RFL
Kigali

Onika, umuhanzikazi winjiye mu muziki afite intego yo gushinga inzu y’imideli-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2020 10:38
1


Umuhanzikazi w’umunyamideli Uwera Justine wahisemo izina ry’umuziki rya Onika, yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Deep in Love’, avuga ko afite intego yo gushinga inzu y’imideli.



Onika ni umunyarwandakazi w’imyaka 21 y’amavuko wavutse ku wa 31 Mutarama 1999. Avuka mu muryango w’abana batanu akaba ari we muhererezi. Avuka ku babyeyi b’abaririmbyi, kuko Se na Nyina babarizwa muri korali ikomeye mu Rwanda yitwa Fraternite yo mu Itorero rya ADEPR mu Kiyovu.

Yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki awukunda kandi ko ashaka kuwukora mu buryo bw’umwuga. Kandi ko afite intego yo gushinga inzu y’imideli, akabifatanya n’urugendo rw’umuziki yinjiyemo muri uyu mwaka wa 2020.

Ati “Muri aka kanya ndi kwita ku muziki wanjye. Ariko bitavuze ko ngiye kure yo kumurika imideli. Kuko intumbero yanjye ni ukugira inzu imurika imideli yanjye.” Uyu mukobwa avuga ko impano y’umuziki yatangiye kumukirigita afite imyaka 15 y’amavuko yiga mu mashuri yisumbuye. 

Yavuze ko yubakiye umuziki we ku njyana ya RnB, kandi ko afite intego yo gukora indirimbo zizanyura abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Kandi ko ateganya no kuzategura Album ye ya mbere hakiri kare

Uyu muhanzikazi w’umunyamideli akaba yasohoye indirimbo yise ‘Deep in Love’ ivuga ku rukundo rwa nyarwo, ku bantu bakundana urukundo nyakuri rutarimo ‘uburyarya’.

Ni indirimbo avuga ko yaherekejwe n’ibitekerezo byiza bitandukanye bituma yiyemeza gukomeza. Ati “Numva ari nziza binyongerera imbaraga zo gukomeza gukora kuko abantu bayakiriye neza.”

Uyu mukobwa yavuze ko muri iki gihe ashyize imbere kwiga gucuranga gitari. Avuga ko yakuriye muri korali y’abana yitwa ‘Umunezero’ yamufashije gukarishya impano ye.

Onika yaririmbye mu ndirimbo yahuriyemo n’umuraperi Khalfan na Solomon ubarizwa muri Amerika. Yanakoranye n’umuraperi Sean Brizz mu ndirimbo ‘Twizamukire’ yo kwamamaza sosiyete ya MTN.

Uyu mukobwa yamuritse imideli mu birori bikomeye birimo Cca Style begukanyemo igihembo, Champion Competition Arts, yanakoranye n’iduka rya B Rose amurika imyambaro yaryo n’ibindi byinshi.

Umuhanzikazi w'umunyamideli Onika yinjiye mu muziki asohora indirimbo nshya yise 'Deep in Love'

Onika yavuze ko azafatanya umuziki no kumurika imideli, kandi ko ashaka gushinga inzu y'imideli

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DEEP IN LOVE' Y'UMUHANZIKAZI ONIKA

AMAFOTO: AIME FILMS-INYARWANDA,COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzitonda david3 years ago
    Bakorezaho ibyobakaranibyiza.





Inyarwanda BACKGROUND