Umuziki burya urakura, ibi biba mu gihe umuhanzi ku giti cye yagize uruhare rwo gukora indirimbo nziza z’umwihariko, ariyo mpamvu uzasanga hari abahanzi benshi bo mu gihugu runaka bamamara mu bindi bihugu yewe bakubahwa kurenza abo mu gihugu imbere.
Muri iyi minsi muzika Nyarwanda iri kugenda itera
imbere, igafata ibihugu by’ibituranyi, Kenya, Burundi na Tanzania. Ibi ni byo
bihugu twavuga abanyarwanda bake baba bumvikanamo. Gusa mu Burundi usanga
umuziki w’abanyarwanda bawukunda cyane mu gihe Abahanzi bo mu Burundi baba badashaka
ko i Burundi hacurangwa indirimbo zitari izabo.
Big Fizzo ntaba ashaka ko umuziki wo hanze y'u Burundi wacurangwa
Mu minsi ishize, Big Fizzo n’abandi bahanzi batandukanye bitabiriye ibirori byiswe Flambeau de la Paix byabereye mu mujyi wa Bujumbura mu rwego rwo gususurutsa abantu bari babyitabiriye. Ubwo yarangizaga kuririmba Big Fizzo yaboneho kuvuga ijambo riri ku mutima we risa n’iryari rimuremereye.
Yassbye abayobozi b’igihugu cyane cyane Perezida w’Igihugu (Gen. Evariste
Ndayishimiye), aba Dije (Djs), abanyamakuru, abacuranga umuziki muri Boite na
Club, kureka gukunda indirimbo z’amahanga kandi n’Abarundi bashoboye umuziki, ibyatuma umuziki wabo utera imbere.
Nubwo Big
Fizzo yabisabye, burya umuziki ni ikintu kigendana n’amarangamutima ya muntu ariyo
mpamvu abanyamahanga bakundwa bitewe n’ubutumwa baba batanga mu ndirimbo zabo,
ubu hari abahanzi bo mu Rwanda bakunzwe
cyane i Burundi.
InyarwaRwanda.com,
yagerageje kuvugana na bamwe mu bakora banasobanukiwe ibya muzika yo mu Burundi
harimo, Abanyamakuru, abadije (Djs). Mu kiganiro n’aba banyamakuru, Ami wa Buja Fm na Edsson ukorera Culture FM, bemeza ko mu Burundi hari
abahanzi b’abanyarwanda bigaruriye imitima ya benshi.
Ndayahoze
Edsson wa Culture Fm yagize ati: Mu Burundi Abahanzi b’Abanyarwanda barakunzwe
barimo; Bruce Melodie, Mico The Best, Marina, Davis D na Israel Mbonyi”.
Ami, wa Buja
Fm we yagize ati: “Njyewe mvuza indirimbo z’Abarundi gusa ariko aba Djs bavuza
cyane indirimbo z’Abanyarwanda”.
Mu ruhande
rw’aba Dj, InyaRwanda yaganiriye n’umu Dj wa Sat-B, Dj Nc, avuga ko hari abahanzi
bakunzwe cyane, yagize ati: "Uwa mbere ni uyu waririmbye “Dede” (Ubwo yashakaga
kuguva Davis D), Mico The Best, Bruce Melody, ni abo kuko ubu u Burundi buri
gucuranga indundi cyane".
Dj Nc ucurangira Sat-B
Dj Zenobino,
ku bahanzi abona bakunzwe cyane yagize ati: "Abahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe mu Burundi,
ni Davis D, Bruce Melodie, harimo na Marina, hanyuma Meddy na The Ben iyo
basohoye indirimbo usanga abakobwa bazikunda cyane”.
Abahanzi nyarwanda bakunzwe i Burundu nk'uko benshi twaganiriye babahurijeho, abaza ku isonga ni: Bruce Melodie, Davis D, Mico The Best, Israel Mbonyi, Marina, Meddy na
The Ben.
1.Bruce
Melodie
2.Davis D
3.Mico The
Best
4.Marina
5.Israel
Mbonyi
6.Meddy
7.The Ben
TANGA IGITECYEREZO