ko yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo yerekeye ubucuruzi aho yigaga mu Bufaransa. Ni amasomo yakurikiranye kuva mu 2015, ayasoza mu 2018. 

Bivuze ko abonye ‘Master’s’ mu gihe cy’imyaka ibiri. Iyi mpamyabumenyi yayikuye murri Kaminuza yitwa INSEEC yo mu Bufaransa.

Mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020, Miss Akiwacu Colombe, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter abwira inshuti ze n’abandi, inkuru nziza y’uko yamaze guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Aho yagize ati “Nahoze ntekereza ko uyu ari umusozo none n’ink’intangiriro ry’ahazaza hafite umucyo mu gusangiza ubumenyi mfite n’ababucyeneye, no kongera kwiyibutsa urugendo rurerure nakoze kugira ngo ngere kuri iyi ntambwe ko rwari rukwiriye.”

Ubwo yahabwaga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2018, Nyampinga Akiwacu yanditse kuri konti ye ya Facebook, ashima abantu batandukanye bamufashije kugera kuri ibi barimo na Se umubyara. Yavuze ko intsinzi yose ari umusaruro wo gukora cyane ariko ‘na none ni intangiriro y’urugendo rushya’.

Uyu mukobwa aheruka mu Rwanda, aho yatashye ku mugaragaro inzu yubakiye Intwaza, iri mu Kagari ka Bwiza umurenge wa Kigabiro. Ni umwe kandi mu bari mu kanama nkemurampaka kemeje ko Umunyana Shanitah yegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Inkuru bifitanye isano: Miss Akiwacu Colombe yatashye inzu yubakiye Intwaza muri Rwamagana


Miss Akiwacu Colombe ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko ahawe 'Master's'

Miss Akiwacu Colombe yavuze ko guhabwa 'Master's' ari intangiriro y'urugendo rushya no gusangiza abandi ubumenyi


Mu 2018, Akiwacu Colombe yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu masomo yerekeye ubucuruzi yakuye mu Bufaransa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND