RFL
Kigali

Amakosa 5 ukora utari uzi ko yangiza urukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/12/2020 12:41
0


Mu rukundo hari amakosa umuntu akora atabizi ndetse bikaba byagira uruhare runini mu mibanire mibi n’umukunzi we cyangwa se bigasenya urukundo rwabo.



Niba uri mu rukundo kandi wifuza ko rukomera rukagera ku ntego yarwo ariyo kuzabana ubuziraherezo dore amakosa ukwiye kwirinda:

Umwikururaho

Sinzi uko ubifashe ariko kwikurura ku mukunzi wawe cyane ni umwanzi wa mbere. Murakundana ariko ntujya umuha umwanya. Uhora umwikururaho. Ni ubwo byumvikana nabi mu mvugo ariko niko biri.

Gukundana n’umuntu ntibivuga kwitsiritanaho. Kumwohereza ubutumwa bugufi 20 ku isaha umubwira ikintu kimwe siko kumugaragariza urukundo. Wowe ukeka ko ari igikorwa cy’urukundo kandi uri kwihemukira. Uko urushaho kumwitsiritaho azagenda akurambirwa aho kumwigarurira arusheho kuguhunga kubera kukurambirwa.

Inama: Umukunzi wawe muhe umwanya wo kugukumbura. Mujye muhura, umuhamagare ari uko ubona haciyemo igihe runaka. Mureke rimwe na rimwe abe ariwe ukwihamagarira, uza kugusura, ugusaba ko musohokana ahantu runaka. Mu rukundo buri wese aba agomba kugaragariza undi amarangamutima. Si wowe rero kampala, wibyigerekaho.

Gufuha bikabije

Duhora tubivuga ariko ntituzanahwema kugeza igihe abantu babifashe mu mutwe. Gufuha bikabije byangiza urukundo. Kumufuhira ni byiza. Gufuha ugakabya bituma umukunzi wawe atisanzura,yumva ameze nk’imfungwa. Igihe kizagera agusezereho kubera kurambirwa guhora umugenzura nk’umwana muto. Gufuha cyane nabyo ni bibi nko kumwitsiritaho. Byose bifitanye isano kuko umukunzi wawe aba yumva ntakwisanzura afite.

Inama: Tekereza mbere yo kugaragaza amarangamutima no gufuhira umukunzi wawe. Niba udashaka ko bikwangiriza urukundo, banza utekereze mbere yo kuvuga. Banza wibaze ibi bibazo: Ese umukunzi wanjye ndamwizera bihagije? Niba ari Oya se ni gute wabana n’umuntu utizera? Mwagera kuki nta cyizere kiri hagati yanyu? Gufuha se ni byo bizazamura icyizere umugirira cyangwa abe yacika ku ngeso yo kuguca inyuma ngo ni uko wamufuhiye? Ikindi kibazo ugomba kwibaza ni imbaraga z’ikintu cyaguteye gufuha. Ese gifite buremere ki?Niba ntabwo wikwirirwa umutesha umutwe.

Ukeneye kwitabwaho bihoraho

Buri muntu mu buzima aba akeneye gukundwa no kugaragarizwa urukundo. Ibi nabyo byangiza urukundo. Uti mubuhe buryo. Uba wumva iteka mwahorana, yahora aguhamagara, akabariro ka buri munsi ku bashakanye,..Ibi ni ugukabya. Urabizi nawe ko urukundo rwanyu atari rwo nshingano zonyine afite. Wishaka ko aruha igihe kinini kuruta akazi, amasomo,..

Inama: Ni byiza ko ugaragarizwa urukundo kenshi gashoboka. Ntukwiye kwirirwa uhangayikiye ko bataguha care (kwitabwaho) nk'uko wowe ubishaka. Menya ko afite izindi nshingano. Ishimire nibura ko nubwo afite byinshi bimureba, agira n’umwanya wo kukwitaho. Wikumva ko ari wowe ugomba guhora imbere muri gahunda ze za buri munsi.

Ugaragaza gukunda imibonano mpuzabitsina cyane

Aha niho ruzingiye. Muri iki gihe benshi mu basore n’inkumi bari mu rukundo (bafite abakunzi) ntibaguhakanira ko badakora imibonano mpuzabitsina nubwo batabyemerewe. Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cyiza kandi kiri mu by’ibanze umubiri ukenera. Ariko kandi cyagenewe abashakanye gusa, nibo baba barabiherewe uburenganzira. 

N'ubwo bimeze gutyo ariko ntitwabura kugira icyo tuyivugaho. Kwerekana ko mu mubano wanyu/urukundo aricyo ushyize imbere biragusenyera utabizi. Umukunzi wawe iyo ari umuntu ureba kure abona ko igitsina aricyo ushyize imbere kuruta urukundo umukunda, byarimba akagucikaho buhoro buhoro ntumenye ikimujyanye.

Inama: Niba utarashaka umugabo/umugore, menya ko imibonano mpuzabitsina atari iyawe. Tegereza igihe kizagere. Tandukanya urukundo/umubano no kuryamana. Ni ibintu bibiri bihabanye.

Wanga kuba wenyine

Iyo utandukanye n’umuhungu/umukobwa, uhita ushaka undi byihuse. Mu buzima wumva utifuza kubaho nta mukunzi ufite. Ibi nabyo ni ikibazo mu rukundo. Niba utandukanye n'umuntu mwakundanaga, nibura hagomba kubaho igihe cyo kwitekerezaho. 

Ukamenya imbarutso n’impamvu nyamukuru mutandukanye. Ukareba uruhare wabigizemo, amakosa wakoze, uko wahemukiwe mu rwego rwo kwirinda ko byakubaho mu hazaza hawe n’undi musore/mukobwa muzakundana. Ariko kuko utabiha umwanya ukihutira gushaka undi niyo mpamvu uhorana ibibazo n’abo mukundanye bose.

Inama:Urukundo ni urusobe. Kurwitondamo nibwo bwenge. Wikwihutisha ibintu. Ihe igihe cyo kwitekerezaho mu gihe utandukanye n’umukunzi wawe. Nta muntu wifuza kubaho adakunda/adakundwa. Hari igihe ariko ubuzima bubigutegeka akaba ariko bigomba kugenda.

Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND