RFL
Kigali

Sekamana Maxime yatangaje ibisabwa ngo agaruke mu kazi ka Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/12/2020 11:52
0


Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sport Sekamana Maxime atangaza ko impamvu atari kumwe n'abandi mu ikipe atari ukwanga akazi ahubwo hari ibibazo afitanye n'ubuyobozi bitarajya ku murongo.



Mu kiganiro ya giranye na Radio Flash FM, Maxime yabajijwe impamvu ataritabira imyitozo, ndetse n'impamvu atari kumwe n'abandi, avuga ko atakitabira akazi nta mwanzuro urafatwa ku bibazo bye. Yagize ati "Hashize igihe ntavugana n'ubuyobozi, kuko narabandikiye ariko ntibanshubije, gusa nizeye ko vuba aha tuza kuvugana. Yego sindi gukorana imyitozo n'abandi ariko ngerageza ibishoboka. Ndagerageza kuko abandi bakinnyi barimo gukina njye sindi gukina, ariko ngerageza gukora kugira ngo urwego rwanjye rutazasigara".


Maxime umwaka w'imikino warangiye ari umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Rayon Sports

Abajijwe ku bivugwa ko yaba yarigumuye, Maxime yabihakanye avuga ko atari ko bimeze. Yagize ati "Kuri icyo kibazo sinemeranya n'abantu bavuga ko nigumuye oya ntabwo nigumuye ndakeka ko iyo haza kubaho ibiganiro n'ubuyobozi mba ndi kumwe n'abandi hakabaho icyo cyizere ko igihe kimwe ayo mafaranga nzayabona, ariko mu gihe hatabayeho ubushake ngo ibyo biganiro bibe ni yo mpamvu ntari kumwe n'abandi ndumva ibyo bitandukanye no kuvuga ko nigumuye".

Ikibazo cya Sekamana Maxime na Rayon Sports gishingiye kuri Miliyoni 4 uyu mukinnyi avuga ko Rayon Sports imubereyemo, ndetse bikaba byaratangiye kugaragaza umwuka mubi ubwo Rayon Sports yari ikiyobowe na Munyakazi Sadate.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND