Mu mukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2020/21, wahuje Kiyovu Sports na Marines FC urangiye Marines FC inyagiye ibitego 3 ku busa bwa Kiyovu Sports yashakaga amanota 3 yikurikiranya nyuma yo gutsinda Mukura mu mukino uheruka ibitego 3-1 mu karere ka Huye.
Ni umukino Marines FC yabonyemo amahirwe yo gutsinda ibitego byinshi, urangira yisasiye Kiyovu Sports ku bitego 3-0. Kiyovu Sports yahise ifunga imikino umunani idatsinda iyi kipe y'i Rubavu. Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Marines FC yahise yicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
KURIKIRA UKO UYU MUKINO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI, URASOMA IYI NKURU UHEREYE KU MUNOTA WA NYUMA UMANUKA KU WA MBERE
Umukino wahuzaga Kiyovu Sports na Marines urangiye ku ntsinzi ya Marines FC y'ibitego 3-0. Gutsinda uyu mukino bifashije Marines FC kwicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo n'amanota atandatu n'ibitego 5 izigamye
Marines FC ibuze uburyo bwo kwinjiza igitego cya kane kuri Penaliti itewe na Ishimwe Fiston ariko umunyezamu Kimenyi Yves akuramo umupira
Marines FC ibonye Penaliti ku mupira uvuye muri koroneri Serumogo Ally awugaruza ukuboko
Iminota 90' y'umukino irarangiye umusifuzi ashyiraho itanu y'inyongera
Kiyovu Sports yakomeje gushaka aho yamenera ngo yishyure ibitego yatsinzwe ariko biranga
Gilbert ateye umupira ugarurwa n'urukuta abakinnyi ba Marines bawutera imbere.
Ku munota wa 80: Kiyovu Sports yabonye coup Franc ishobora gutanga umusaruro
Ku munota wa 72: Goooal! Igitego cya gatatu cya Marines FC ku munota wa 72, gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue kuri Penaliti ateye neza Kimenyi Yves ntiyamenya aho umupira unyuze.
Marines FC ibonye Penaliti ku ikosa Ngandu Omar akoreye Ishimwe Fiston mu rubuga rw'amahina.
Ku munota wa 70 Marines FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu, ubwo Mugenzi Bienvenue yasigaranaga na Kimenyi Yves, ateye umupira awukuramo
Kiyovu Sports yakomeje kugerageza gushaka uburyo yishyura ibitego yatsinzwe binyuze kuri Mugenzi Cedric na Abed Bigirimana ariko umunyezamu Fiacre Ntwari wa Marines ababera ibamba imipira yatewe ayikuramo neza.
Ku munota wa 57: Marines FC itari kumwe n'umutoza mukuru Yves Rwasamanzi yakoze impinduka, Ngabo Mucyo Fred asohoka mu kibuga hinjira Bizimungu Omar
Nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri, umutoza Karekezi yakoze izindi mpinduka yinjiza mu kibuga Bonane Janvier hasohoka Eric Ngendahimana
Ku munota wa 50: Goooal! Marines FC itsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Hakizimana Felicien kuri Coup Franc yateye yijyana mu izamu nta mukinnyi uwukozeho. Marines FC yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 50', bibiri byose byatsinzwe na Hakizimana Felicien.
Marine FC itangiye neza isatira ibona koruneri ariko ntiyatanga umusaruro
Ku munota wa 46: Igice cya Kabiri kiratangiye
45' (+2'): Igice cya mbere kirarangiye, amakipe agiye kuruhuka Marines FC iri imbere n'igitego 1-0.
Myugariro wa Marines, Nsengiyumva Irshad yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Ngendahimana Eric, Kiyovu Sports ibona Coup Franc nziza ishobora kuvamo igitego. Coup Franc ya Kiyovu itewe neza na Dusingizimana Gilbert ariko umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu.
Iminota 45 y'igice cya mbere irarangiye umusifuzi yongeraho iminota ibiri
Marines yakomeje kotsa igitutu izamu rya Kimenyi Yves, binyuze ku basore barimo Felicien, Fiston na Ngabo Mucyo Fred bita Januzaj ariko uburyo bagerageje ku munota wa 43' ntibwavamo umusaruro.
Ku munota wa 40: Marines FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wazamukanwe na Ishimwe Fiston awucomekera Mugenzi Bienvenue awuteye mu izamu Serumogo Ally araserebeka awushyira muri Coruneri.
Ikipe ya Marines FC ikunda kugora cyane Kiyovu Sports kuko mu mikino itandatu aya makipe aheruka guhuramo muri shampiyona Marines yatsinzemo imikino ibiri, banganya imikino ine, umukino uheruka kubahuza Marines FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.
Ku munota wa 26: Kiyovu Sports yahushije amahirwe yo kwishyura igitego, nyuma y'akazi gakomeye kakozwe na Moustapha Nsengiyumva winjiye mu kibuga asimbuye, wacomekeye umupira Abed Bigirimana wari uhagaze mu rubuga rw'amahina wenyine, ateye umupira uca hejuru y'izamu.
Ku munota wa 24: Umutoza Olivier Karekezi yahise akora impinduka avana mu kibuga Armel Ghislain yinjiza Nsengiyumva Mustapha
Nyuma yo gutsinda igitego Marines yakomeje gukina neza mu kibuga hagati nta gihunga, igerageza uburyo butandukanye bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko ntibyabakundira.
Ku munota wa 17: Goooal! Abakinnyi ba Marines FC barimo Mugenzi Bienvenue na Fiston bamanukanye umupira bawuhererekanya, bawucomekera Hakizimana Felicien atera ishoti rikomeye cyane atsinda igitego cya mbere cya Marines FC
Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati cyane ariko Kiyovu Sports igerageza kugeza umupira mu rubuga rw'amahina rwa Marines FC
Ku munota wa 1: Umukino utangijwe n'ikipe ya Kiyovu Sports ariko Babuwa agiye kuwutanga abakinnyi ba Marines FC barawumwaka.
Abakinnyi 11 ba Kiyovu babanjemo
Kimenyi Yves
Ngandu Omar
Mutangana Derrick
Dusingizimana Gilbert
Habamahoro Vincent
Ngendahimana Eric
Bigirimana Abedi
Ghislain Armel
Babuwa Samson
Mugenzi Cedric
Serumogo Ally
Abakinnyi 11 ba Marines babanje mu kibuga
Ntwali Fiacre
Hakizimana Felicien
Dusingizemungu Ramadhan
Hirwa Jean de Dieu
Ndayishimiye Thierry
Nsengiyumva Irshad
Dushimimana Olivier
Gikamba Ismael
Mugenzi Bienvenu
Ishimwe Fiston
Ngabo Mucyo Fred
Marines FC yatsinze Gorilla FC mu mukino ubanza mu karere ka Rubavu, ikunda kugora cyane Kiyovu Sports mu mikino bahuyemo, yaba iri mu rugo cyangwa yasuye.
Kiyovu Sports yacakiranye na Marines Fc
TANGA IGITECYEREZO