RFL
Kigali

Amabanga 8 yafasha abakundana guhorana ibyishimo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/12/2020 11:47
0


Urukundo ni urusobe. Urukundo ni ubuzima bwacu bwa buri munsi. Gukunda no gukundwa birashimisha kandi bikanezeza umuntu uri mu rukundo rutarimo ibibazo. Iyo urukundo cyangwa umubano wawe n’umukunzi cyangwa uwo mwashakanye udahagaze neza bikugiraho ingaruka nyinshi mbi mu buzima busanzwe.



Urashaka kumenya uko wahorana umunezero mu rukundo rwanyu? Ngizi inama ugirwa z’ibintu ugomba gukora niba wifuza guhorana ibyishimo mu rukundo rwanyu:

1.Gira igihe cyo kwishimana n’umukunzi wawe

Niba wifuza guhora uryohewe n’urukundo, gira igihe cyo kwshimana n’umukunzi wawe. Kwerekana urukundo no kwishimana n’umukunzi wawe ntibigomba gukorwa mu minsi mikuru gusa: Umunsi w’abakundanye, Iminsi y’impera z’umwaka,..Gira igihe cyo kwishimana n’umukuizni wawe: Musohokane, mutembere ahantu nyaburanga, mujyane mu birori. Icyo bigufasha ni uko uhorana ifoto y’ibihe byiza mugenda mugirana aho hantu hanyuranye.

2. Amafaranga ni umuzi w’ibibi byose

Niba ushaka guhora wishimye mu rukundo wishyira imbere amafaranga. Abantu benshi iyo uvuze kugira ibyishimo mu rukundo, bahita batekereza amafaranga. Amafaranga siyo azana umunezero mu rukundo. N’ikimenyimenyi ingo zibanye neza si iz’abakire bakimaze. Shingira ku marangamutima wishingira ku kazi keza afite, umushahara mwiza ahembwa,…

3. Suzuma impamvu zo gufuha

Gufuhira uwo ukunda si bibi. Gufuha cyane byangiza urukundo. Niba ujya ufuhira umukunzi wawe, banza usuzume niba impamvu umufuhira zifatika. Niba nta mpamvu ufite ifatika yatuma umufuhira ku rwego rwo hejuru, bireke kuko bigabanya ibyishimo mu rukundo rwanyu. Uhora umukekera abandi, agatima gahora karehareha ukeka ko aguca inyuma, kwishimira no kubona uburyohe by’urukundo bikayoyoka.

4. Mugire impinduka

Urukundo rudahinduka rurabiha, rugakonja, rukagera n’igihe rurangira burundu. Gira umuhati wo kuzana impinduka mu rukundo rwanyu. Bwira umukunzi wawe na we ashake ibintu bishya. Bizabafasha guhora mwishimye kuko ibintu bihora ari bishyashya kandi ku mpande zombi. Ibintu bidahinduka birarambirana bikaba byatuma n’umukunzi wawe bamugutwara kuko abona ahari ibiri kumucika hanze. Urukundo ni ishuri, kandi kwiga ni uguhozaho.

5. Muhane umwanya

Gukundana ntibivuga guhora mwitsiritanaho. Iyo muhora muri magaraga ntunsige, kurambirana biza vuba. Buri wese agomba kugira igihe abamo ubuzima bwe ku giti cye. Nibwo azabona n’uko agukumbura.

6.Wikwita ku bibi bye, si umumalayika

Ntukite ku bibi bye kuruta uko wareba ibyiza agira, agukorera. Ni umuntu arakosa, si umumalayika mukundana. Haranira guha agaciro ibyiza bye kuruta uko uhora uhangayikishijwe n’ingeso ze mbi. Nawe ubwawe nturi shyashya, ufite ingeso zimwe na zimwe zitari nziza kandi zitamushimisha ariko sizo aha agaciro. Ni byiza rero kumufasha guhindura ibyo ubona bibangamye aho kumuhindura ruvumwa.

7. Muganire kubitagenda

Ikiganiro niryo banga ryo kubaka, kuvugurura umubano/urukundo. Niba hari ikitagenda aho kukihererana, mufate umwanya mukiganireho. Zirikana ko ari umukunzi wawe atari rubanda.

8.Mube umwe

Kuba umwe bisobanuye byinshi. Bisobanuye ko mugomba kurenga imipaka y’urukundo ahubwo akaba n’umuvandimwe. Bivuze kurenga imipaka y’urukundo mukaba inshuti,...Abantu babanye gutya biragoranye ko batandukana cyangwa hari uwabatanya.

Src:www.wikihow.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND