RFL
Kigali

Mu gahinda kenshi The Mane yanenze imitegurire ya Isango na Muzika Awards 2020

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:8/12/2020 17:28
0


Biramenyerewe ko mu mpera z'umwaka hatangwa ibihembo Isango na Muzika Awards bitangwa mu byiciro byinshi bitandukanye nka, Best actress, Best Actor, Best Audio Producer, Best Video Producer, Best Song of The Year, Best Gospel, New Artist, Best Female na Best Male.



Mu mvugo isa nk'aho itanyuzwe n'ibyakozwe n'abategura irushanwa ryo muri uyu mwaka, Gahunzire Aristide Umujyanama wa The Mane Music Label aranenga imitegurire y'iri rushanwa akavuga ko ritanyuze mu mucyo cyane cyane ku bijyanye n'indirimbo zihatanira ibi bihembo (Nominations) ndetse n'abahanzi.


Avuga ko niba irushanwa ryateguwe ari irya 2020 ritari rikwiye kuzanamo n'ibyo muri 2019 mu gihe hari ibyo muri 2020 bitagaragayemo. Aha yatanze urugero ku ndirimbo ya The Mane yitwa 'Ikanisa' yibaza impamvu indirimbo nk'iyo yasohotse muri uyu mwaka wa 2020 ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga 1,176,258 mu gihe kingana n'amezi atatu, itaza ku rutonde rw'indirimbo y'umwaka ahubwo bagashyiraho indirimbo imaze umwaka urenga isohotse.

Yatanze urugero ku yo batoranyije yitwa 'Closer' ya Uncle Austin afatanyije na Meddy ndetse na Yvan Buravan, ikaba yo imaze kurebwa inshuro zigera kuri 2,033,097 nayo ikaba yagiye mu zihatanira igihembo cy'indirimbo y'umwaka kandi nyamara imaze umwaka urenga isohotse. Iyi ndirimbo 'Closer' yasohotse kuwa 06/12/2019, ni ukuvuga irengejeho iminsi ibiri ku mwaka kugeza ubu.


Twashatse kumenya icyo abategura iri rushanwa babivugaho maze twegera Alexis KAVUKIRE uzwi nka Kalex Umunyamakuru wa Isango Star ukora ikiganiro, Isango na Muzika akaba ari n'umwe mu bakoze 'Nomination' y'irirushanwa, atubwira ibi bikurikira:

"Dukurikije indirimbo zisabwa n'abanyaRwanda benshi by'umwihariko Isango na Muzika, 'Ikanisa' ni indirimbo nziza dukina kenshi gashoboka ariko n'ubwo bimeze gutyo indirimbo 'Closer' ya Uncle Austin na Meddy na Yvan Buravan ni indirimbo yasohotse mu mpera z'umwaka wa 2019 ariko ikaba Hit mu ntangiriro z'umwaka wa 2020".

Yakomeje ati "Nkajye nk'umuntu wakoraga Isango na Muzika no mu gihe cya Lockdown (Guma mu rugo) nzi neza indirimbo yasabwe cyane no muri records za radio y'indirimbo zasabwe cyane nabyerekana uburyo nayisabwaga. Ntabwo twakwirengangiza rero uburyo abafana bayisabye n'uburyo yakunzwemo muri icyo gihe cya 'Guma mu rugo'".

Yongeyeho ati "Mvugishije ukuri 'Ikanisa' ni indirimbo nziza pee ariko niba 'Nomination' mwazibonye ni indirimbo 4 wenda iyo ziba nk'indirimbo 5 cyagwa 6 yagakwiye kuzamo ariko nanone ukurikije ibyo navuze haruguru ntabwo yari kuza muri 4 zatoranyijwe kuko nta n'imwe irimo hariya itarayirushije gusabwa cyane no gukundwa cyane".

Yasoje avuga ko 'Ikanisa' ari indirimbo nziza yakunzwe kandi irimo n'abahanzi b'abahanga ariko 'Closer' nayo ni indirimbo yakunzwe cyane kurushaho by'umwihariko muri Isango na Muzika kuko ni yo yasabwaga cyane muri icyo gihe.


The Mane bababajwe no kuba indirimbo 'Ikanisa' itari kuri uru rutonde


Gahunzire Aristide kandi nawe yasoje agira ati, "Nukubwira buri wese wifuza gutegura igikorwa kijyanye no guhemba abahanzi kujya abanza agashishoza akareba koko niba uburyo agiye kubikoramo ari bwo ndetse akanaganiriza ababibayemo igihe kuko akenshi iyo bitakozwe neza ni hamwe usanga abantu bari kubivamo".

REBA INDIRIMBO 'IKANISA' THE MANE BASANGA IKWIYE KUBA MU NDIRIMBO ZIHATANIRA IGIHEMBO CY'INDIRIMBO Y'UMWAKA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND