Kwinjira mu gitaramo bizajya bisaba ko umuntu abanza akipimisha agahabwa icyemezo cyerekana ko atanduye Covid-19, iki cyemezo akaba azajya acyerekana igihe yinjiye mu gitaramo nk'uko bikubiye mu mabwiriza mashya yashyizwe hanze na RDB. Kuri ubu kwipimisha icyorezo cya Covid-19 ni 47,200 Frw.
Ni itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 10/12/2020 riterwaho umukono na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary ndetse n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi. Ni itangazo rikubiyemo amabwiriza agera kuri 24. Iri tangazo INYARWANDA yarikuye rukuta rwa Twitter rw'Ikigo cy'igihugu cy'Iterambere. Riragira riti:
Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ugushyingo 2020, ku bijyanye no gusubukura imyidagaduro, ibirori, amamurikagurisha n’ibitaramo ndangamuco hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19; Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), bashyizeho amabwiriza akurikira:
Aya mabwiriza agenga ibikorwa bikurikira: Ibirori, imurikagurisha, iserukiramuco n’ibitaramo ndangamuco mu byiciro bya muzika, imbyino, ubugeni, ikinamico, urwenya, ubwiza n’imideli, sinema, ubuvanganzo (ubusizi n’ubwanditsi).
Ku bireba inama, hazakomeza kubahirizwa amabwiriza agenga itegurwa ry’inama yashyizweho n’Ikigo Gishinzwe Gutegura Inama mu Rwanda (Rwanda Convention Bureau - RCB) agaragara ku rubuga rwa RCB (rbc.rw).
Dore amabwiriza azagenderwaho nk'uko byatangajwe na RDB
1. Ibikorwa bivuzwe haruguru bibera ahari imbuga zabugenewe, ibyumba by’inama cyangwa ibyumba byabugenewe bisanzwe biberamo ibirori, imurikagurisha, ibitaramo n’imyidagaduro;
2. Ahakirirwa abitabiriye ibikorwa byavuzwe hagomba kuba hari aho gukarabira intoki hisanzuye cyangwa imiti yo gukaraba intoki yabugenewe;
3. Gupima umuriro abaje mu bikorwa byavuzwe haruguru, bagakaraba intoki bakambara neza agapfukamunwa kandi bakubahiriza guhana intera;
4. Gutera umuti no gusukura ahabera ibikorwa (Dis-infection of premises);
5. Kumanika amatangazo yerekana amabwiriza yubahirizwa mu rwego rwo kwirinda kwandura no gukumira ubwandu bwa COVID-19 ku bagana ahabera ibikorwa;
6. Guteganya aho abaje kwitabira ibikorwa binjirira
hatandukanye n’aho basohokera;
7. Gutandukanya abari ku murongo wo kwinjira hakoreshejwe metero imwe (1m) hagati ya buri muntu kandi hagashyirwaho ibimenyetso bigaragaza aho buri muntu agomba guhagarara;
8. Kwakira abantu batarenze 50% by’umubare w’abantu basanzwe bakirirwa aho ibi bikorwa bibera mu bihe bisanzwe;
9. Gushyira hagati y’intebe n’indi intera ya metero imwe n’igice (1.5 m) naho hagati y’ameza n’andi hakaba metero ebyiri (2m);
10. Abaririmba n’ababyina batambaye agapfukamunwa bahana intera ya metero ebyiri (2m) hagati yabo igihe bari ku rubyiniro (stage) n’intera ya metero eshatu (3m) hagati yabo n’abitabiriye igitaramo n’abafata amashusho;
11. Abakoresha indangururamajwi cyangwa ibindi bikoresho by’amashusho n’amajwi bagomba gusukura intoki hakoreshejwe amazi n’isabune cyangwa umuti wemewe (desinfectant) mbere y’uko hagira abandi babikoresha;
12. Abategura imurikagurisha na ba nyiri ahakorerwa imurikagurisha bagomba gukora ku buryo aho ribera hatajya munsi y’ubuso bungana na 2m x 2m (metero kare enye) kandi hakajyamo abantu babiri gusa bashobora kwicara bamurika kandi batandukanyijwe na metero imwe (1m). Mu gihe ahakorerwa igikorwa cyo kumurika harengeje ingero zavuzwe, hagomba gukurikizwa amabwiriza agenga ihana ry’intera hagati y’abakora imurikagurisha;
13. Abitabiriye imurikagurisha ntibemerewe gukora ku bintu
bimurikwa;
14. Ibitaramo ndangamuco bigomba kuba mu gihe kitarenze
amasaha atatu;
15. Kugurisha amatike hifashishijwe ikoranabuhanga
(E-ticketing);
16. Ugura itike yo kwinjira mu bitaramo ndangamuco byavuzwe
haruguru ni uwipimishije COVID-19 agahabwa icyemezo cy’uko atanduye;
17. Mu gihe abateguye ibikorwa byavuzwe haruguru babisabye
ndetse bakanagaragaza uko bizakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19
serivisi za resitora ziremewe;
18. Kugira ibikoresho byihariye byagenewe kujugunywamo
imyanda ijyanye n'ibikoresho byo kwirinda Covid-19.
19. Kugira abashinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza
yo kwirinda Covid-19
Gusaba uruhushya n'ikurikiranwa ry'aya mabwiriza
20. gusaba uruhushya rwo gutegura ibitaramo ndangamuco bikorwa nibura iminsi 10 (10) mbere y'uko igitaramo kiba, hagatangwa amakuru ku mitegurire: aho kizabera, abazagikora n'uburyo buzakoreshwa mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 cyangwa andi makuru yakenerwa n'inzego zibishinzwe;
21. Usaba uruhushya yandikira ubuyobozi bw'Akarere igikorwa kizaberamo cyangwa ubw'Umujyi wa Kigali, akamenyesha MYCULTURE na RDB kuri (Email ikurikira); events@myculture.gov.rw
22. Ubuyobozi bw'ahabera ibikorwa byavuzwe haruguru basabwa kandi bafite inshingano yo gukurikirana iyubahirizwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'aya mabwiriza;
23. MYCULTURE, RDB, umujyi wa Kigali cyangwa Akarere ndetse n'izindi nzego bireba bazagenzura iyubahirizwa ry'aya mabwiriza
24. Mu gihe ibikubiye muri aya mabwiriza bitubahirijwe ibikorwa bizajya bihagarikwa
Itangazo rya RDB rikubiyemo amabwiriza agenga imyidagaduro n'ibitaramo mu gihe cyo kwirinda Covid-19
TANGA IGITECYEREZO