RFL
Kigali

Ntujya udutenguha-Abafana babwira Meddy wasohoye ‘Carolina’ yagaragajemo imbyino zishimiwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2020 8:51
1


Inkoramutima, abafana b’umuhanzi Ngabo Medard Jorbert [Meddy], bamubwiye ko atajya abatenguha kuva bamushyigikira mu muziki we, ni nyuma y’uko asohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Carolina’ yari amaze igihe abateguza.



Ejo ku wa Gatatu, Meddy yashyize kuri konti ye ya instagram amashusho y’amasegonda 08’ abwira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ko ageze kure imyiteguro yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Carolina’. Mu bagaragaje ko bishimiye iyi ndirimbo harimo n’umukunzi we Mimi.

Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020, uyu muhanzi yasohoye indirimbo avuga ati “Bagabo namwe bagore, Carolina irasohotse. Mureke tuganire kwizihirwa nayo.”

Abantu batarenga 100 mu gihe cy’isaha imwe banditse ahatangirwa ibitekerezo kuri konti ye ya instagram barimo umukunzi we Mimi, umuhanzi Kitoko, Ykee Benda wo muri Uganda, umuhanzi Shaffy ubarizwa muri Amerika n’abandi bagaragaje ko bishimiye iyi ndirimbo bari bamaze igihe bategereje.

Ku rubuga rwe rwa Youtube, mu gihe cy’isaha imwe, iyi ndirimbo ifite iminota 03 n’amasegonda 26’ yari imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 10.

Ni indirimbo y’urukundo yubakiye ku kubwira umukobwa ko ntacyo utakora kugira ngo ntagusige. Meddy aririmba abwira uyu mukobwa ko aramutse amusize yaba akomerekeje umutima we, kandi ko yiteguye kumukunda ‘bikamucanga’.

Iyi ndirimbo igaragaramo imbyino nshya zahimbwe n’uyu muhanzi nko ku munota wa 02 n’amasegonda 03’ kuzamura zishimiwe. Yifashishije inkumi n’abasore bamufashije kuzibyina neza, harimo nk’imbyino nk’izo yari azwiho mu ndirimbo ze zabanje agitangira umuziki.

Harimo nk’imbyino yihariye yakoreye mu butayu isozwa n’ibimeze nko gukambakamba. Harimo n’imbyino yo gusobekeranya amaguru ureba mu kirere n’izindi nyinshi zaryoheje iyi ndirimbo inagaragaramo zimwe mu mudoka nto zifashishwa mu butayu.

Kuva ku muntu uheruka gutanga igitekerezo kuri iyi ndirimbo, baragaraza ko uyu muhanzi atigeze abatenguha mu kubaha ibintu byiza, kandi ko bashaka kumufasha mu gihe cy’icyumweru kimwe indirimbo ye ikuzuza miliyoni 1.

Ukoresha izina rya K.P yavuze ati “Meddy ntujya unteguha ijana ku ijana.” Undi ati “Meddy ntujya udutenguha.”- Hari n’abavuze ko Meddy afite buri kimwe cyose, bityo ko abahanzi bo mu Rwanda bakwiye gufata isomo ryiza kuri we.

Uwitwa Gentille Umuhoza yavuze ko yanyuzwe n’imbyino Meddy yagaragaje muri iyi ndirimbo, avuga ko ari kumva ingoma zayo ziterera mu mutima we. Dommie Deal Beatz wo muri Kenya, ati “Meddy ntajya adutengusha mukomeze kureba ‘Carolina’.

Ni mu gihe uwitwa Norah Shiundu we yabwiye Meddy ko atajya ava mu murongo wo kubaha indirimbo nziza gusa. Manzere Kanyamibwa ati “Uzi ko nyumvise inshuro enye kubera kuryoherwa. Meddy ni ukuri komereza aho pe kandi ujye uduha indirimbo bishobotse nka buri mezi ane kuko ziraryohera cyane zikananyigisha.”

Abandi bavuze ko Meddy ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika. Abafana kandi barimo abo muri Tanzania, u Burundi, Uganda, Kenya n’ahandi bagaragaje ko bakunda byihariye umuziki w’uyu musore.

Meddy asohoye indirimbo ‘Carolina’ mu gihe yari aherutse gusohora iyitwa ‘We Don’t care’ yakoranye na RJ The DJ na Rayvanny imaze kurebwa n’abantu basatira gato miliyoni 3, ‘Dusuma’ yakoranye na Otile Brwon imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 16 n’izindi nyinshi.

Meddy yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Carolina' yari imaze igihe itegerejwe

Abafana be bamubwiye ko atajya atabatenguha, kuko asohora indirimbo zibanyura umunsi ku munsi

Meddy amaze iminsi asohora indirimbo zikundwa mu buryo bukomeye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CAROLINA' YA MEDDY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Danny Irankunda3 years ago
    Meddy 💙





Inyarwanda BACKGROUND