RFL
Kigali

Juliet Tumusiime wa Televiziyo Rwanda yambitswe impeta n'umunyamakuru bamaze igihe bakundana mu ibanga-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/12/2020 22:33
0


Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro cy'iyobokamana cyitwa 'RTV Sunday Live' yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we usanzwe ari umunyamakuru bamaze igihe kitari gito bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga mu buryo bukomeye dore ko abantu bari bazi ko bakundana ari mbarwa.



Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda akaba n'umukozi wa Equity Bank, yambitswe impeta n'umukunzi we John Muhereza mu birori bibereye ijisho byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 06/12/2020, bibera muri Kigali, mu Kiyovu muri 5 Swiss Hotel. Mu kwambikwa impeta y'urukundo, Juliet Tumusiime wari wambaye ikanzu ndende y'umutuku, yatunguwe cyane nk'uko yabitangarije umunyamakuru wa InyaRwanda.com.

Yavuze ko umunsi yambikiweho impeta yari yiriwe ashyashyana we na bagenzi be bategurira umukobwa w'inshuti yabo ibirori byo kwambikwa impeta, biza kurangira ari we uyambitswe-kuko ibirori by'uwo mukobwa wundi bitabaye na cyane ko byari baringa mu kujijisha Juliet kugira ngo atungurwe n'umukunzi we. Yavuze ko byamugoye kwiyumvisha ko ari we wakorewe ibirori byo kwambikwa impeta. Agaragara mu mafoto n'amashusho arimo kurira amarira y'ibyishimo.

Ubwo Juliet yinjiraga ahabereye ibi birori, abakobwa b'inshuti be magara barimo Lydia, Esther ukirigita inanga wari wanitabiriye ibi birori afite gitari, bakoze mu mihogo baririmba indirimbo zitandukanye zirimo; 'Ubumanzi' ya Cecile Kayirebwa, 'Ndanyuzwe' ya Aline Gahongayire ndetse na 'Urukundo nirwogere' ya Rugamba Sipiriyani & Amasimbi n'Amakombe. Ibi biri mu byatumye Juliet yibaza ibimubayeho, afatwa n'ibizongamubiri, asuka amarira y'ibyishimo. 

Umukunzi we yamubwiye ko yategereje uyu munsi kuva kera, none igihe kikaba kigeze ngo bereke inshuti n'abavandimwe ko bakundana kandi ko urugendo batangiranye bagiye kurukomeza ku rundi rwego. Yabajije Juliet niba abimwemerera anamubaza niba yemera kuzamubera umugore, umukobwa ntiyazuyaza ahita amubwira 'YEGO'. John yahise yambika Juliet impeta y'urukundo, abitabiriye ibi birori bakoma amashyi menshi, barongera baririmba indirimbo 'Urukundo nirwogere'.


Juliet Tumusiime ubwo yambikwaga impeta

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tumusiime Juliet yadutangarije ko hari ibintu byinshi yagendeyeho ajya kwemerera urukundo John Muhereza, ati "Ibyatumye mubwira YES ni byinshi pe. Icya mbere ni ukubera imico ye, kabisa ku mico ni 100%. Icya kabiri aranyubaha kandi akanyumva cyane, ikindi yubaha Imana n'abantu. Gusa igikomeye ni uburyo ankundamo, uko byagenda kose n'aho namurakaza kuri we nza ku mwanya wa mbere, kandi agira umutima wihangana cyane. Nta bintu byo gufuha cyane agira kuko yizeye ijambo namubwiye".

Yunzemo ati ''Kuko iyo aza kuba afuha cyane sinzi ko byari kuvamo pe n'uburyo nimereye kubera ko nkunda abantu cyane. Ibyo rero byamuhesheje amanota, ikindi ni uko muri test namuhaye zose yazitwayemo neza cyane, kuko yubahirije byose kandi abikorana umutima mwiza mu myaka ine, rero nta kindi namwitura uretse kumukunda cyaneeee kandi nkamutetesha cyane, kuko yambereye inkoramutima y'ukuri. Ndasaba Imana kumuha umugisha no kumurinda muri byose kandi izanshoboze kumubera uwo yifuza''.


Juliet hamwe n'umukunzi we John yagabiye umutima we

Nyuma yo kwambikwa impeta y'urukundo, Juliet Tumusiime yanyarukiye kuri Instagram ashimira umukunzi we wihanganiye ibyananiye abandi bose-icyakora ntiyasobanuye ibyo ari byo. Yanditse ati "Ni wowe wenyine nshaka gusangira nawe ubuzima bwose nsigaje, Rukundo M.Jo. Warakoze kumbera umusore mwiza muri byose mukunzi, ibyananiye benshi wowe warabishoboye,..nanjye ibindi ubindekere, ubu Mukunzi ni igihe cyanjye, Intwari yanjye".

John Muhereza, umukunzi wa Tumusiime Juliet, azwi nka M.Jo, ni nako yitwa kuri Instagram (Yitwa @m.jo_creations). Nk'uko InyaRwanda ibikesha inshuti ze za hafi, uyu musore ni umunyamakuru kuri televiziyo ikomeye mu gihugu cya Kenya ariko akayikorera aba mu Rwanda. 

John Muhereza (M.Jo) ni umunyamakuru w'umunyamwuga ubifatanya n'umwuga wo gufotora, gutunganya amashusho (Video), gutunganya ibiganiro byo kuri Televiziyo ndetse ni n'umunyamuziki nk'uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Instagram. 

John na Juliet bamaze imyaka hafi 5 bakundana, gusa bagerageje bishoboka guhisha urukundo rwabo mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bakoresha dore ko nta n'umwe wigeze ashyiraho ifoto n'imwe y'umukunzi we mbere ya 'Proposal'.


Juliet na John barebana akana ko mu jisho

Nyuma yo kubwirwa YEGO, uyu musore wihebeye umunyamakuru Juliet, yasangije abantu bamukurikira kuri Instagram ifoto ari kwambika umukunzi we impeta, munsi yayo arandika ati "Yavuze YEGO, Tumusiime Juliet, wakoze cyane kwizera intambwe yindi tuzatera". Yafashe indi foto bari kumwe, munsi yayo arandika ati "Turashima Imana (John na Juliet), urukundo ruri hejuru".

Juliet Tumusiime ni umunyamakuru ubirambyemo dore ko mbere yo gukora kuri Televiziyo Rwanda, yabanje gukora kuri Royal Tv yaje gufunga imiryango mu Rwanda. Kuri ubu anafite ikiganiro anyuza ku rubuga rwa Youtube cyitwa 'The Blessing Show', amashusho yacyo akaba atunganywa n'umukunzi we. Hejuru y'ibyo ni n'umuhanzikazi mu muziki wa Gospel aho afite indirimbo zitandukanye zirimo; 'Tera intambwe imwe', 'Waba usize iki' na 'Sinzaceceka'.

REBA ANDI MAFOTO Y'IBIRORI JULIET TUMUSIIME YAMBIKIWEMO IMPETA

Juliet yasutse amarira agikubita amaso umukunzi we wamuteguriye ibirori amutunguye

"Warakoze kumbera umusore mwiza mukunzi"

"Imico ye ni 100%,..nta kindi namwitura uretse kumukunda cyane nkamutetesha cyane"

Juliet ati: "Nanjye ibindi ubindekere, ni igihe cyanjye"


Ibyo bita 'gutegura'

Byari ibyishimo bikomeye kuri John na Juliet ku mugoroba wo kuri iki cyumweru


Juliet na John bamaze igihe kinini bari mu munyenga w'urukundo

Bamaze imyaka 4 hafi 5 bari mu kibatsi cy'urukundo bari barahishe

Juliet hamwe na Esther ukirigita inanga Gakondo

Juliet na Lydia wakoze kuri Tv1 mu kiganiro cy'Iyobokamana


John na Juliet hamwe na Lewis Ihorindeba wa Stream Pictures

Juliet na John hamwe n'inshuti zabo za hafi zitabiriye ibi birori

REBA INCAMAKE Y'UKO JULIET YAMBITSWE IMPETA N'UMUKUNZI WE


AMAFOTO: Black- Stream Pictures 

VIDEO: The Blessing Show








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND