RFL
Kigali

Koffi Olomide yahishuye ibanga ritumye arambye mu muziki n’ukuntu ahura n’ibibazo bya politiki iyo avuze ko Abanyarwandakazi ari beza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2020 8:07
0


Umuhanzi w'icyamamare muri Afurika Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] yatangaje ko atazahwema gushimangira ko Abanyarwandakazi ari beza n’ubwo iyo abivuze ahura n’ibibazo bya Politiki mu gihugu cye cy’amavuko cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.



Uyu muhanzi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukuboza 2020, mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo y’u Rwanda, gikorwa n’umunyamakuru Luckman Nzeyimana cyibanda ku makuru y’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Muri iki kiganiro, Koffi Olomide yavuze ko azakomeza gushimangira ko Abanyarwandakazi ari beza ku mugabane wa Afurika, kandi ko amahirwe yose azabona yo kuza mu Rwanda atazayapfusha ubusa.

Ati “Reka nkubwire k’u Rwanda, iyo mvuze ngo abakobwa beza muri Afurika baba mu Rwanda mpura n’ibibazo mu gihugu cyanjye kubera ibya Politiki. Ariko njye si ndi umunyapolitiki, gusa amahirwe nzabona yo kuza mu Rwanda nzaza ntakabuza.”

Koffi avuga ko igihugu cyose yaba arimo muri Afurika aba yiyumva nk’uri iwabo. Avuga ko ari ibintu binezeza umutima we, aboneraho n’umwanya wo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire no guhirwa mu mwaka mushya bagiye gutangira.

Uyu muhanzi yavuze ko imyaka 38 ishize ashinze ibirenge mu muziki. Ni imyaka asobanura ko yagiriyemo umugisha udasanzwe, arakundwa karahava, ndetse nawe biba uko akomeza gukunda abafana kugeza n’ubu-Akavuga ko azaharanira gukomeza gukundwa iteka n’iteka.

Yavuze ko afite umuryango wagutse ugizwe n’abana, ariko ko muri we aba yumva ko abana bose bo ku Isi ari abe. Ibi ngo ni byo bituma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC bamwita ‘Papa Lapa’.

Uyu muhanzi yavutse yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri Congo mu gace gaciciritse ka Rhemba, ahari itsinda ry’abaririmbyi yakundaga cyane agashimishwa n’igicurangisho cya gitari, kuva icyo gihe atangira kuyiyigisha; intangiriro y’urugendo rw’umuziki we iba iyo.

Koffi Olomide yivuga nk’umugabo w’umukozi uhora ishaka icyatuma atera imbere, ari nayo mpamvu imyaka 38 ishize ahagaze bwuma mu muziki. Avuga ko muri we ahora ashakisha ibishya cyane cyane mu gucuranga gitari, mu kuririmba n’ibindi byinshi bituma yizihira abamureba.

Uyu muhanzi uvuka kuri Se ukomoka muri Sierra Leone yavuze ko ubwo yavukaga Mama we yibanaga. Nyina aza kumubwira ko abana bose bavuka ku munsi wa Gatanu [Umunsi yavukiyeho] mu bihugu biri mu Burengerazuba babita ‘Koffi’.

Ni mu gihe ngo Olomide bisobanuye ‘umuntu utwara amazi ku mutwe’. Uyu muhanzi avuga ko Nyina afite amaraso y’abanya-Nigeria n’ay’abanya-Sierra Leone.

Koffi Olomide wabaye umuhanzi washyize itafari ku muziki wa RDC, ndetse agafasha benshi mu bahanzi gutera imbere, avuga ko yishimira intera Fally Ipupa agezeho mu muziki yagizemo uruhare mu buryo butaziguye.

Avuga ko muri we ahora yiyumvisha ko Fally Ipupa ‘atazibagirwa ibyo namukoreye’.

Koffi Olomide yavuze ko nta muntu wo muri Afurika wabaho adafite umuziki wa Congo, ‘kuko ari umuziki ushimishije’ n’ubwo azirikana neza ko hari ibindi bihugu bifite umuziki muri iki gihe ikunzwe cyane.

Uyu muhanzi avuga ko atanga byose ashoboye n’umutima we, ari nayo mpamvu akomeza kunyura imbaga, yaba abumva ururimi rw’iringara cyangwa batarwumva. Avuga ko adashobora kuririmba iyo atabyiyumvamo, bika ibanga ritumye arambye mu muziki we.

Ati “Gutanga byose nshoboye n’umutima wanjye. Iryo niryo banga ryanjye. Sinshobora kuririmba iyo ntabyiyumvamo, iyo umutima wanjye utabinsabye nsinshobora. Ndi umuhanzi nyawe, kuririmba rero ni uguha Isi umutima wanjye.”

Koffi yavuze ko mu minsi iri imbere azasohora igice cya mbere n’icya kabiri cya Album nshya yise ‘Legends’. Avuga ko indirimbo ye ‘Waaah’ yakoranye na Diamond ihagaze neza kuri Televiziyo mpuzamahanga, avuga ko ari ibintu byose kwishimira.

Uyu muhanzi yavuze ko ari kwitegura gukora igitaramo yita icy’ubuzima bwe kizaba ku wa 27 Ukuboza 2021 mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Ni igitaramo avuga ko azaba ashyigikiwemo n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbye ndetse n’itsinda rya ‘Quartier Latin’ yakuriyemo.

Avuga ko afite icyizere ko iki gitaramo kizaba umunsi mukuru ukomeye kuri we, kandi ko ari mu biganiro n’umuhanzi wo muri Tanzania ari gutekereza gutumira nk’umuhanzi mukuru uzamufasha kwizihirwa n’igitaramo cy’ubuzima bwe bwose nk’uko abivuga.

Yashishikarije abantu kugura amatike muri iki gitaramo, kuko kizabera ahantu hajyamo abantu ibihumbi 42. Kandi ko batitabiriye ashobora guhemba.

Uyu muhanzi yasabye abantu kumuzirikana mu masengesho, bakamushyigikira ubutitsa kuko ari byo bizatuma arushaho gukora umuziki mwiza.

Koffi Olomide yatangaje ko adashobora kuririmba igihe umutima we utabimwemerera, avuga ko ari ibanga yisangije ritumye amaze imyaka 38 mu muziki

Koffi yavuze ko indirimbo 'Waah' yakoranye na Diamond ihagaze neza kuri Televiziyo mpuzamahanga

Uyu muhanzi yavuze ko azakomeza gushimangira ko Abanyarwandakazi ari beza n'ubwo ahura n'ibibazo bya politiki iyo abivuze





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND