RFL
Kigali

Aline Gahongayire yahaye amagare abafite ubumuga bw’amaguru bo muri Gasabo na Nyarugenge-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2020 20:20
1


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire abinyujije mu muryango yashinze ‘Ndi Ineza Organization’ yahaye amagare 20 abafite ubumuga bw’amaguru, mu rwego rwo kubagarurira icyizere no kubafasha kwiteza imbere.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020, ubera ku biro by’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Amagare 10 yahawe ababarizwa mu Karere ka Gasabo andi 10 ahabwa abo muri Nyarugenge.

Aline Gahongayire yatanze aya magare afatanyije n’umuryango wa Gikirisitu Food for Hungry usanzwe ufasha abababaye, ukora ibikorwa by’ubutabazi, kandi ugaharanira iterambere ry’abaturage hirya no hino ku Isi.

Yabwiye itangazamakuru ko muri uyu umwaka umuryango ‘Ndi Ineza Organization’ wari ufite gahunda yo gufasha abafite ubumuga, bahera kuri aba bo mu karere ka Gasabo na Nyarugenge.

Uyu muhanzikazi yavuze ko bagize igihe cyo kwitegura no gusengera iki gikorwa bakoze uyu munsi, kandi ko bazakomeza gufasha n’abandi bababaye ‘kuko nabo ni abo kwitabwaho’.

‘Ndi Ineza Organazation’ ni umuryango washinzwe na Aline Gahongayire, usanzwe ufasha abana n’ababyeyi, abana bahohotewe n’abandi.

Aline avuga ko mu myaka itanu ishize uyu muryango ukora, bahuye n’ibicantenge byinshi ariko “Uyu munsi ndashima Imana ko hari abantu benshi bishimye, hari abantu benshi banezerewe, abo niyo ntsinzi yacu.”

Yavuze ko hari abana basubije mu ishuri, hari imiryango itandukanye bagaruriye icyizere cy’ubuzima, bituma barushaho gukomeza gukora n’ubwo hari ibicantege byinshi mu nzira bacamo.

Victor wavuze mu izina ry’abafite ubumuga bw’amaguru, yashimye Aline Gahongayire ku bw’inkunga y’amagare yabahaye, asaba bagenzi be kuzayafata neza, kuko ahenda. Yavuze ko yigeze kujya muri Simba kuyabaza asanga rimwe rigura arenga ibihumbi 300 Frw.

Uyu mugabo wubatse avuga ko yagize ubumuga bw’amaguru biturutse ku ndwara y’imbasa yarwaye akiri muto. Avuga ko yabayeho igihe kinini mu buzima bugoye, kuko atari afite akagare ko kugenderamo.

Ngo akiri muto yaje kubona akagare kagenda ariko uko akoresheje amaboko, nako ntikamworohereza mu ngendo ze nk’uko yabishakaga. Agejeje imyaka 12 y’amavuko, yaje kubona akagare keza ko kugenderamo, kuva ubwo atangira kwikorera bimurinda gusabiriza.

Avuga ko atarabona akagare keza ko kugendera, yari inzira y’umusaraba kuri we. Ati “Byarangoraga kugira isuku. Byarangoraga kwitwara. Rero ibyo ndabivuga ngira ngo ngaragarize ‘Ndi Ineza Organization’ na Food for Hungry ko igikorwa bakoze ari igikorwa cy’ingirakamaro.”

“Wenda hari uwari umeze gutyo nk’uko nari meze icyo gihe. Hari n’utari umeze gutyo, ariko wenda akagare yari afite gashaje cyangwa nta nako yari afite byamugoraga kugira ngo agire ikintu yikorera.”

Uyu mugabo yasabye bagenzi be gufata neza amagare bahawe, kugira ngo azabafashe kwiteza imbere. Ababwira kandi kugira icyizere cy’ubuzima kuko bafite Igihugu kibitayeho.

Gashema Aloys ushinzwe 'Monitoring and Evaluation' muri Food for Hungry yafatanyije n’Umuryango ‘Ndi Ineza’ washinzwe na Aline Gahongayire, yavuze ko muri uyu mwaka batanze amagare 488 ku bafite ubumuga bw’amaguru. Kandi ko n’umwaka utaha ariko bizagenda.

Avuga ko aya magare adacuruzwa, ashishikariza abayahawe, kuyabyaza umusaruro, kuko bagenzi babo bayahawe mu bihe bitandukanye, batanze ubuhamya bw’uko yabafashije kwiteza imbere.

Food for Hungry ni muryango ukorera mu bihugu 18 naho mu Rwanda ukorera mu turere dutanu. Uyu muryango ukorana n’ibigo bitandukanye n’imiryango nterankunga, ndetse na za Minisiteri zitandukanye n’Inama Nkuru y’Abafite ubumuga.

Ntaganzwa Vianney wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo muri uyu muhango, yavuze ko bishimishije kuba muri iki gihe mu nzego zose za Leta, abafite ubumuga nabo bahagarariwe, avuga ko babicyesha ubuyobozi bwiza.

Uyu muyobozi yavuze ko bagiye gukorera ubuvugizi, abafite imishinga muri bo kugira ngo itegurwe inkunga. Abizeza ko bazakomeza gufashwa umunsi ku munsi.

Aline Gahongayire yatanze amagare 20 ku bafite ubumuga bw'amaguru bo muri Gasabo na Nyarugenge, abasaba kuyafata neza

Abafite ubumuga bw'amaguru, bashimiye Aine Gahongayire ku bw'igikorwa cyiza yabakoreye


Ntaganzwa Vianney wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo muri uyu muhango, yabwiye abafite ubumuga bw'amaguru ko bazafashwa mu mishinga bafite

Victor [Wicaye mu kagare] wavuze mu izina ry'abafite ubumuga, yavuze ko aya magare bazayifashisha mu bikorwa byo kwiteza imbere

Byari ibyishimo ku bafite ubumuga bw'amaguru bahawe amagare n'umuhanzikazi Aline Gahongayire

Kanda hano urebe amafoto menshi:

GAHONGAYIRE YAHINDURIYE UBUZIMA ABAFITE UBUMUGA BW'AMAGURU BO MURI GASABO NA NYARUGENGE


AMAFOTO+VIDEO: AIME FILMZ-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hagenimana Jean norbert3 years ago
    Alinenakomerezebirakwiyegufasha abanantumuga kugirangonabobitezimbere





Inyarwanda BACKGROUND