RFL
Kigali

Umuraperikazi Cassandra Baby yanyomoje ibyamuvuzweho birimo ubusambanyi, gufungwa, kunywa itabi n'inzoga-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:10/12/2020 10:54
0


Francoise Uwase [Cassandra Baby] ukora injyana ya Hiphop nyuma yo gushinjwa n'abafana be n'abandi bantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n'ubusambanyi, kunywa itabi n'inzoga n'ibindi byinshi, yabihakanye yivuye inyuma anavuga ko biriya byose ari iby'amashusho gusa atigeze afungwa kimwe n'ibindi byose bimuvugwaho muri iyi minsi.



Nyuma yo gusohora amashusho y'indirimbo nshya yise 'Gereza', Cassandra Baby yavuze ko ibyamuvuzweho byose bikubiye muri iyo 'Video' bitigeze bimubaho mu buzima busanzwe kandi ko uretse no kuba aregwa ibyo byavuzwe haruguru byose no mu buzima bwe atigeze afungwa.

InyaRwanda Tv ubwo yaganiraga n'uyu muhanzikazi yashatse kumenya uburyo afatanya umwuga wo gucuruza imyenda n'ubuhanzi, Cassandra avuga ko ahubwo ubuhanzi bwe buri gutuma ubucuruzi bwe bw'imyenda igenda neza kurushaho cyane ko yatangiye no kugenda abona abakiriya bakora umwuga nk'uwe w'ubuhanzi. 

Ubwo yabazwaga niba afite umukunzi, Cassandra yavuze ko nta mukunzi agira ndetse ko atajya apfa no kubona umwanya wo kubijyamo kubera ko amasaha menshi ye aba ari mu kazi akavamo ajya mu muziki, rero uretse kuba atamufite ubu nonaha ngo ntagbwo ajya anabijyamo n'ubusanzwe.


Cassandra kandi kubera ikibazo cyo kuba ibintu byose abyikorera bituma akora umuziki we gahoro, yavuze ko aramutse abonye ababimufashamo yakora muzika ku rwego rurenze urwo ayikoraho ubu. Yanavuze ko n'ubwo bitarakunda bitazigera bimubuza gukora umuziki no guha abanyaRwanda icyatumye bamumenya. Indirimbo 'Gereza' Cassandra yayikoranye n'umuhanzi Peace Jolis imaze iminsi irindwi hanze kandi yasohokanye n'amashusho yayo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA 'CASSANDRA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND