RFL
Kigali

VIDEO: "Nkunda cyane Alyn Sano, ni njye musore ukunzwe cyane n'abagore mu Rwanda, 'Ndabigukundira' yankoreye akazi" Yvanny Mpano

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:10/12/2020 12:46
0


Mutangana Yves uzwi Yvanny Mpano uri mu bahanzi bari kuzamuka neza bakunzwe muri iki gihe yavuye imuzi ubuzima bwe n’uko yamaze imyaka myinshi asiragira mu muziki bikaza kumukundira nyuma y’igihe avuye kuwiga ku Nyundo.



Yvanny Mpano yavukiye mu Karere ka Nyarugenge tariki ya 1 Nyakanga 1989. Mu mashuri yisumbuye yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi [HEG]. Ni imfura mu muryango w’abana babiri b’abahungu. Mu 2011 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Talent Detection nibwo yahuye na Lick Lick wari umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka muri iryo rushanwa, wamukunze akamukorera indirimbo ye ya mbere yise "Wagiye he". 

Mu 2013 yinjiye mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo aharangiza mu 2017, anatangira kwigisha muzika mu mashuri abanza. Mu 2019 yagarutse muri muzika. Uyu musore uzi gucuranga guitar, kuri ubu ni umwe mu bahanzi birahirwa na benshi kubera ubuhanga buri mu ndirimbo ze yaba mu myandikire, imiririmbire ndetse n’uko yitwara mu mashusho. 

Ibihangano bye bikora ku mitima ya benshi bakazamura amarangamutima kubera amagambo aryoheye amatwi ndetse umusore cyangwa inkumi wayifashisha atera imitoma umukunzi we nta kabuza arahirwa.


Uyu munyempano yize umuziki ku Nyundo ariko na mbere yakoraga umuziki atarawiga, gusa nk'uko abivuga kugeza ubu abona ko harimo itandukaniro ry'ibyo yakoraga mbere atarabyiga n'ibyo akora ubu. Kugeza ubu Yvanny Mpano ni umwe mu bahanzi bize muzika ku Nyundo babashije gukora amateka yo kurebwa cyane kuri Youtube aho indirimbo ye yitwa 'Ndabigukundira' ubu imaze kurebwa inshuro zigera kuri 1,144,256. Yvanny Mpano yakunzwe mu ndirimbo “Ndabigukundira”, “Amateka”, “Mama Lolo” n’izindi.


Yavuze ko umukobwa akunda mu Rwanda mu bahanzikazi ari Alyn Sano aho akunda ukuntu akora umuziki we ndetse n'ijwi rye, ngo aba yumwa ari umuhanga cyane ndetse yanadutangarije ko bari kuvugana ukuntu bakorana indirimbo vuba aha.

Yari ifite inzozi zo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye aza kugira imvune

Kuva mu 2008, Yvanny Mapno yakundaga umuziki ariko akabikomatanya no gukina umupira w’amaguru. Ati “Natangiye gukunda umuziki mu 2008 niga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange, mbere nakundaga umupira w’amaguru ndetse narakinaga, gusa umuziki uza kunganza. Natangiye kubyiyumvamo buhoro ndirimba mu rusengero, niga guitar. Nasohoye indirimbo ya mbere mu 2011 nyikorewe na Lick Lick yitwaga ‘Wagiye he?’.


Umuziki waramusiragije, duke abonye akawumenamo ariko bikanga

Ati “Nabaye umuhanzi wo mu byiciro bibiri cyane ko nakoze umuziki mbere y’uko njya kwiga ku Nyundo, ndabyibuka 2011-2013 ni bwo nagiye guhatana nshaka kujya kwiga umuziki ariko nari mfite indirimbo eshatu. Mu 2014 nibwo nagiye kwiga ndangiza mu 2017, nize kuririmba.” 

Akirangiza amashuri yisumbuye ntabwo yatekereje kujya kwiga muri kaminuza ahubwo yatekereje ikintu yakora kikajya kimuha amafaranga yo gushora mu muziki . Ati “Nakoraga akazi ko kwakira abantu, nakoze aka kazi imyaka itatu. Amafaranga nakuraga hariya niyo nashoraga mu muziki kandi nanahembwaga make ariko nkakora icyo nakwita kubiba, nkavuga nti hari umunsi aya mafaranga azagaruka.”


Uyu musore yari asanzwe afite akazi ubwo yafataga umwanzuro wo kujya kwiga umuziki, ahitamo kukareka ngo ajye kugerageza mu muziki yari yarimariyemo arebe ko bikunda. Ati “Njya kwiga ku Nyundo nagiye nsize akazi nakoraga. Ndavuga nti reka njye kureba ukuntu bimeze nimbona ari byiza nzakomeza. Inyota nari mfite ni ukureba igisobanuro cy’umuziki. Ikintu cya mbere nakuyeyo nabaye umunyamuziki wuzuye numva ko ikintu mfite nagisobanurira umuntu.”


Mu 2014 yararambiwe akora indirimbo ya nyuma avuga ko nidakundwa azahita areka umuziki ariko ku bw’amahire yumva itangazo risaba abashaka kujya kwiga umuziki kwiyandikisha ahita ajya kuwiga atyo, atangira gukabya inzozi ze.
Ati “Mu muryango bageze aho bararambirwa, hari ukuntu batabyumvaga neza gusa nyuma bageze aho barabyumva. Bakambwira bati ibintu ukoze imyaka ine bitarakunda urabona bizavamo? Urumva utamaze gukura? Nakoze iyitwa Karahanyuze mu 2014 numva ariyo ya nyuma, naka inguzanyo ku kazi nkora ibishoboka byose ariko nayo iranga. Nyuma y’ukwezi nibwo nahise njya kwiga ku Nyundo.”


Indirimbo ye yamamaye cyane yise ‘‘Ndabigukundira” avuga ko kwamamara kwayo bitamutunguye kuko ajya kuyikora yarebye icyo atari afite akagishyiramo imbaraga, yanasohoka akabona umuntu wishyura ikorwa ryayo mu buryo bw’amashusho. Ati “Haje umuntu ansaba ko nayikorera amashusho kandi njye narumvaga nta gahunda yabyo mfite. Yishyuye ibintu byose.” 

Ubu Yvanny Mpano akora umuziki mu buryo bw’umwuga ndetse yemeza ko kuva muri Kanama 2019 yatangiye kubona ibiraka ahantu hatandukanye mu bukwe abikesheje indirimbo yise ‘Ndabigukundira’.

REBA HANO IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA YVANNY MPANO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND