RFL
Kigali

Ba Nyampinga b’u Rwanda babayeho kuva mu 1993 kugeza ubu mu 2020 -AMAFOTO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:11/12/2020 10:09
6


U Rwanda kimwe niibindi bihugu, bigira amarushanwa y’ubwiza aho umukobwa urushije abandi yambikwa ikamba ndetse akanahabwa izina rya Miss w’icyo gihugu. Mu guhitamo ubikwiye ahanini hagenderwa ku bwiza bw’inyuma, ubuhanga n'umuco ndetse n’uburyo abahatana basubiza ibibazo babazwa n’akanama nkemurampaka.



Aya marushanwa y’ubwiza, amateka avuga ko yatangiye mu myaka myinshi mbere ya Yesu, ku nshuro ya mbere mu mwaka w’1854 niho hateguwe irushanwa ryenda gusa nk’ay’iki gihe rikaba ryarabereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, riteguwe na Phineas Taylor Barnum.

Nyuma y’iri rushanwa hagiye hakomeza gukorwa amarushanwa y’ubwiza atandukanye gusa abayategura bakibanda cyane ku bwiza n’indangagaciro z’abenegihugu bitewe n’aho ribera.

Nyampinga w’igihugu aba afite inshingano zo guhagararira no kugera ijwi aho abakobwa bagenzi be baba batabasha kugera, guhagararira igihugu mu marushanwa y’ubwiza ndetse no gufata iya mbere mu gufatanya na bagenzi be kubaka no guteza imbere igihugu.

Gutora nyampinga bwa mbere mu Rwanda byabaye mu mpera z’umwaka w’1992, gusa ntibyagenda neza kuko ba nyampinga batahawe ibyo bari basezeranyijwe.

Mu mwaka w’1993 ni bwo Uwera Delila yabaye Nyampinga w’u Rwanda, bikaba byari ibirori bikomeye biyobowe na Mc Lion Imanzi ndetse bikaba byaracaga kuri Televiziyo y’igihugu imbonankubone.

Irushanwa rya nyampinga ryongeye kuba mu mwaka wa 2009 ubwo ikamba ryegukanwaga na Bahati Grace, muri 2012 ryegukanwa na Kayibanda Mutesi Aurore, muri 2014 ryegukanwa na Akiwacu Colombe;

Muri 2015  ryegukanwa na Kundwa Doriane, muri 2016 ryegukanwa na Mutesi Jolly, muri 2017 ryegukanwa na Iradukunda Elsa, muri 2018 ryegukanwa na Iradukunda Liliane, muri 2019 ryegukanwa na Nimwiza Meghan, muri 2020 Ikamba rya Miss Rwanda rikaba rifitwe na Ishimwe Naomie.

Miss Rwanda 1993 , Uwera Delila

Miss Rwanda 2009, Bahati Grace

Miss Rwanda 2012, Mutesi Aurore

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe

Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane


Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly


Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa


Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane


Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan


Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie



Kuri ubu hatangiye urugendo rwo gutora Miss Rwanda 2021 ugomba gusimbura Nishimwe Naomie. InyaRwanda.com tuzakomezaho kubagezaho umunsi ku wundi ibikorwa bijyanye n'irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda umwaka wa 2021.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Miss diane3 years ago
    Thank you for This story nukuri ninziza cyane Pee!!
  • Juventine3 years ago
    Cyakora iyinkuru ninziza cyane rwose ubundise ubu abantu baribaziko miss rwanda yahereye 1993 koko ahubwo iyiniyo nkuru abandi baratubeshya hahhhhhhhhhh
  • Patrick3 years ago
    Man dukunda inkuru zawe rwose pee
  • Uwacu3 years ago
    Miss iradukunda Liliane na nishimwe Naomi na Nimwiza Meghan nibo babaye ba miss babikwiye
  • Habineza aime3 years ago
    Ee ndabona Uwera delila na nubu ntawe umuhiga rwose ateye neza cyanee! mbega abakobwa beza
  • Nambajimana frederic2 years ago
    Rwose nimukomerezaho God keeg you! Turabakunda cyane!





Inyarwanda BACKGROUND