RFL
Kigali

Bushali yahaye impano abafana be yongera indirimbo 10 kuri Album aherutse gusohora

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2020 19:17
2


Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wiyise Bushali wavumbukanye injyana ya Kinya-Trap, yazirikanye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, bamushyigikiye kuva atangiye urugendo rw’umuziki yongera indirimbo 10 kuri Album ye yise ‘Ibihe birindwi’ aherutse gusohora.



Ku wa 26 Kamena 2020, ni bwo umuhanzi Bushali yasohoye Album ye ye Gatatu yise ‘Ibihe Birindwi [!B!HE B!7] iriho indirimbo 15 inyinshi zikaba ari izo yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

Iyi Album ye iriho indirimbo nka ‘Mu Ruturuturu’ yakoranye na The Ben, ‘Ibere’ na Bruce Melodie, ‘Till We Die’ na Magnom wo muri Ghana bahuriye mu gitaramo cya MTN mu mwaka wa 2019 n’izindi.

‘Ibihe Birindwi’ inariho indirimbo Bushali yakoranye n’abarimo umuhanzikazi Ariel Wayz, Slum Drip, Kivumbi, Ice Nova bahuriye muri Green Ferry Music Label n’abandi.

Bushali asobanura ko Album ye yayise ‘Ibihe Birindwi’ agendeye ku nkuru ya Nebukadinezali uvugwa muri Bibiliya wahawe ibihe birindwi by’ibigeragezo.

Ni Album avuga ko yakiriwe neza byanatumye yiyemeza kongeraho indirimbo yakoze mbere y’uko ayisohora n’izo yakoze imaze gusohoka.

Mu itangazo ryasohowe na Label ya Green Ferry uyu muhanzi abarizwamo, Bushali avugamo ko indirimbo 10 yashyize kuri Album ye ari “impano nageneye abafana ku bwo kwakira neza iyi Album twasohoye mu bihe bigoye bw’iki cyorezo cya Covid-19”.

Kongera indirimbo kuri Album bizwi nka ‘Deluxe Version’. Bushali avuga ko muri iki gihe cya Covid-19, umuziki wagizweho ingaruka, ari nayo mpamvu yahisemo gukomeza gushimisha abafana be abongerera indirimbo 10 kuri Album ye.

Bushali yanavuze ko mu rwego rwo kwiyegereza abafana be yongeyeho indirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili yise ‘Biroko’ yakoranye na Bull Dogg, Amalon ndetse na Slum Dripp.

Iyi Album kandi yongeweho indirimbo ‘Kinyatrape’, ‘Filipo’, ‘Blind’ yakoranye na Amalon, ‘Birangana’, ‘Tuigendele’, ‘Wikabya’ yakoranye na Rodb na B-Threy, ‘Imisigati’, ‘Wapfa’ ndetse na ‘Kama kawa’.

Album ‘Ibihe Birindwi’ yatunganyijwe na Zima Bluk, Dr. Nganji ndetse na Bushali.  Zima Bluk yabwiye INYARWANDA, ko ntacyo bashaka kuvuga ku ifungwa ry’uyu muhanzi n’iby’uko yajyanwe mu kigo cya Iwawa. Ati “Ibyo ntacyo twabivugaho mutwihanganire. Umuziki gusa.”

Kuva mu Ukwakira 2020, byavuzwe ko Bushali ari mu bantu bazajyanwa i Iwawa, ariko byageze aho bisa n’ibicecetse abantu basigara mu rujijo. Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi yaherukuwe ejo hashize.

Uyu muhanzi anaherutse gusohora indirimbo ‘Urumiya’ iri kuri shene ye ya Youtube kuva ku wa 20 Ugushyingo 2020. Ku wa 11 Ukuboza 2020, ni bwo abantu batangira kubona indirimbo 10 Bushali yongeye kuri Album ye.

Umuraperi Bushali yongeye indirimbo 10 kuri Album ye ya Gatatu yise 'Ibihe Birindwi]

Bushali yavuze ko yongeye izi ndirimbo kuri Album ye nk'impano yahaye abafana be

Label ya Green Ferry yirinze kuvuga byinshi ku ifungwa ry'uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu gihe gito







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwimana fillette3 years ago
    Bushali numusore ufite ejo hazaza heza kd ubutumwa buba mundirimboze ze buhindura ubuzima bwabenshi bushali ndamukunda kuko byinshi aririmba tubinyuaramo mubuzima nakomereze aho arashoboye
  • umuredwa sorange3 years ago
    ndagukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND