RFL
Kigali

Kumva umuziki ni byiza ku mugore utwite

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/12/2020 12:59
0


Ese wari uzi ko burya n’umwana uri mu nda anezezwa n’umuziki nyina umutwite aba ari kumva? Uretse kugukuramo stress no kwigunga bizanongera ubusabane buri hagati yawe n’uwo utwite.



Abantu bose baba abato n’abakuze ntawe utishimira umuziki. Iyo udakunda izituje uba ukunda izibyinitse, udakunda Reggae aba akunda Dancehall, RnB, Zouk cyangwa slows. Ntibimenyerewe kubona umugore utwite yumva indirimbo gusa ni byiza ku buzima bwe. Akamaro ko kumva umuziki ku mugore utwite:

Byongerera umwana uri mu nda kuba maso

Iyo uri kumva umuziki utwite, umwana abasha kumva ayo majwi ndetse akagerageza kujyana n’injyana y’uwo muziki. Uretse gutuma umwana aba maso, bizanamufasha gushabuka no gutekereza namara kuvuka.

Byongerera ingufu ubushobozi bwe bwo kumva

Iyo uri kumva umuziki uwumvira muri ekuteri bituma umwana atega amatwi nuko bikongerera ingufu kumva kwe. Uyu mwana uri mu nda ntibivuze ko azasobanukirwa n’umuziki uwo ari wo ariko uko ingoma zivuga, amajwi asohoka, arabyumva. Ibi bifasha rero urwungano rwe rw’imyumvire.

Bizamufasha akivuka kuba yakumva umuziki agatuza

Ubushakashatsi bunyuranye bukorwa bwerekana y'uko indirimbo umugore utwite yumvaga iyo yongeye kuzumvisha umwana amaze kuvuka arazibuka. Ibi bituma abasha guceceka yarimo arira ndetse akabasha no kuba yasinzirizwa no kumva ya miziki, kuko yakuranye nayo akiri mu nda.

Byongera igipimo cy’imiterere y’umwana

Ubwoko bw’indirimbo wumva utwite bugira ingaruka ku mimerere n’imyitwarire ye nyuma yo kuvuka. Niba wumva imiziki ituje umwana navuka uzasanga ari umwana utuje. Niba wikundira zimwe zitwa izibyinitse zifite ibigoma umwana azavuka ari umwana ushabutse cyane, utaniganwa ijambo kandi w’amakare. Icyakora aho akuriye n’abo akuranye nabo bishobora kumuhindura.

Uzamenya ute ko umwana uri mu nda ari kumva umuziki?

N'ubwo wakumva imiziki inyuranye buri munsi siko yose umwana azayumva. Niba ushaka koko ko umwana yumva neza umuziki uri kumva, shyira ekuteri ku nda, ubundi umucurangire. Uzamenya ko ari kwizihirwa atangiye gukina mu nda. Gusa wirinde ntushyiremo ijwi riri hejuru cyane kuko byamwangiza. Kandi ntubikore amasaha menshi.

Gusa nanone kuko utahora ushyize ekuteri ku nda, niba ushaka kumva akaziki uri mu rugo, curanga umuziki ukunda ushyiremo ijwi ridasakuza cyane n’ingoma zidakabije. Ibi bizamufasha no gusinzira kandi bitume akura mu bwenge no mu bitekerezo.

www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND