RFL
Kigali

Birababaje! Yitabye Imana nyuma y’amasaha 24 avuye gusezerana

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:8/12/2020 15:17
0


Umugeni w’imyaka 25 wari ugiye gutangira ukwezi kwa buki n’umufasha we yitabye Imana nyuma y’amasaha 24 avuye gusezerana.



Iyi nkuru yabaye incamugongo muri Uganda cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Nyakwigendera Mr Roy Jarius Watuulo yari umuhungu wa Dr Richard Watuulo umuyobozi mukuru w’ishami ry’uburezi n’ubugeni (ubuhanzi) muri kaminuza yitwa CUC.

Dr Richard Watuulo se w’uyu musore yatangaje ko umuhungu we yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 7 Ukuboza 2020. Inshuti za hafi za nyakwigendera zavuze ko mu gihe bari bakiri mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020 yari afite ikibazo mu nzira z’ubuhumekero.

Mr Roy Jarius Watuulo n’umukunzi we Mrs Anitah Nabuduwa basezeraniye muri shaperi yitwa Thornycroft iri muri Uganda Christian University (UCU) iherereye ahitwa Mukono ari naho se asanzwe akora. 

Nyuma yo gukomeza kumererwa nabi no guhumeka nabi ngo yajyanywe mu bitaro bya Kapcharwo nyuma aza gushiramo umwuka. Nyina witwa Mrs Lydia Watuulo, yavuze ko mu byamuhitanye harimo n’ikibazo cyo kubura amaraso.


Jarius Watuulo n'umukunzi we bamenyaniye muri iyi kaminuza CUC bombi ariho biga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND