U Rwanda kimwe niibindi bihugu, bigira amarushanwa y’ubwiza aho umukobwa urushije abandi yambikwa ikamba ndetse akanahabwa izina rya Miss w’icyo gihugu. Mu guhitamo ubikwiye ahanini hagenderwa ku bwiza bw’inyuma, ubuhanga n'umuco ndetse n’uburyo abahatana basubiza ibibazo babazwa n’akanama nkemurampaka.
Aya marushanwa y’ubwiza, amateka avuga ko yatangiye mu myaka myinshi mbere ya Yesu, ku nshuro ya mbere mu mwaka w’1854 niho hateguwe irushanwa ryenda gusa nk’ay’iki gihe rikaba ryarabereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, riteguwe na Phineas Taylor Barnum.
Nyuma y’iri rushanwa hagiye hakomeza gukorwa amarushanwa y’ubwiza atandukanye gusa abayategura bakibanda cyane ku bwiza n’indangagaciro z’abenegihugu bitewe n’aho ribera.
Nyampinga w’igihugu aba afite inshingano zo guhagararira no kugera ijwi aho abakobwa bagenzi be baba batabasha kugera, guhagararira igihugu mu marushanwa y’ubwiza ndetse no gufata iya mbere mu gufatanya na bagenzi be kubaka no guteza imbere igihugu.
Gutora nyampinga bwa mbere mu Rwanda byabaye mu mpera z’umwaka w’1992, gusa ntibyagenda neza kuko ba nyampinga batahawe ibyo bari basezeranyijwe.
Mu mwaka w’1993 ni bwo Uwera Delila yabaye Nyampinga w’u Rwanda, bikaba byari ibirori bikomeye biyobowe na Mc Lion Imanzi ndetse bikaba byaracaga kuri Televiziyo y’igihugu imbonankubone.
Irushanwa rya nyampinga ryongeye kuba mu mwaka wa 2009 ubwo ikamba ryegukanwaga na Bahati Grace, muri 2012 ryegukanwa na Kayibanda Mutesi Aurore, muri 2014 ryegukanwa na Akiwacu Colombe;
Muri 2015 ryegukanwa na Kundwa Doriane, muri 2016 ryegukanwa na Mutesi Jolly, muri 2017 ryegukanwa na Iradukunda Elsa, muri 2018 ryegukanwa na Iradukunda Liliane, muri 2019 ryegukanwa na Nimwiza Meghan, muri 2020 Ikamba rya Miss Rwanda rikaba rifitwe na Ishimwe Naomie.
Miss Rwanda 1993 , Uwera Delila
Miss Rwanda 2009, Bahati Grace
Miss Rwanda 2012, Mutesi Aurore
Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe
Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane
Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly
Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa
Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane
Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan
Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie
Kuri ubu hatangiye urugendo rwo gutora Miss Rwanda 2021 ugomba gusimbura Nishimwe Naomie. InyaRwanda.com tuzakomezaho kubagezaho umunsi ku wundi ibikorwa bijyanye n'irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda umwaka wa 2021.
TANGA IGITECYEREZO