RFL
Kigali

Gisele Precious agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza Noheli yatumiyemo abahanzikazi gusa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2020 16:20
0


Gisele Precious umuramyi w'umunyempano wamenyekanye mu ndirimbo 'Imbaraga' n'izindi, ufite umwihariko wo kuririmba anicurangira gitari, ageze kure imyiteguro y'igitaramo cyo kwizihiza Noheli yatumiwemo abahanzi b’abagore gusa, Band ni iy’abagore n’abazakoramo bose ni abagore.



Iki gitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ukuboza 2020 nk'uko Gisele Precious yabitangarije InyaRwanda.com. Ni igitaramo giteganijwe kuzabera kuri Televiziyo nk'uko Gisele Precious akomeza abitangaza. Iki gitaramo kandi kigamije gutuma abantu bongera kuzirikana ko Yesu yabavukiye bityo bakarushaho kwizihiza umunsi wibukwaho ivuka rye nk’imwe mu minsi ikomeye y’umukristu.

Mu kiganiro kandi na Gisele Precious yavuze ko iki gitaramo kizabera kuri televiziyo mu rwego rwo kwirinda COVID-19 ndetse ngo giteganijwe kuba mu buryo bwa Live. Iki gitaramo mbere cyari cyatangajwe ko kizaba tariki ya 25 Ukuboza 2020 ariko kubera impamvu zitandukanye itariki yaje kwimurwa ishyirwa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukuboza 2020.


Muri iki gitaramo kandi Gisele azafatanya na Band igizwe n’abagore gusa imwe rukumbi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ikaba yaranubatse amateka akomeye ubwo yagaragaraga bwa mbere muri Rabagirana Festival 2019 ndetse igakora ibitarakozwe n’indi band nkayo mu mateka y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Iki gitaramo kiziharirwa n’abagore gusa ngo kuko n’abahanzi bandi bataratangazwa bazaririmbamo ari bamwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu kandi b’itsinagore gusa. Gisele Precious avuga ko igihe kigeze ngo abagore bakorere Imana mu buryo bwose bwo kuyikorera kandi bagaragaze impano zindi nyinshi bafite harimo n’izo gucuranga ibicurangisho basaza babo bacuranga.

Gisele Precious ni umuhanzikazi ukiri muto kandi w’impano ikomeye ndetse wanatunguranye cyane, akaba akomeje kuzamuka neza mu murimo wo kuririmbira Imana dore ko amaze imyaka itatu atanguye kuririmba ariko benshi bakaba bamaze kumumenya kubera impano itangaje afite.


Gisele ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye kizaba kuwa 26 Ukuboza 2020








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND