RFL
Kigali

Exclusive: Twaganiriye na Hon. Uwumukiza Umudepite wa mbere mu Rwanda winjiye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:9/12/2020 14:03
2


Hon. Uwumukiza Francoise Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yakoze indirimbo itaka Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda. Hon. Uwumukiza aherutse gushyira hanze indirimbo 'Hamya ibigwi' aririmbamo ataka Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda.



Ni we Mudepite wa mbere ubayeho mu Rwanda winjiye mu nzu zitunganya indirimbo ariko byabanje kumugora kuko avuga ko umwari w’u Rwanda aba yararezwe akabuzwa kubumbura umunwa nyamara we byabanje kumugora. Ati: "Ninjiye muri studio nsangamo ibyitwa Sound proof Producer akambwira ngo ndirimbe cyane bibanza kungora ariko bigenda biza”.

Ese afatanya akazi k’ubudepite n’ubuhanzi ?


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, asobanura ko kuririmba bitamugora kuko abikora nyuma y’akazi ndetse asanga bitavangira inshingano ze z’ubudepite. Amaze imyaka itatu muri zo nshingano. Ati: "Kuba umudepite ni akazi twicara tukareba ibikenewe bivuze ngo umwanya uraboneka".

Kuba ari umuhanzi akaba n'umudepite ntibimubuza no kwita ku nshingano z’urugo. Ashimira Leta y’u Rwanda ku mubano mwiza hagati ya Kiliziya Gatorika ku Isi bitewe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda, Kagame Paul wanagiriye uruzinduko i Vatican ku ya 20 Werurwe mu 2017.

Abadepite bakorana bishimira cyane impano ye ku buryo usanga banamushyigikira bakanahora bakurikira indirimbo ze. Ati: "Bagenzi banjye baranshyigikiye usanga bambwira bati komereza aho rwose ahubwo ujye uduha ama CDs tujye tuyumva mu mudoka’’. 

Hon. Uwumukiza yishimira kuba ashyigikirwa n'abo bakorana. Afite indirimbo yakoze ikangurira abanyarwanda kurwanya Covid-19. Iyo urebye kuri shene ye ya You Tube usangaho indirimbo zirindwi ari zo; 'Umuryango twifuza', 'Umurage wacu', 'Nzakorera u Rwanda', 'Kuba turi abanyarwanda', 'Icyerekezo gishya', 'Dukomeze ubufatanye' na 'Hamya ibigwi' aherutse gushyira hanze.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DEPITE UWUMUKIZA



Kubera iki yakoze indirimbo 'Hamya ibigwi' ataka Karidinali?

Avuga ko asanzwe aziranye na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda ndetse akaba asanzwe anamukunda ku buryo kumuhimbira indirimbo bitewe n’uko mu myaka 120 Kiliziya Gatorika igeze mu Rwanda ari ubwa mbere habonetse Karidinali. Ati: "Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda ni umuntu ufite ubuhanga n’ubushishozi kandi yagize uruhare rukomeye mu kugeza kure iyogezabutumwa’’.

Hon. Uwumukiza ni umwana wa kane mu muryango w’abana icyenda akaba avuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Amashuri abanza yayigiye mu ishuri rya Nyarusange, riherereye mu Murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, ayisumbuye yayigiye muri Ecole Normale Technique riherereye mu Karere ka Karongi ryari iry’abihayimana, Kaminuza yayize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Uburezi.


Hon. Uwumukiza yanditse amateka yo kuba Umudepite wa mbere mu Rwanda winjiye mu muziki

UMVA HANO 'NZAKORERA U RWANDA' INDIRIMBO YA HON. UWUMUKIZA'


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • M.ndayisenga edita3 years ago
    Njye nshimiye uwo mudepite wabaye umuhanzi akomerezaho imana izamufashe murugendo yatangiye murakoze.
  • Redempta3 years ago
    This is truly an exclusive!





Inyarwanda BACKGROUND