RFL
Kigali

Mu ibaruwa ifunguye Marina yasabye imbabazi The Mane anasezera bidasubirwaho mu irushanwa The Next Pop Star

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/12/2020 14:48
1


Umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina umwe mu bahagaze neza cyane mu muziki w'u Rwanda, yasabye imbabazi The Mane abarizwamo, nyuma yo kurenga ku masezerano bagiranye akajya mu marushanwa ya Next Pop Star atabiherewe uburenganzira. Yahise atangaza ko asezereye muri iri rushanwa.



Marina yatangaje ko asabye imbabazi Umuyobozi wa The Mane (Bad Rama), ni nyuma y'uko yitabiriye irushanwa rya The Next Pop Star atabisabiye uburenganzira. Uyu mukobwa yavuze ko Imwe mu ngingo zigize amasezerano yagiranye na The Mane 'harimo ko nta gikorwa yemerewe gukora atabisabiye uburenganzira". Yavuze ko igihano cyose The Mane izamuha azacyubahiriza.

Muri iyi baruwa Marina yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram itariho itariki yandikiwe, uyu muhanzikazi yanditse ati "Nk'uko amasezerano abiteganya mu gihe cyose nishe cyangwa narenze ku biyagize, ndemera igihano icyo ari cyo cyose ubuyobozi bwa The Mane Music buzangenera ndetse ko nzacyubahiriza. Ku mugaragaro nsabye imbabazi ubuyobozi bwa The Mane Music, ndetse n'abakunzi b'ibikorwa bya The Mane".

Yavuze ko amakosa yakoze atazayasubira ukundi, ati "Ubuyobozi bwa The Mane Music ndabusezeranya ko bitazongera ukundi ndetse nkabumenyesha ko guhera uyu munsi nsezeye bidasubirwaho mu irushanwa rya The Next Pop Star, nkamenyesha abashinzwe gutegura iri rushanwa ko hagize uburyo bumwe cyangwa ubundi bifuza ko dukoranamo babimenyesha ubuyobozi bwa The Mane Music kuko ari bo bafite ubushobozi bw gufata icyemezo".



Ibaruwa Marina yanditse asaba imbabazi The Mane


Marina yasabye imbabazi The Mane anasezera bidasubirwaho muri The Next Pop Star








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Trey Max3 years ago
    ubundi iri rushanwa nirya Gisa cyinganzo ubwo yabiyotse kare





Inyarwanda BACKGROUND