RFL
Kigali

Gushaka abaterankunga, kwita no gukurikirana impano z'abakiri bato mu bikubiye mu migabo n'imigambi ya Kayitesi Eugenie wiyamamariza kujya muri komite ya FERWABA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/12/2020 12:56
1


Kayitesi Eugenie umaze imyaka 18 mu mukino wa Basketball, yatangiye mu 2002 akinira Kaminuza y'u Rwanda, yahishuye ingingo esheshatu zikubiye mu byo yifuza kugeza ku mukino wa Basketball mu Rwanda nagirirwa icyizere agatorwa muri komite nshya ya FERWABA mu matora ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020.



Kayitesi wakiniye Kaminuza y'u Rwanda akanayibera umutoza mu bihe bitandukanye, ni umwe mu bakandida bahataniye kujya muri komite y'Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda, akaba ari kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe ubukungu n'ubutegetsi.

Ubusanzwe Kayitesi ni umukozi wa IPRC Huye, akaba ari umuyobozi ushinzwe imiyoborere n'imicungire y'abakozi. Aganira na InyaRwanda.com, Kayitesi Eugenie yavuze imigabo n'imigambi ye n'icyo yifuza kuzageza ku mukino wa Basketball mu Rwanda natorwa. Ingingo 6 zikubiye mu migabo n'imigambi y'umukandida Kayisesi Eugenie:

1. Gushaka ubushobozi Federasiyo izakoresha haba mu mishinga y'igihe gito n'igihe kirekire.

2. Gushaka abaterankunga by'umwihariko mu mishinga y'igihe kirekire.

3. Gufasha Federasiyo mu mishinga yo kubaka Training Centers n'ibibuga mu bice bitandukanye by'igihugu.

4. Gushaka ubushobozi mu gutegura amahugurwa y'abanyamuryango ku bijyanye no kwishakamo ubushobozi no kubukoresha neza.

5. Gushyira imbaraga mu gukurikirana no kwita ku mpano  z'abakiri bato muri uyu mukino mu gihugu hose.

6. Guharanira ko amakipe ataba mu mujyi wa Kigali nayo ahagararirwa muri Komite.

Mu 2002, Kayitesi yatangiye gukinira Kaminuza y'u Rwanda, anayibera kapiteni guhera 2003 kugeza 2007. Mu 2012 yagizwe umutoza wungirije w'iyi kipe yakiniye, mu 2015 agirwa umutoza mukuru.

Si ubwa mbere Kayitesi ashatse kwiyamamariza kujya muri Komite ya FERWABA, kuko muri manda ishize yashatse kwiyamamaza ariko agongwa n'akazi kenshi yari afite katari kumwemerera kwitanga uko bikwiye ahawe inshingano muri iri shyirahamwe.

Eugenie Kayitesi ariyamamariza kujya muri Komite ya FERWABA

Kayitesi yakinnye ndetse anatoza Basketball igihe kirekire

Amatora ya komite nshya ya FERWABA ateganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyubahiro Aime mburiton 10 months ago
    Kuko umuntu ansindira igihembo nimukimuhe





Inyarwanda BACKGROUND