RFL
Kigali

Ubuzima butangaje bw’impanga zishaje kurusha izindi ku isi, zaciye agahigo ko kwandikwa mu gitabo "Guinness Book Of World Records"

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:10/12/2020 13:26
0


Kuramba ni ukuramuka, kandi byose bigengwa n’Inama. Aba tugiye kugarukaho ni impanga zishaje kurusha izindi ku Isi, zahiriwe no kuramba zigaca agahigo ko kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo “Guinness Book Of World Records” kirimo amazina y’ibihangange nka Cristiano Ronaldo, Dwayne’’The Rock’’ Johnson, Beyonce n’abandi.



Dale na Glen Moyer

Izi ni zo mpanga za mbere zayabayeho ku isi zanditswe mu gitabo “Guinness Book Of Record”. Aba bagabo babonye izuba tariki 20 Kamena 1895, bavukira ahitwa Ohio ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Glen Moyer, igihe kinini cy’ubuzima bwe yabaye umwalimu ndetse yanabaye igihe kirekire umuyobozi w’ibigo by’amashuri. Mugenzi we Dale we yakunze gukora ubucuruzi ariko budahambaye. Uyu iherezo ry’ubuzima bwe risa n'aho ritazwi kuko nta makuru yigeze atangwa ku rupfu rwe.

Ku rundi ruhandi Glen we amakuru avuga ko yaryamiye ukuboko kw’abagabo mu 2001, aguye mw’ivuriro ryo mu gace yari atuyemo. Yariye ingoma araniyongeza, yatabarutse afite imyaka 105. Aba bavandimwe buri wese yagiye abaho mu buzima bwe kuko bari batuye mu bice bitegeranye gusa na none ngo bahozanyaga ku mutima.


Glen Moyer atabaruka inkuru yakwiye isi yose 

Kin Narita na Gin Kanie


Bizihiza isabukuru y'imyaka 100 bakoze indirimbo Rap irakunda muri icyo gihe

Aba bakecuru b’impanga, babonye izuba tariki 1 Kanama 1892 bavukira ahitwa Nagoya mu Buyapani.  Bari barahawe utubyiniriro umwe yitwaga Ginsan undi yitwa Kinsan. Nanone ariko ngo amazina yabo Kin na Gin asobanura amabuye y’agaciro zahabu na siliver.

Mu kwezi kwa Mutarama mu 2000, Kin yahitwannye n’indwara y’umutima afite imyaka 107. Nyuma y’umwaka umwe gusa ku myaka 108 mugenzi we Gin yihuje n’undi muvandimwe we kugira ngo amube hafi mu masaziro ye. Ntawamenye iby’urupfu rwe neza gusa Kin we abamukomokaho bageze ku buvivi.

Bizihiza isabukuru y’imkaka 100 bakoze udushya twinshi turimo indirimbo ya Rap bakoze ikaza mu zikunzwe icyo gihe. Kin ati “Ntabwo twari tuzi ko tuzaramba bigeze aha”. Izi mpanga tugarutseho ntizizibagirana mu mateka y’Isi kubera kuramba bakandikwa mu gitabo “Guinness Book Of Record”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND