RFL
Kigali

U Rwanda rurisubiza Prix Découvertes RFI imbere y’akanama nkemurampaka kayobowe n’umunya- Côte d'Ivoire?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/12/2020 12:27
0


Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo hatangazwe umuhanzi mushya wegukanye irushanwa ry’umuziki rya Prix Découvertes RFI 2020 asimbure umuhanzikazi Céline Banza wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wegukanye iri rushanwa mu mwaka wa 2019.



Umunyarwanda Mike Kayihura uhatanye muri iri rushanwa aherutse kubwira INYARWANDA, ko hari icyizere cy’uko u Rwanda rwakwisubiza Prix Découvertes RFI, nyuma ya Yvan Buravan wayegukanye mu mwaka wa 2018.

Ashingira ku kuba afite umuziki wakorewe mu Rwanda, ariko kandi ngo ntiyakwirengagiza ko ahatanye n’abahanga. Ati “Icyizere ni ngombwa, kuko mfite umuziki nakoreye hano mu rugo mwiza akaba ari nayo mpamvu nageze mu 10 ba nyuma. Ariko ntabwo navuga ko abo duhatanye batabizi, ni abahanzi bari ku rwego rundi aho baturuka hose.”

Mu 2019 u Rwanda rwari ruhagarariwe na Social Mula ariko ntiyegeze aryegukana. Mu bandi bahanzi bo mu Rwanda bagerageje guhatana muri iri rushanwa barimo Mani Martin witegura gusohora Album nshya, Mugisha Benjamin [The Ben] n'umuraperikazi Angel Mutoni.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 ni bwo hatangazwa umunyamahirwe w’umuhanzi wegukanye Prix Découvertes RFI 2020 nk’uko Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa (RFI) ibitangaza.

Amatora yo kuri internet yarangiye ku wa 03 Ukuboza 2020, hasigaye akazi k’abagize akanama nkemurampaka kayobowe n’umuhanzi wo muri Côte d'Ivoire Didi B ubarizwa mu itsinda ry’abanyamuziki ryitwa Kiff no Beat Group.

Didi B ufite indirimbo zirimo iyitwa ‘Abo Nkunda’ yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we kuba yaragiriwe icyizere agahabwa kuyobora akanama nkemurampaka kazemeza umuhanzi w’umunyempano uzegukana Prix Découvertes RFI mu mwaka wa 2020.

Yavuze ko mu gihe cy’umwaka umwe azatoza mu buryo bwihariye uzegukana iri rushanwa. Ati “Nishimiye gutangaza ko ari njye Perezida w’akanama nkemurampaka ka RFI. Kandi nzaba ndi umwari w’uzegukana iri rushanwa mu gihe cy’umwaka.”

Umwaka ushize akanama nkemurampaka kemeje uwegukanye iri rushanwa kari kagizwe n’umuhanzikazi w’umunyabigwi Angelique Kidjo, Jah Tiken, Fally Ipupa ugiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Abidjan, icyamamare Youssou N’Dour, Charlotte Dipanda na inguila.

Nta muhanzi numwe wo muri Côte d'Ivoire uhatanye muri iri rushanwa nubwo Didi B ariho akomoka. Ni irushanwa rihatanye abahanzi batatu bo muri Senegal barimo JsideB, Moonaya na Mamy Cruz.

Abahanzi babiri bo muri Congo Brazzaville Nix Ozay na Young Ace Wayé, D6BEL wo muri Chad, Ami Yerewolo muri Mali, Manamba Kanté muri Guinea Conakry, Mike Kayihura wo mu Rwanda na Shan'L wo muri Gabon.

Uretse gukora ibitaramo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, umuhanzi wegukanye iri rushanwa anashyigikirwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (Radio France Internationale), Imiryango mpuzamahanga y’Abafaransa nka SACEM, Ubiznewz n’abandi bakomeye.

Umuhanzi wegukanye Prix Découvertes RFI ahabwa amapawundi ibihumbi 10 [Akabakaba miliyoni 10 Frw], agakorera ibitaramo mu bihugu 10 bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Kuva mu gihe cya Guma mu Rugo, abanyempano bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika batangiye kwiyandikisha mu irushanwa ry’umuziki rya Prix Découvertes RFI.

Abarenga 1 000 bariyandikishije batorwa mo 60 batangazwa muri Nzeri 2020. Mike Kayihura ari mu banyempano 60 batowe, arabimenyeshwa ategereza ubundi butumwa bumubwira ko ahatanye muri iri rushanwa kuva mu Ukwakira 2020.

Inkuru bifitanye isano: Mike Kayihura yahishuye ko ari ku nshuro ya kabiri yiyandikishije muri iri rushanwa

Umuhanzi Didi B wo muri Cote d'ivoire uyoboye akanama nkemurampaka kazemeza uzegukana Prix Decouvertes RFI 2020

Kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2020 haratangazwa umuhanzi wegukana Prix Decouvertes 2020

KANDA HANO: MIKE KAYIHURA YAVUZE KO HARI ICYIZERE CY'UKO U RWANDA RWAKISUBIZA PRIX DECOUVERTES RFI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND