RFL
Kigali

Mu mupira n’ingofero bya FPR Inkotanyi, umuraperi wo muri Zimbabwe yakoze indirimbo ivuga ibigwi Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/12/2020 15:20
0


Umuraperi wo muri Zimbabwe yatondekanyije amagambo biryohera benshi, mu ndirimbo yise ‘King of the Continent’ yavuzemo urugendo rw’ubuzima bwa Perezida Paul Kagame, uko yafashe iya mbere mu kubohora u Rwanda agahagarika Jenoside, agatuma Afurika yongera kunga ubumwe n’ibindi byinshi bigaragaza umugabo udasanzwe u Rwanda rwagize!



Indirimbo ye yise ‘King of the continent’ [Umwami w’Umugabane] iri kuri shene ya Youtube yitwa Freedom Camp Studios, kuva ku wa 01 Ukuboza 2020. Ifite iminota 04’ yuzuye ndetse yatanzweho ibitekerezo 30.

Imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 8. Benshi mu banyarwanda bamaze kuyireba, bashishikarije bagenzi babo kuyireba nibura ikagira abantu miliyoni 1 bayirebye, abandi bavuga ko bemeranya n’ibyo uyu muhanzi yaririmbye 'Kuko Perezida Kagame ni intwari yacu'.

Uyu muraperi yifashishije amashusho atandukanye mu ndirimbo ye yafashwe n’ibitangazamakuru bitandukanye nka Kigalitoday, DW, France 24, BBC n’andi yo mu bihe bitandukanye agaragaza ubuzima bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu masegonda ya mbere y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi agaragaza ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na France 24, ubwo yabwiraga abanyaburayi kureka gukomeza kumva ko ari bo bubahiriza uburenganzira bwa muntu abandi babuhonyora.

Muri iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yahuriyemo na Komiseri Ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri EU, Neven Mimica, yavuze ko ‘u Rwanda rw’ubu rutandukanye n’uko rwari rumeze mu myaka 25 ishize’-Hari ku wa 23 Kamena 2019.

Uyu muraperi wita Perezida Kagame [His Excellence Mr Kigali], avuga ko ari umugabo w’umuhanga, watumye u Rwanda rwongera gutekana, ahuza abasore n’inkumi bajya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Avuga ko Perezida Kagame ari umuyobozi ureba kure, kandi wahaye ijambo umuturage bakihitiramo. Uyu muhanzi avuga ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa bya Perezida Kagame mu gihe amaze ayobora u Rwanda, yiyemeza kubihangamo.

Asabira umugisha umuryango wa Perezida Kagame akamwifuriza kuramba ibihe n’ibihe. Avuga ko Perezida Kagame yatumye Afurika yongera kunga ubumwe, Isoko rihuriweho rya Afurika riba umusingizi w’iterambere kuri buri gihugu.

Yavuze ko nta cyuho cya ruswa mu Rwanda, kandi ko abagore bahawe ijambo umubare wabo mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda urazamuka. Mu nkikirizo y’iyi ndirimbo humvikanamo amajwi y’abakobwa baba baririmba ‘Kagame’.

Uyu muraperi kandi avuga ko u Rwanda rufatanyije na Zimbabwe bagera kuri buri kimwe. Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Ndetse buri gihugu gifite Ambasaderi ugihagarariye.

Muri iyi ndirimbo yagaragajemo nyinshi mu mbwirwaruhame za Perezida Kagame mu bihe bitandukanye yagiye avugira ahantu hatandukanye.

Yagaragaje mo kandi amafoto n’amashusho nk’igihe Perezida Kagame yabaga aganira n’abasirikare basoje amasomo, yitabiriye umuganda, ari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, mu nama zitandukanye n’ibindi. Agaragazamo kandi amafoto y’umuryango wa Perezida Kagame.

Uyu muhanzi agaragara mu myambaro y’ishyaka rya FPR Inkotanyi nk’umupira n'ingofero. Imipira yambaye iriho amafoto ya Perezida Kagame imbere n’inyuma. Asoza agira ati "Dukomereze aho."

Umuraperi wo muri Zimbabwe kwa Perezida Emmerson Mnangagwa yakoreye indirimbo Perezida Kagame

Uyu muraperi yavuze ko yanyuzwe n'imiyoborere ya Perezida Kagame, umugabo w'umuhanga wacunguye Abanyarwanda

Afite ku mutima Ishyaka rya FPR Inkotanyi n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda Perezida Paul Kagame

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KING OF THE CONTINENT' UMURAPERI WO MURI ZIMBABWE YAKOREYE PEREZIDA KAGAME

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND