RFL
Kigali

"Papa Cyangwe ari gukora cyane, nje gutanga itandukaniro mu muziki" Payzap yatubwiye byinshi ku muziki we-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:10/12/2020 17:48
0


Umuhanzi Payzap nyuma yo gukora indirimbo yakunzwe cyane n'abatari bake mu myaka ibiri ishize yitwa 'Landlord' ubu yazanye indi ndirimbo ye nshya yitwa 'Mbisa' aho yibanda ku mibanire y'urukundo rw'abasore n'inkumi ndetse n'ingo. Yagize n'icyo yisabira abakunzi be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.




Payzap yari amaze imyaka irenga ibiri adakora umuziki aho avuga ko yari ari kwiga ikibuga neza kugira ngo abanze amenye ibyo abanyaRwanda bashaka abe ari byo abazanira. Ubu rero aremeza ko nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya yitwa 'Mbisa' atazongera kumara amezi atatu atarasohora indirimbo. Aremeza ibi ashingiye ku kuba yamaze kubona ko ibyo akora abantu babikunda kandi nawe nk'uko abivuga ngo akeneye gukora umuziki nk'akazi atari nka mbere yawukoraga yishimisha.


Payzap kandi ngo abona umuhanzi uhagaze neza muri iyi minsi banakorana ari Papa Cyangwe kuko ngo abona hari aho ari kugeza umuziki we. Yahishuye ko yatangiye no kubivugana nawe kugira ngo arebe ko bazakorana indirimbo ye ikurikira iyi yasohoye ejo yitwa 'Mbisa'.


Payzap yakomeje yisabira abakunzi be kumuba hafi kuko ubu noneho atazongera kugenda, ubu akaba aje aje. Yabasabye kumushyigikira muri byose ndetse n'abakunzi b'umuziki muri rusange yabasabye ko baha agaciro impano nshya mu muziki bakanafasha abahanzi babo kurusha uko bafasha ab'ahandi.

Yasoje yisabira itangazamakuru ryo mu Rwanda ko naryo ryakwita cyane ku mpano nshya kurusha uko bajya mu bahanzi bakuru gusa, cyane ko byose ari ryo ribikora kandi akanashima aho rigeze kuko hari impinduka riri kugaragaza agereranyine na mbere.


Indirimbo nshya ya Payzap wayisanga kuri shene ye ya YouTube, ikaba yarakozwe na SANTANA PRO naho amashusho yayo akaba yarakozwe na STANNY KARNIKOTY, uyu akaba ari n'umuvandimwe we ndetse kugeza ubu akaba ari nawe umufasha muri byose nk'umujyanama we.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PAYZAP


REBA HANO INDIRIMBO 'MBISA' YA PAYZAP









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND