RFL
Kigali

Danny Vumbi yakoranye indirimbo na Lulu wo muri Malawi bahuye mu 2018-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2020 8:15
0


Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi kandi nka Danny Vumbi yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Nyakamwe’ yakoranye n’umuhanzi Lulu uri mu bakomeye muri Malawi bahuye mu mwaka wa 2018 ubwo yari yasuye u Rwanda.



Lawrence Khwisa wiyise Lulu ni umuhanzi ufite abana batatu barimo Sean, Shayne na Shaan. Igice kinini cy’ubuzima bwe akimara atunganya indirimbo, azandika, ndetse ni umucuranzi w’umuhanga wa gitari ya Jazz.

Azwi mu ndirimbo zitandukanye zakomeje izina rye zubakiye ku njyana ya R&B nka ‘Ndigubila’, ‘Ache’, 'Sindirichoncho', 'Angampeze Ndani', 'Sindilora' n’izindi. Ni umwe mu babarizwa mu itsinda ry’umuziki rya Mathumela Band.

Danny Vumbi yabwiye INYARWANDA, ko mu mwaka wa 2018 ubwo yahuraga na Lulu yaje mu Rwanda, yamubonyeho ubuhanga byatumye yiyemeza ko bakorana indirimbo, kuva ubwo batangira umushinga wayo basohoye mu ijoro ry’uyu wa kabiri.

Uyu muhanzi avuga ko ‘Nyakamwe’ ari inkuru mpimbano ‘y’umuntu wumva uwo bari kumwe mu rukundo bagumana; habaho impamvu yatuma batandukana akumva nta wundi muntu yakundana na we yakwibera nyakamwe. Ndetse n’uwamukunda yaba aruhira ubusa yaba aruhira Nyanti’.

Iyi ndirimbo ntabwo iri kuri Album ya Danny Vumbi aherutse gusohora. Yavuze ko ‘Nyakamwe’ iri mu murongo w’akazi ke n’intego yihaye zo gukora cyane umuziki ‘nk’akazi nagura ibikorwa no ku rwego mpuzamahanga’.

Ati “Kumenyekana bisesuye iwanyu biguha imbaraga n’ubushake byo kumenyekana mu baturanyi n’amahanga.”

Lulu wakoranye indirimbo na Danny Vumbi asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya sosiyete y’itumanaho ya Aritel muri Malawi. Ni umuhanga mu gutegura no gutunganya ibiganiro mbarankuru, ndetse akora amashusho y’indirimbo mu bihe bitandukanye.

Afite kompanyi itunganya amajwi (Audio) n’amashusho (Video). Mu gihe cye cyo kuruhuka ashyira imbere kwigisha abana umuziki, gukina umupira ndetse n’umukino w’iteramakofe wa Karate.

Muri Werurwe 2019, Lulu yabwiye ikinyamakuru Nyasa Times cyo muri Malawi, ko yakuze akunda umuziki wa Hip Hop na RnB w’abahanzi barimo R Kelly, Usher Raymond n’abandi bakomeye ku Isi. 

Uyu muhanzi yavuze ko yashakaga gukora umuziki wubakiye ku njyana ya RnB, ariko agorwa no guhita awumva neza bituma awuvanga n’umwihariko w’umuziki wa Malawi. Indirimbo ye ya mbere yasohoye yitwa ‘Magwiragwira’. Ni indirimbo avuga ko yamuhaye imbaraga zidasanzwe mu muziki we kugeza n'ubu.

Umuhanzi Danny Vumbi yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nyakamwe' yakoranye na Lulu wo muri Malawi


Danny Vumbi yavuze ko yihaye intego yo kwagura umuziki ku rwego mpuzamahanga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYAKAMWE' YA DANNY VUMBI NA LULU WO MURI MALAWI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND