RFL
Kigali

As Kigali inyagiye Mukura mu mukino wayo wa mbere

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/12/2020 15:27
0


Ikipe ya As Kigali yari yakiriye ikipe ya Mukura mu mukino wayo wa mbere wa shampiyona, iyitsinda ibitego 2-0 bitumye Mukura igira inota rimwe ku icyenda yakabaye yemerewe.



KURIKIRA UKO UYU MUKINO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

93' Umukino wahuzaga ikipe ya As Kigali na Mukura Victory Sport urangiye ari ibitego 2 ku busa bwa Mukura, ibitego byatsinzwe na Alex Orotomal ndetse na Hussain shabani As Kigali ibonye amanota 3 yayo ya mbere nyuma y'ibirarane 2 bagize bari mu mikino nyafurika.

91' Mukura nayo twavuga ko yemeye ko umukino iwutakaje.

90' Umusifuzi yongeyeho iminota 3 gusa.

89' Kororoneri ya Mukura bateye neza ariko Karera Hassan umupira awukuraho.

88' Kufura y'ikipe ya Mukura ariko umupira barawupasa

87' Ubundi iyi minota ya nyuma ikipe yatsinzwe yakabaye yataka cyane ariko ubu As Kigali niyo yifitiye umupira,

84' As Kigali ubu iri kwikinira agapira ko guhererakanya ubona ko bamaze kwizera intsinzi. Ba myugariro ba As Kigali, Bayisenge ndetse na Karera Hassan ntibigeze babona akazi gakomeye.

81' Abatoza bombi bahagaze nta n'umwe ushaka kurekuza, mu gihe ikipe ya Mukura yaba itakaje uyu mukino byakomeza kuba bibi kuko yatakaje imikino ibiri yari yakiriye kongera ho uyu yasuye ikipe ya As Kigali.

80' Kufura ya As Kugali itewe na Christian ariko umupira ufata igikuta.

78' Ibitego biracyari 2 bya As Kigali ku 0 bwa Mukura itaratsinda umukino n'umwe.

77' Umukino urakomeje ariko Alex Ngirimana aracyari hanze.

75' Umukino urahagaze kuko Alex Ngirimana myugariro wa Mukura aryamye hasi

72' Alex Orotomal ahawe ikarita y'umutuku umusifuzi aramubwira ati"wahereye kare utongana", gusa ikigaragara ni uko umusifuzi wo ku ruhande yamwumvise atukana kuko nta muntu avunnye.

69' Alex Orotomal akoze ibintu abantu benshi batiyumvisha, umupira uzamuwe na Hassan Rugirayabo awuteye usanga aho Alex ahagaze awuhindura neza acenga umuzamu ariko ateye umupira ujya ku ruhande abakinnyi bose bari bamaze guhaguruka.

65' Christian ahinduriye umupira neza ugera kuri Muhadjiri ariko awuteye yamurura izamu.

61' Umukino noneho bari gukinira mu kibuga hagati twavuga ko umukino watangiye guhora.

58' Kufura itewe neza na Christian umupira ufata umutambiko w'izamu Alex ashatse kongezamo bavuga ko yaraririye.

56' As Kigali ihushije igitego Muhadjiri ukase umupira neza uca iruhande rw'izamu.

53' Ikipe ya Mukura urabona yahinduye ibintu, iri kugerageza kwataka

49' Gusimbuza kwa mbere ku ruhande rwa Mukura, Alex Nkomezi asimbuye Ndayisenga Ramadhan

47' Koroneri ya mbere ya Mukura itewe na Ramadhan umupira Bakame awukoraho ujya mu kibuga hagati.

45' Igice cya Kabiri kiratangiye, umupira utangijwe na Mukura ibitego bikiri 2 bya As Kigali ku 0 bwa Mukura

Igice cya mbere kirarangiye hagati y'ikipe ya As Kigali na Mukura As Kigali bakaba bagiye kuruhuka ifite ibitego 2-0 bwa Mukura.

45+1 Kufura ya Mukura itewe na Gael akaba na Kapineti ariko umupira ujya hanze y'izamu.

45' Umusifuzi yongeyeho umutona umwe

44' Ikipe ya Mukura iri mu bihe bibi cyane, Hassan Rugirayabo ahereje umupira Lawal na we arawumusubiza Hassan akata umupira muremure Orotomal gukoraho biranga umupira ujya hanze

39' Goallllllllll Umupira uzamuwe neza na Lawal awukata ugana mu izamu usanga Chabalala aho ahagaze asimbuka neza umupira ashyiraho umutwe aba atsinze igitego cya Kabiri cya AS Kigali

38' Gusimbuza kwa mbere Mukonya wari wavunitse avuyemo asimburwa na Christian.

37' Umukino ubaye uhagaze abaganga bari kuvura Mukonya wa AS Kigali wagize ikibazo

35' Ikipe ya As Kigali yacuritse ikibuga ntabwo iva imbere y'izamu rya Mukura.

34' Muhadjiri ahereje neza Hassan umupira ariko awukase werekeza muri koroneri

31' Koroneri ya Mukura itewe na Mutijima Janvier ariko umupira ubura umuntu ukoraho urarenga.

27' Koroneri itewe itewe ya As Kigali itewe na Muhadjiri ariko umupira umuzamu wa Mukura awufata neza.

25' Umupira uzamuwe neza na Muhadjiri ahereza Chabalala umupira awuteye ujya hanze

20' Mukura ibonye uburyo bwa mbere ariko umupira Muniru awuye ujya hanze y'izamu.

19' Kufura y'ikipe ya Mukura bateye ariko umupira ufata ubusa.

17' Alex yari yatatse umupira ariko umusifuzi avuga ko yaraririye

14' Ikipe ya As Kigali yagoye Mukura kuko Mukura nta n'uburyo bugana mu izamu irabona.

13' Koroneri ya As Kigali itewe na Hakizimana Muhadjiri ariko umupira urenga izamu

2' Ku munota wa kabiri ni bwo Muhadjiri wa AS Kigali azamukanye umupira neza ahereza umupira Alex Orotomal warushije ibigango ba myugariro ba Mukura atereka umupira mu izamu yitonze.


AS Kigali yanyagiye Mukura Victory Sport

Imikino 5 iheruka guhuza aya makipe, Mukura yatsinze imikino 2 itsindwa 1 inganya 2, yinjiza ibitego 7, itsindwa ibitego 6. Ni mu gihe As Kigali yo yatsinze 1 inganya ibiri itsindwa ibiri yinjiza ibitego 6 itsindwa ibitego 7.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga:


Ndayishimiye Eric, Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Karera Hassan,Emery Bayisenge, Eric Nsabimana, Ntamahanga Tumayine, Hussien Tshabalala, Hakizimana Muhadjiri, Aboubakar Lawar na Alex Orotomal.

Abakinnyi ba Mukura babanjemo:

Iratugenera Edouard (22), Nshimiyimana Marc Govin (27), Mutijimana Janvier (3), Ngirimana Alexis (15), Olih Jacques (19), Mugisha Bonheur (14), Biraboneye Aphrodice (25), Niyonkuru Ramadhan Boateng (23), Rahman Muniru Abdoul (9), Ndayisenga Ramadhan (17) na Duhayindavyi Gael (8).


Mukura yacakiranye na AS Kigali kuri yuu wa Kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND