RFL
Kigali

Bose si ba Nyampinga! Umukobwa yongera ate ku mazina ye ‘Miss’ kandi ataregukanye ikamba?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/12/2020 9:53
2


Sinzi niba nawe warabibonye, ariko unyujije ijisho ku mbuga nkoranyambaga za benshi mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda buri wese imbere y’amazina ye yongeraho ‘Miss’ n’ubwo yaba yarakandiye mu ijonjora gusa, agataha avumira ku gahera abatamutoranyije.



Ushakishije neza urabona nk’umukobwa wabaye igisonga, uwageze ahereye irushanwa ntatsinde, uwasezerewe n’akanama nkemurampaka rugikubita, uwageze mu bakobwa 20 bavuyemo Miss Rwanda ku mazina ye yongeraho ‘Miss’, mu ruhame akabivuga ashize amanga!

Ibi ariko bitizwa umurindi n’itangazamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bandika amazina y’umukobwa witabiriye Miss Rwanda babanje gushyiraho ‘Miss’ nk’aho ari ikamba yakoreye ku buryo umuntu yamwitwa ‘Miss ….’

Ubuzima bw’abakobwa bava muri Miss Rwanda buhinduka mu gihe gito! Iyo adakoranye n’amaduka y’imyambaro, akorana na sosiyete z’itumanaho, ni bo uzabona mu bikorwa bikomeye bari mu ikipe ishinzwe ‘Protocol’, yewe uzabasanga nko kuri banki n’ahandi henshi.

Gusa hari n’igice kinini cyerekeza ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo yariye n’ibyo yanyweye akabikwereka utabimusabye. Akifotoza mu myambaro ihenze n’ibindi byinshi bituma ku mazina ye yongeraho ‘Miss’, abamukurikira [Followers] bakiyongera ubutitsa.

U Rwanda rufite ba Nyampinga 09 gusa! Abandi biyita ba ‘Miss’ baribeshya. Umukobwa wambitswe ikamba rya Miss Rwanda ni we wemerewe kongera ku mazina ye ‘Miss’ ndetse ni nako biba bigomba kugenda igihe wandika amazina ye, umuhamagara n’ibindi.

Urugero: Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019, Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017, Miss Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018, Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly Miss Rwanda 2016….

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda busobanura ko umukobwa wese witabiriye iri rushanwa atari ‘Miss’, bityo ko abantu bakwiye gusobanukirwa ko Nyampinga ari umwe ari nawe userukira u Rwanda mu marushanwa akomeye ku Isi bafitanye imikoranire nka Miss World n’andi.

Aha bavuga ko niba Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 yaragaragiwe na Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere, bitavuze ko Umwiza ari ‘Miss’ ‘kuko atigeze yegukana ikamba ku buryo ku mazina ye hakongerweho ‘Miss’.

Bati “Ikintu cyo kuba mu itangazamakuru buri wese wagiye muri Miss Rwanda yarabaye ‘Miss’ ni ikibazo ugasanga ngo Miss kanaka. Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda aba ari umwe.”

“Kuba umukobwa ashobora kujya mu irushanwa hari amarushanwa mpuzamahanga usanga umuntu yiyandikishije kuri internet yakwiyandikisha kuri internet bakamwemerera ayo marushanwa nimuyazi ko ahari? Yahura n’ikibazo cyangwa se atatsinda bati ‘Miss Rwanda abantu mwohereza mu marushanwa mpuzamahanga nta kintu batugezaho.”

Nk'ubu mu itangazamakuru bavuga ko umuhanzi The Ben ari mu rukundo na Miss Uwicyeza Pamella. Kandi uyu mukobwa yahatanye muri Miss Rwanda 2019 aboneka mu bakobwa 20 bavuye Miss Rwanda 2019, ikamba ryegukanwe na Nimwiza Meghan. Bivuze ko atari 'Miss'.

Ubuyobozi bw’iri rushanwa butangaje ibi mu gihe imyiteguro y’irushanwa rya Miss Rwanda 2021 irimbanyije. Ndetse ingengabihe y’amajonjora yamaze gutangazwa kugeza ubu.

Inkuru bifitanye isano:Byagenze gute ngo imyaka yongerwe, gupima uburebure n'ibiro bikurwe muri Miss Rwanda yamaze gutangaza ingengabihe

Guhera mu 2009 mu Rwanda hatorwa Nyampinga uhiga abandi Umuco, Ubwenge n'Ubwiza. Mu gihe cy'imyaka icumi hatowe ba Nyampinga icyenda, bisobanuye ko hari imyaka yirengaga irushanwa ritabaye.

N'ubwo ari uko bimeze, amateka agaragaza ko na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hatowe Nyampinga.

Mu 1991 hatowe Nubuhoro Jeanne nka Miss Rwanda wa mbere mu mateka hanyuma mu 1993 hatorwa Dalila Uwera bisobanura ko u Rwanda rufite ba Nyampinga 10.

Hari abarenga ku mateka ya vuba bakavuga ko Miss Rwanda wa mbere yabayeho mu myaka 600 ishize witwaga Bwiza; umukobwa wa Mashira, umwami w'i Ndorwa.

Abantu batari bacye bazi imvugo igira iti “Uyu mukobwa ubwiza bwe ni nk’ubwa Bwiza bwa Mashira budashira irora n'irongora” kenshi babivuga basanisha n'ubwiza bw’agatangaza bwari bwihariye kuri uwo mukobwa.

Uretse Nubuhoro Jeanne waguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi ba Nyampinga baracyariho: Miss Uwera Derilla, Miss Bahati Grace, Miss Kayibanda Aurore, Miss Akiwacu Colombe, Miss Kundwa Doriane, Miss Mutesi Jolly, Miss Iradukunda Elsa, Miss Iradukunda Lilliane, Miss Nimwiza Meghan na Miss Nishimwe Naomie.

Muri abo ba Nyampinga bose bavuzwe haruguru, batanu baba hanze y'u Rwanda mu bihugu bitandukanye, bane baba mu Rwanda.

Kuba umukobwa yaritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ntibivuze ko ku mazina ye agomba kongeraho 'Miss'

Umukobwa witwa Miss ni umwe- Muri iyi foto Miss ni Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020, naho ubanza ibumoso ni Umwiza Phionah Igisonga cya mbere na Umutesi Denyse igisonga cya kabiri

Uturutse ibumoso: Iradukunda Elsa [Miss Rwanda 2017], Nimwiza Meghan [Miss Rwanda 2019], Nishimwe Naomie [Miss Rwanda 2020] na Iradukunda Liliane [Miss Rwanda 2018]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ananias kayiranga3 years ago
    miss wa 2021 mutoranyamo bangahe?
  • Lucky3 years ago
    Miss na Miss Rwanda ni ibintu bibiri bitandukanye. Ndumva nta kibazo kibirimo kuba yakongera Miss ku izina rye kabone nubwo yaba atarakandagiye muri ariya marushanwa. Title ya Miss irasanzwe rwose kimwe na Mr, Mrs, etc.





Inyarwanda BACKGROUND