RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 6 umuraperi Babou yasohoye amashusho y’indirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2020 10:09
1


Umuraperi ukiri muto Shema Arnold Babou uzwi nka Babou, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ibisubizo’ yakoranye na Kapo, ni nyuma y’imyaka itandatu atayakora.



Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo nshya yise ‘Freestyle’ yaririmbye yifashishije injyana y’indirimbo ‘What’s the Difference’ y’umuraperi Andre Romelle Young [Dr Dre] uri mu bakomeye ku Isi. Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Freestyle’ yafashwe na Barrick Music.

Mu mwaka wa 2014 ni bwo Babou yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘So much to say’. Indirimbo z’uyu muraperi zatangiye gushyirwa kuri shene ye ya Youtube, kuko shene ya mbere zariho yafunzwe burundu.

Nyuma y’imyaka itandatu adasohora amashusho y’indirimbo, uyu muhanzi yasohoye iyitwa ‘Ibisubizo’ yakoranye n’umuhanzi akaba n'umucuranzi wa gitari witwa Kapo.

Babou yabwiye INYARWANDA, ko mu ndirimbo ye ‘Ibisubizo’ yakoranye na Kapo baririmbye babwira buri muntu ushaka kuzagira ejo heza, ko abitegura hakiri kare, agakora cyane, akitwara neza muri sosiyete, agaharanira kuba inyangamugayo, akirinda ibiyobyabwenge, kugera ageze ku iterambere rinoze.

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo Isi iri mu bihe bigoye azakomeza gusohora ibihangano ndetse ko ari gutegura Album ye ya Gatatu.

Babou yamamaye cyane akiri umwana muto. Yatangiye umuziki afite imyaka umunani kuva mu 2009 ahereye mu njyana ya Rap abifashijwemo na Nyirarume akaba n'umujyanama we Jerome Paterson ndetse na Producer BZB wakoreraga muri studio ya TFP Studio.

Uyu muhanzi yagiye yigaragaza cyane mu ndirimbo ze zamenyekanye zirimo ‘Ibikorwa’, ‘Rimwe Kabiri’, ‘So much to say’, ndetse yaririmbye mu ndirimbo ‘Arambona Agaseka’ ya Dj Zizou Umuyobozi wa studio ya Monster Records.

Babou afite Album ebyiri zirimo iya mbere yitwa ‘Umwana ni imbuto’ yasohotse 2010, iya kabiri yayise ‘So much to say’ yasohotse 2013.

Kuva mu mwaka 2014 kugeza mu 2020, uyu muhanzi ntiyegeze yongera kugaragara mu ruhando rwa muzika kubera impamvu z'amasomo, aho yigaga muri College St. Andre aho yasoje amasomo ye mu ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi.

Mu buryo bw' amajwi iyi ndirimbo 'Ibisubizo yatunganyijwe na Producer S4DM muri Studio V-Record naho amashusho yakozwe na Eliel Filmz.


Umuraperi Babou yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Ibisubizo' yakoranye na Kapo

Umuhanzi akaba n'umucuranzi wa Gitari, Kapo wakoranye indirimbo na Babou wari umaze imyaka itandatu adasohora amashusho y'indirimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IBISUBIZO’ YA BABOU NA KAPO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tabaro jean paul3 years ago
    Komerezaho uzagerayo turagushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND