RFL
Kigali

Korali Ukuboko kw'Iburyo yasohoye indirimbo nshya 'Uwabambwe' iririmbanye ubuhanga budasanzwe bwo kuvanga injyana ebyiri-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/12/2020 12:16
1


Korali Ukuboko kw’iburyo ni imwe mu ma Korali makuru kandi akunzwe cyane yo mu Itorero ADEPR mu Rwanda. Iyi Korali igizwe a barenga 150, ibarizwa kuri ADEPR Paroisse Gatenga, ikaba yarashinzwe ahagana mu mwaka wa 1989.



Iyi Korali kuva yashingwa yagiye ikora ibikorwa binyuranye itegura kandi yitabira ibitaramo bitandukanye haba mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda. Igitaramo gikomeye iyi Korali iheruka gutegura ni icyabereye muri Dove Hotel kiswe 'Ikidendezi Live Concert' cyabaye le 01/12/2019 gihuruza imbaga kuburyo abenshi batabashije kubona aho bicara cyangwa bahagarara muri salle ya Dove Hotel bakurikiranira concert hanze.

Imwe mu ndirimbo zishimiwe na benshi muri iki gitaramo ni iyitwa UWABAMBWE kuko ikoze mu buryo budasanzwe aho bayiririmbye mu njyana ebyiri zivanze. Kuri ubu iyi ndirimbo yashyizwe hanze ikaba yaratunganyijwe na Bob Pro (Audio) ndetse na Film Focus Production (Video).


Korali Ukuboko kw'Iburyo iri mu zikunzwe cyane mu gihugu

Umuyobozi w’iyi korali, Bwana Kwizera Seth, yatangarije InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu ko nubwo hari byinshi birushya abantu ku isi ariko bakwiye guhora bazirikana ko hariho uwaje mu isi kuducungura kandi umwemereye wese amuruhura imitwaro akamuha amahoro adashira.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bayihimba bashingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mugitabo cya EZECHIEL 16:6 ahagira hati “Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” Ni ukuri narakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.

Izindi ndirimbo iyi Korali izwiho twavuga nka IKIDENDEZI, KISIMA, HASHIMWE YESU, IMIRIMO, URUKUMBUZI, URIHARIYE, IMITIMA, KURO, KUVA KERA, NAFURAHIYA, IBYIRINGIRO BY’UBUZIMA, n’izindi nyinshi zigaruriye imitima ya benshi mubakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.

REBA HANO INDIRIMBO 'UWABAMBWE' YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nzaritha job 1 year ago
    ntuye murembo rwuburasirazuba kayonza ndego mwigezenokuhaza ndabakunda cyane ndetse ndabasenge ra ndabakurikira cyane muzagaruke ke kandimurangurure isiyose ibyumve kukonomwijuru tuzaririmba kandi imirindi yogutabarwandayumva mwizereayomagambo koarukuri ,mena





Inyarwanda BACKGROUND