RFL
Kigali

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gutera inshinge 600 mu gitsina cy’umugabo we yashinjaga kumuca inyuma

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/12/2020 12:21
0


Ni kenshi humvikana umwiryane mu miryangp itandukanye, gusa ahanini biterwa no kutubahana no gucana inyuma, ibintu bikunze gutandukanya benshi. Muri Amerika, umugore witwa, Jessica Lang yatawe muri yombi azira kwinjiza inshinge 600 mu gitsina cy’umugabo we yashinjaga kumuca inyuma.



Uyu muturage wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa New York, amakuru avuga ko we yaryamanye n’umugabo we ariko akaza kumucunga yasinziriye kandi yasinze cyane, akamuhemukira akamuteragura inshinge 600 mu gitsina nk’gihano yamuhaga.

Jessica Lang, ufite imyaka 38, bigaragara ko yihoreye ku mukunzi we nyuma yo kubona ko aryamanye n’undi mugore. Abakozi bo mu bitaro bya NewYork, Presbyterian batangaje ko Lang yashyizemo inshinge zirenga 600 akazikikiza impande zose z’igitsina cy'umukunzi we, muri zo inshinge 76 yazinjije mu muyoboro nyirizina w’igitsina cy’umugabo.


Jessicca Lang

Dr. Eliana Goldberg yabisobanuye agira ati: “Urushinge rumwe rwa santimetero cumi n'ebyiri rwaje mu nkari z'umurwayi, byafashe amasaha atatu kugira ngo zivemo kuko zimwe zari zavunikiyemo agomba kubagwa”.

Umwe mu bakozi bo mu buvuzi yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo kumubaga byabagoye kubera ukuntu ubusanzwe yari afite igitsina gito bikabije, yagize ati: "Igitsina cy’umurwayi cyari gifite ubunini buto butamenyerewe ku bagabo bo muri Aziya ariko byatumye kubaga bigorana cyane."

Src: worldnewsdailyreport






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND