RFL
Kigali

Dr Deo Habyarimana, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda n’izigenga yakoze mu nganzo yifuriza Abanyarwanda Noheli Nziza-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/12/2020 13:02
0


Ni kenshi cyane usanga umuntu akora akazi ariko akabivanga n’akandi bitewe n’impano yiyumvamo, ariyo mpamvu Dr Deo Habyarimana ari Umwarimu akaba n’umuhanzi, ubu yashyize hanze indirimbo zitandukanye harimo iyo yakoreye ikirori yise “Come On In Party” n'iyifuriza Abanyarwanda Noheli Nziza.



Dr Deo HABYARIMANA, ni Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda no muri Kaminuza zigenga, ni umuhanzi wari umenyerewe mu muziki w'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ariko ubu noneho yabazaniye agashya mu ndirimbo yakwifashishwa mu birori binyuranye yitwa "Come on in Party" ikoze mu njyana isanzwe. Mu kiganiro na InyaRwanda, Dr Deo Habyarimana, avuga ko iyi ndirimbo ye nshya ari iyo kwidagadura, yagize ati: 

Ni indirimbo ikangurira abantu bose, buri wese mu cyiciro arimo, baba urubyiruko baba abakuze, gushaka umwanya bakidagadura, cyane cyane mu birori n'iminsi mikuru inyuranye. Uyu munsi, rero mu rwego rwo kwifuriza Abanyarwanda bose Noheli Nziza ya 2020 n'Umwaka mushya muhire  wa 2021, nabakoreye indirimbo y'ikirori yitwa "Come on in Party.

Uyu muhanzi amaze gusohora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zitandukanye, harimo iyakunzwe cyane yitwa "Mana Tabara" itabariza abantu bose bari mu kaga, karimo n'ibyorezo bikaze nka Covid-19. Mu ndirimbo yasohoye, hari izo dusanga kuri shene ye ya Youtube, izindi zigakoreshwa mu makorali atandukanye. Muri izo twavugamo: Noheli Nziza, Izuba, Ndi Uwawe Yezu, Nemeye kuba Uwawe, Iyizire Tubane, Impuhwe z'Uhoraho, Dutaramire Nyir'Ijuru, Mfata Ukuboko, Mana Tabara n'izindi.

Mu rwego rwo kwifuza  gusangira na buri Munyarwanda ibyishimo bya Noheli idasanzwe ya 2020, Dr Deo Habyarimana yabageneye indirimbo 2 za Noheli arizo "Noheli Nziza" na "Izuba". 

Dr Deo Habyarimana, yize amashuri abanza kuri EP Nkanka muri Rusizi, aho yayoboraga korari y'Abana yaririmbaga Misa y'abanyeshuri yo kuwa gatatu muri Paruwasi ya Nkanka ho muri Diyosezi ya Cyangugu. Yakomereje amashuri yisumbuye muri GS St Cyprien Nyamasheke (Garçons), ubu yitwa GS St Joseph Nyamasheke, aho Dr Deo yayoboraga chorale y'abanyeshuri yaririmbaga Misa mu gifaransa no mu kinyarwanda.

Nyuma y'amashuri yisumbuye, yabonye Bourse d'Etudes ya Leta ahitamo gukurikira Iseminari nkuru yizemo imyaka 6, ibya Philosophie I Kabgayi n'ibya Theologie mu Nyakibanda, aho Dr Deo yari umuyobozi w'indirimbo(Maitre de chants). Nyuma y'Iseminari, yakomeje iby'amategeko (Licence, Master na PhD), ubu akaba ari umwarimu muri Kaminuza, nyuma y'imirimo yakoze mu bigo binyuranye, harimo ibya Leta n'ibyigenga.

KANDA HANO WUMVE “COME ON IN PARTY” YA DR DEO HABYARIMANA


KAND AHANO WUMVE “MANA TABARA” YA DR DEO HABYARIMANA


KANDA HANO  “NOHELI NZIZA” YA DR DEO HABYARIMANA


KANDA HANO WUMVE “IZUBA” YA DR DEO HABYARIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND