RFL
Kigali

Mukura na Sunrise zongeye kunganya Shampiyona y'u Rwanda irakomeza

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/12/2020 7:47
0


Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yakomeje ikipe ya Mukura ikomeza kubura amanota 3, Musanze itangira neza. Kuri uyu wa mbere nibwo amakipe yamanukaga mu kibuga hakinwa imikino itatu.



Uko imikino yagenze: Musanze FC iwayo yatangiye imikino ya Shampiyona neza itsinda ikipe ya As Muhanga 2-1 ibitego byatsinzwe na Rachid Mutebi ku munota wa mbere, Ndizeye Innocent atsinda ikindi ku munota wa 12, mu gihe igitego cy'impozamarira cyatsinzwe na Hakundukize Adolphe ku munota wa 36. 

Musanze yabonye amanota yayo ya mbere

Mukura na Sunrise nazo zari zamanutse mu kibuga zinganya 0-0 ibintu byaherukaga umwaka ushize ubwo Mukura yasuraga Sunrise nabwo bakanganya. Etincelles FC ku Muganda yihereranya ikipe ya Espoir FC iyitsinda ibitego 2-1 byatsinzwe na Hassan Djibrine ku munota wa 11 ndetse ku munota wa 57' Niyibizi Ramadhan aterekamo igitego cya 2, Ntijyinama Patrick 63' atsinda igitego nyuma aza nokubona ikarita itukura. 


11 ba Mukura babanjemo

Kuri uyu munsi imikino irakomeza ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda ikipe ta Mukura ibitego 3-1 irakira ikipe ya Marine FC nayo yatsinze umukino wayo ubanza, uyu mukino ukaza kubera kuri sitade ya kigari Umukino wagombaga guhuza ikipe ya As Kigali warasubitswe ndetse n'umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC, Police FC na Rutsiro FC, APR FC na Gorilla FC.


11 ba Sunrise babanjemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND